Isomo rya 1: Izayi 26,1-6
Uwo munsi, mu gihugu cyose cya Yuda, bazatera iyi ndirimbo, bagira bati
«Dufite umurwa ukomeye;
Uhoraho, kugira ngo aturengere,
yawuzengurukijeho inkike icinyiye.
Nimwugurure amarembo!
Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka.
Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro,
kuko amizero yabo ari muri wowe.
Nimwizere Uhoraho iteka ryose,
we rutare ruhoraho,
kuko yacogoje abari batuye mu bitwa,
umurwa ukomeye arawurimbura, uratsiratsizwa,
maze awuziringa mu mukungugu.
Abiyoroshya bazawuribata,
n’abanyantegenke bawunyukanyuke.»
Zaburi ya 117 (118), 1.8, 19-20, 21.25, 26
Alleluya!
Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!
Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho,
aho kwiringira abantu!
None nimunkingurire imiryango nyabutungane,
maze ninjire, nshimire Uhoraho!
Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye:
ab’intungane ni bo baryinjiramo!
Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise,
maze ukambera umukiza!
Emera, Uhoraho, emera utange umukiro!
Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo!
Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!
Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho!
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7, 21.24-27
Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani ‘, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!»