Inyigisho yo ku wa 5 w’icya 32, C, 11 Ugushyingo 2016
Amasomo: 2 Yh 4-9; Zab: 118, 1-2.10-11.17-18; Lk 17, 26-37.
Nk’uko twabivuze ejo, amasomo yo mu bihe bisoza umwaka wa Liturujiya, usanga afite inyigisho zityaye, ziduhugurira twese gukanguka no kumenya aho inzira turimo ituganisha. Yibanda cyane ku bihe bya nyuma by’ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kirisitu. Kuva kera na n’ubu, amatsiko ni yose, abantu bizazaho ibibazo byinshi. Yezu Kirisitu yarabisubije, twakwibaza impamvu abantu batabizirikana ahubwo ugasanga amarangamutima yabo abajyana kure.
Icya mbere cy’ibanze, ni ngombwa kumva ko nta muntu n’umwe ushobora kumenya igihe ibyo bizabera. N’iyo wakwiga imyaka n’akaka ibya Tewolojiya na za Filozofia, ntushobora kumenya igihe Yezu azagarukira. Igisobanuro cyoroshye duhagararaho ni bya bindi tuvuga ngo yaraje kandi ntaraza (Déjà et pas encore). Na ho ibyo kumva neza igihe azagarukira gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye, ibyo rwose ni ipfundo rihambaye ripfundurwa n’Imana yonyine.
Icyo amasomo adushishikariza, ni ukubaho dutegereje ibyiza Yezu Kirisitu yadusezeranyije. Iyo twitoje kugira ubuzima bwiza bwa roho, twinjira mu busabaniramana buhambaye ku buryo iby’Imana byose bituryohera, imirimo dukora muri Kilziziya tukayikorana umwete n’ibyishimo, kuganiriza abandi iby’Ivanjili bikatubangukira kandi tukarangwa n’umusabano uhamye muri bagenzi bacu, uwihayimana akaba intangarugero mu bo babana akabaho yishimye atagaragara nk’uwarunguriwe, abashakanye mu ngo zabo bakagira amahoro, abakirisitu bari mu bya politiki bakahagaragaza umucyo wanga ikinyoma… Yohani yatwibukije ko dukwiye kwihatira kwihambira ku Mategeko y’Imana niba koko twarayimenye. Kuyubahiriza no kuyashyira mu buzima bwacu, ni cyo cyemezo cy’uko twamenye koko Imana Data Ushoborabyose na Yezu Kirisitu Umwana wayo bityo tukayoborwa na Roho Muatagatifu. Mu gihe amahanga yose yadutswemo n’abashukanyi bakwiza inyigisho z’ubuyobe zihinyura Amategeko cumi y’Imana, dukwiye guhaguruka tugahagarara gitwari twitangira Umukiro w’abavandimwe. Ni benshi batwarwa n’inyigisho z’ubuyobe bakavutswa batyo ibyiza by’ijuru.
Kera mu Rwanda Ivanjili itarahamamazwa, umunezero w’abakurambere bacu wari: kubaho no kuramba, kubyara no guheka, gutunga no gutunganirwa. Kubera ko nta kindi bari bazi cyerekeye ijuru, imihibibikano yabo yose yari igamije gusa ubuzima bwa hano ku isi. Abanyarwanda n’andi mahanga yatekerezaga atyo kubera ko bari bataramenya Yezu Kirisitu, nta rubanza twabacira. Akumiro ni ukubona abantu bavuga ko bamenye Ivanjili ariko bagakomeza kwishakashakira gusa ubuzima bwo muri iyi si n’imitungo gusa. Gushyira umutima mu isi gusa, ni ko kwirengagiza Yezu Kirisitu watwigishije, ni ko gusuzugura amategeko y’Imana, yemwe ni na ko kwiberaho nko mu gihe cya Nowa. Abantu bo muri icyo gihe biberagaho birira binywera, abakobwa bararongorwaga, abagabo n’abagore bakiberaho uko babyumva ariko batitaye ku Mategeko y’Imana. Uko kwiberaho nk’abagashize byagize ingaruka haduka umwuzure urabatsemba bose usibye intungane y’Imana Nowe. Iyo tuvuze Sodoma na Gomora, buri wese yiyumvisha ahantu hagandiye icuraburindi ry’ibyaha byo gusuzugura Imana no gutesha agaciro ikiremwa muntu. Ibyo ni byo bikururira isi amakuba menshi. Ntawe ushobora kwiberaho atyo ngo yizere kuzasanganira Umukiza igihe azahinguka aje gucira Imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye.
Ibihe turimo ni ibihe bya nyuma, ni ibihe byo kwisubiraho turwana urugamba rwo gutsinda icyaha icyo ari cyo cyose. Nta kugira ubwoba, Yezu Kirisitu aradukunda adufitiye impuhwe. Nitumugarukire hakiri kare. Umubyeyi Bikira Mariya aratuvuganira, tumwisunge buri munsi. Abatagatifu na bo duhimbaza badusabira ku Mana Data Ushoborabyose: Maritini w’i Tours, Menasi, Verani, Tewodori Estudita na Marina wa Omura, badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA