Amasomo yo ku wa mbere, Icya 1 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Abalevi 19,1-2.11-18

Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane. Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge. Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho. Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho. Nimuca imanza ntimukaziyobye, ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera. Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho. Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana. Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakundemugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.

Zaburi 18B(19),8.9.10.15

R/Amagambo yawe Nyagasani, aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri.

Abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

nibijye bikunogera, Wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25, 31-46

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati «Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. lbihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. Nuko rero Umwarni azabwire abari iburyo bwe ati “Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.” Nuko intungane zizamusubize ziti “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?” Nuko Umwami azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.” Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso ati “Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.” Nuko abo na bo bazamubaze bati “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?” Nuko azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.” Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»

Publié le