Amasomo yo ku wa Gatatu, Icya 13 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 21, 3.8-21

Muri iyo minsi, Abrahamu yita umuhungu we Izaki, uwo Sara yari yamubyariye. Umwana arakura, aracuka. Umunsi wo gucutsa Izaki, Abrahamu akoresha ibirori ararika abantu benshi, arabagaburira. Bukeye, wa muhungu Hagara w’Urnunyamisirikazi yari yarabyariye Abrahamu, Sara amubona akina. Ni ko kubwira Abrahamu ati « Menesha uriya muja n’umwana we, kuko umwana w’uriya muja atagomba kuzagabana umurage n’umwana wanjye Izaki. » Ibyo birakaza Abrahamu cyane, kuko yari umuhungu we. Ariko Imana iramubwira iti « Iby’umuhungu wawe n’umuja wawe ntibigutere umutima mubi. Icyo Sara akubwira cyose umwumve, kuko Izaki ari we umuryango witiriwe izina ryawe uzaturukaho. Naho umuhungu w’umuja wawe nawe nzamugira umuryango, kuko na we ari uwawe.» Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi abiha Hagara, amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera. Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba. Amazi aza gushira muri ya saho y’uruhu, umwana amuta mu gihuru. Aragenda ajya kwicara ahitaruye, nk’intera y’aho umuheto wageza. Ubwo yaribwiraga ati « Noye kureba aho umwana wanjye apfa ! » Yicara ahitegeye, atera hejuru ararira. Imana yumva ijwi ry’umwana, maze Malayika w’Imana ahamagarira Hagara mu ijuru ati « Hagara, ni iki ? Wigira ubwoba, kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana aho ari. Haguruka ! Ujyane umwana umufashe ukuboko, kuko nzamugira umuryango mugari.» Imana imuhumura amaso abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuza isaho, aramiza umwana. Nuko Imana ibana n’uwo muhungu, arakura atura mu butayu, aba umurashi. Atura mu butayu bwa Parani, nyina amushyingira umukobwa wo mu gihugu cya Misiri.

Zaburi ya 33(34),7-8,10-11,12-13

R/ Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva.

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

Umumalayika w’Uhoraho aca ingando

hafi y’abamutinya, akabagoboka.

 

Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye,

kuko abamutinya nta cyo babura.

Abakire bageza aho bakena bagasonza,

naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.

 

Bana, nimuze muntege amatwi,

mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.

Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,

akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose ?

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8, 28-34

Muri icyo gihe, Yezu amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi baza bamusanga ; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira. Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana ? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera ?» Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga. Roho mbi ni ko kwinginga Yezu ziti «Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.» Arazibwira ati «Nimuzijyemo ! » Nuko ziva muri abo bantu zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja urarohama. Abashumba barahunga basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose n’ibyerekeye abahanzweho. Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu ; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu.

Publié le