Amasomo yo ku wa Kane, Icya 2 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 5, 27-33

Umutegeka w’abarinzi b’Ingoro azana lntumwa, babahagarika imbere y’Inama nkuru. Umuherezabitambo mukuru arababaza ati « Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu ?» Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ ibyaha. Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu lmana yahaye abayumvira. » Bo ngo babyumve umujinya urabasya, maze batekereza kubica.

 

Zaburi ya 33 (34), 2.9, 17-18, 19-20

R/ Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva. Alleluya.

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

Ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Nimushishoze maze mwumve

Ukuntu Uhoraho anogera umutima,

hahirwa umuntu abereye ubuhungiro !

 

Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,

kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,

Maze akazikiza amagorwa yazo yose.

 

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,

akaramira abafite umutima wihebye.

Intungane igira ibyago byinshi,

Ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3, 31-36

Muri icyo gihe, Yezu akomeza guhamya ibimwerekeyeho, agira ati «Uza aturutse hejuru aba asumbye bose ; naho uza aturutse mu isi aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose; ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise, nyamara nta muntu n’umwe wakira ibyo ahamya. Uwakira ibyo ahamya aba yemeza ko Imana ari Inyakuri. Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana, kuko Imana itamuha Roho wayo imugerera. Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye. Uwemera Mwana agira ubugingo bw’ iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho.»

Publié le