Mbese aho sinamupfukiranye?

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Pentekositi, ku wa 09 kamena 2019

Amasomo: Intu 2, 1-11; Zab 104 (103); Rom 8, 8-17; Yh 14, 15-16.23b-26

“Twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Nimugire Roho Mutagatifu,

Kuri uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pentekositi. Nk’uko byumvikana, ijambo Pentekositi si ikinyarwanda. Tugenekereje mu Kinyarwanda twaryita  “Mirongo itanu”. Uno munsi bawita Pentekositi kuko nyine uba nyuma y’iminsi mirongo itanu duhimbaje ibirori bya Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu. Ni umunsi nk’abakristu duhimbaza Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa aho zari ziteraniye i Yeruzalemu. Ni aho Yeruzaremu ibera umujyi w’Impano ya Roho Mutagatifu. Nk’uko Yezu Kristu yaharemeye Ukaristiya, akaba ari ho azukira, ni n’aho yasenderereje Roho Mutagatifu ku nyoko muntu, bihereye ku ntumwa ze yari yaritoreye, mbere yo gusubira mu ijuru akazisezeranya uwo Roho kandi akazishinga umurimo wo kumubera abahamya. Akababwira ko uhereye i Yeruzalemu ukagera ku mpera z’isi, bagomba kwigisha abantu bose ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha mu izina rye, kuko nta rindi zina abantu bahawe ngo baronkeremo Umukiro usibye irya Yezu Kristu watsinze icyago n’urupfu. Guhimbaza Pentekositi kandi ni uguhimbaza Ivuka rya Kiliziya, umuryango mushya w’Imana.

Mbere y’uko hizihizwa iyo twakwita Pentekositi nkirisitu, hizihizwaga iy’abayahudi. Umunsi wa pentekositi, wari umunsi wahimbazwaga mu bayahudi nyuma y’iminsi mirongo itanu pasika ibaye. Abayahudi bibuka cyane cyane uko Imana yabavanye mu Misiri, ikabatungira mu butayu imyaka mirongo ine yose badahinga kugeza igihe binjiriye mu gihugu cy’isezerano. Muri iyo minsi mirongo itanu, bamurikiraga Imana umusaruro wabo, bakayishimira ineza ibagirira, bakiyibutsa amategeko yayo, muri make bakanagura umubano n’ubucuti bari bafitanye n’Uhoraho, umubano ushingiye mu gukurikiza amategeko. 

Kuva mu kinyejana cya kabiri nyuma ya Yezu, umunsi mukuru wa Pentekositi wongerewe ikindi gisobanuro. Bawuhimbazaga bibuka uburyo Musa yahawe amategeko ari ku musozi wa Sinayi, nyuma y’iminsi mirongo itanu  basohotse mu mva y’ubucakara bw’Abanyamisiri.

Mu gihe ku munsi mukuru wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana umuganura w’ingano babaga bejeje, kuri Pentekositi y’abakirisitu ni Imana yahaye abigishwa ba Yezu impano yitwa Roho Mutagatifu. Iyo Mpano ya Roho Mutagatifu ni yo ibumbatiye ingabire Ze uko ari indwi (7): “ Ingabire y’ubuhanga, Ingabire y’ubushishozi, Ingabire y’ubujyanama, Ingabire y’ubudacogora, Ingabire y’ubumenyi, Ingabire y’ubusabane ku Mana, Ingabire y’icyubahiro cya Nyagasani” ( Izayi 11, 1-11).

Mu gihe ku munsi wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana ku byeze ku Isi, ku munsi wa Pentekositi y’Abakiristu, Imana yahaye abigishwa ba Yezu umuganura wo ku by’ijuru.  Uriya Roho mutagatifu bahawe, ni wa wundi Yezu yari yarasezeranyije Abigishwa be. Ni byo twumvise mu ivanjili Yohani avuga muri aya magambo: “Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana na mwe iteka” (Yh 14, 16).

Nk’uko isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyabitubwiye, ku munsi wa mirongo itanu y’uko Yezu azutse, ubwo Abayahudi bahimbazaga rero umunsi mukuru wa Pentekositi wabo, abigishwa ba yezu bari bateraniye i Yeruzalemu na bo bagize amahirwe yo guhimbaza Pentekositi y’ubundi bwoko ngo : “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo….” (Intu 2, 1-4)

Pentekosti rero ni ikimenyetso cy’uko Imana yururukiye mu mutima wa Muntu, ikabana na we kandi ikamugira uwayo. Ni byo Ibyakozwe n’Intumwa bitubwira bigira biti: “ubwo bose buzura Roho Mutagatifu maze batangira kuvuga mu ndimi uko Roho yari abahaye kuzivuga.” Iki kikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe Roho Mutagatifu yazanye mu bantu.

Ngo buri wese yavugaga mu rurimi rwe kavukire, ariko buri wese ubyumva, akamwumva nk’aho avuga ururimi rwe: “Twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana. Ng’uko uko Roho w’Imana akora, aho ari, nta mwiryane, ubumwe burahataha bakumvikana. Ikizakwereka ahatari Roho Mutagatifu, ni umwiryanye n’amacakubiri.

Bwa bumwe twaburiye ku munara wa Babeli (Gn 11, 1s), Roho Mutagatifu yarabudusubije kuri Pentekositi. Babeli, umugi ugaragara nk’ikimenyetso cy’ubwirasi bwa muntu, kutumvira Imana no gutsikamira abandi, indimi zari zaranyuranye kubera gushaka kwigira ibihangange, abantu barekeye aho kumvikana maze indimi zabo zibabera imipaka. I Yeruzalemu, Roho Mutagatifu abaye Gahuzabantu, atumye abantu bongera kumvikana. Roho Mutagatifu asanganyije imitima y’abemera bose, abahaye kuba umwe.

Bakiristu bavandimwe, uriya Roho Mutagatifu, natwe twaramuhawe umunsi tubatizwa, twogera kwikomezamo imbaraga ze umunsi dukomezwa. Ikibazo dukwiye kwibaza none ni iki: “Ese Roho mutagatifu nahawe igihe mbatizwa n’igihe nkomezwa, naramuretse ankoreramo, cyangwa naramupfukiranye?

Igipimo ni icyo Pawulo Mutagatifu atubwira mu Isomo rya kabiri agira ati: “Abagengwa n’umubiri ntibashobora kuba abana b’Imana…Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe”.  Ese aho ngengwa n’umubiri cyangwa na Roho?

Ngaho buri wese yisuzume maze arebe aho ahagaze muri izo Nzira ebyiri tubwirwa na Pawulo mutagatifu. Hari inzira yo kwemera kugengwa na Roho w’Imana, bivuga gukurikiza ugushaka kw’Imana tukagengwa n’Amategeko yayo. Hakaba n’inzira yo guhunga Imana tukiberaho nk’aho Imana itariho, ari byo Pawulo yita kugengwa n’umubiri. Ni umwanya wo kwisuzuma rero tutibeshye kandi tutibeshyeye kugira ngo dufate umugambi none wo gukomereza mu nzira nziza turimo cyangwa kwisubiraho tukagarukira Imana, tukemera kugengwa na Roho wa Kristu.

Bavandimwe, Yezu asezeranya abigishwa be Roho Mutagatifu nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, yababwiye ko azaza akabigisha ibyo yababwiye byose, akabafasha gusobanukirwa n’ukuri kandi akababera umuvugizi. Ibi rero byabaye impamo ku munsi wa Pentekositi ubwo Intumwa zahabwaga imbaraga nshya maze zigasohoka aho zari zifungiranye kubera ubwoba bwo gutinya abayahundi, zikajya kwamamaza ko nta wundi mukiro ubaho utanyuze kuri Yezu Kristu wadupfiriye akazuka ngo turonke ubuzima bw’iteka.

Ibi biratwumvisha kandi ko nta handi twakura imbaraga zidufasha kubaho mu gushaka kw’Imana tutazihawe na Roho Mutagatifu.  Uwo Roho ni we utabara intege nke zacu kuko tutazi icyo twasaba ku buryo bukwiye, maze Roho ubwe akadutabara mu minihiro irenze imivugirwe. Ni we bubasha bw’Uhoraho.

Roho Mutagatifu ni yo Mpano isumba izindi Imana yahaye muntu, akaba ikimenyetso gifatika cy’urukundo Imana idukunda. Urwo rukundo rukaba rugaragazwa cyane n’uko Imana ari yo dukesha ubugingo.  Roho uwo kandi ni umwe warerembaga hejuru y’amazi mu gihe cy’iremwa. Ni wa wundi wahaye Bikira Mariya gusama; ni we wazuye Yezu mu bapfuye; ni we waremye intumwa bundi bushya maze zigatangira kwigisha zishize ubwoba. Ni wa wundi umanukira ku mugati na divayi mu gitambo cy’ukarisitiya maze bigahinduka Yezu Kristu; ni na we uhembura ibyumiranye.

Bavandimwe, Natwe dushobora kuba twarumiranye ku buryo ubu n’ubu, nitumusabe agenderere imitima yacu, aze muri twe maze yongere areme bundi bushya. Tumutakambire mu magambo meza y’Igisingizo cy’Iyobera rya Roho Mutagatifu tugira tuti: “Roho w’Imana ngwino muri twe, usukura ibyanduye, usukira utuzi ibyumiranye, womore inkomere. Oroshya imitima ikomeye, ususurutse imitima ikonje, ugarure imitima yayobye.”

Nimugire Roho Mutagatifu! 

Padri Emmanuel NSABANZIMA

GISAGARA/BUTARE/RWANDA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho