Amasomo ya Misa ku munsi w’Urugo rutagatifu, C

Isomo rya 1: Mwene Siraki 3, 2-6.12-14

Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo, kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be Uwubashye se aba ahongereye ibyaha bye, naho uhimbaje nyina aba ameze nk’uwihunikiye byinshi. Uwubaha se azaronka ibyishimo mu bana be, kandi umunsi azaba yambaje, isengesho rye rizakirwa. Uhimbaza se azaramba, kandi uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina. Mwana wanjye, jya ushyigikira so ageze mu za bukuru, kandi ntukamutere agahinda mu buzima bwe. N’iyo ubwenge bwe bwakendera, jya umugirira impuhwe, ntuzamusuzugure ngo ni uko wowe ukiri umusore. Koko rero ineza ugiriye so ntiyigera yibagirana, ahubwo izakubera impongano y’ibyaha byawe.

Zaburi ya 127 (128), 1-2, 3,4.5bc

R/ Nyagasani, hahirwa abatuye mu ngoro yawe

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
Agakurikira inzira ze!
Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe;
Uzahirwe kandi byose bigutunganire.

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,
Warumbukiye mu nzu yawe ;
Abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,
zikikije ameza yawe.

Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
Uragirire amahirwe muri Yeruzalemu,
Iminsi yose y’ubugingo bwawe.

Isomo rya 2:  Abanyakolosi 3, 12-21

Bavandimwe, mwebwe ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya. Nimwihanganirane, kandi niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira. Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imaha Data. Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye mubigirira Nyagasani. Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,41-52

Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru. Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y’Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.» Arabasubiza ati «Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?» Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we. Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.

Publié le