Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 2 C gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Samweli 15,16-23

Ariko Samweli abwira Sawuli, ati «Ibyo birahagije. Reka nanjye nkubwire ibyo Uhoraho yamenyesheje iri joro.» Sawuli aramubwira ati «Ngaho mbwira.» Nuko Samweli aravuga ati «N’ubwo wigaya nawe ubwawe, ese ubundi nturi umutware w’imiryango ya Israheli? Uhoraho yagusigiye kuba umwami wa Israheli. Uhoraho yakohereje ku rugamba, maze arakubwira ati ‘Genda urimbure bariya Bamaleki b’abanyabyaha! Ubarwanye kugeza igihe ubatsembye bose, hatasigara n’umwe’. None ni iki cyaguteye kutumvira Uhoraho? Ni iki cyatumye ufata iminyago, maze ugakora ikidashimisha Uhoraho?» Sawuli asubiza Samweli, ati «Numviye ijwi ry’Uhoraho, kuko nagabye igitero aho yanyohereje, nkazana Agagi umwami w’Amaleki, naho Amaleki ubwayo nkayirimbura. Rubanda bafashe ku minyago iby’inyamibwa ku byagombaga kurimburwa, ari ku matungo magufi ari no ku maremare, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho Imana yawe, i Giligali.»
Ariko Samweli aramubwira ati
«Ugira ngo Uhoraho yishimira ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo,
nk’uko ashimishwa n’uwumvira amategeko ye?
Oya da! Kumvira biruta igitambo icyo ari cyo cyose,
no kwitonda bigasumba kure ibinure bya za rugeyo.
Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza,
no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu.
None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho,
nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.»

Zaburi 49 (50), 7a.c-8, 16bc-17, 21. 23

Na yo iti «Tega amatwi,
Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja,
Ibitambo untura, si byo nguhora,
kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,
no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,
nyamara ntukunde gukosorwa,
maze amagambo yanjye ukayata hirya?

Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?
Wibwira se ko meze nkawe?
Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,
kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,18-22

Umunsi umwe abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya. Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi. Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho, maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»

Publié le