Mu mitima ya bamwe haremera isoko bibwira ko bagura n’Imana!

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cy’igisibo, Umwaka B// Ku ya 08 Werurwe 2015

Amasomo: Iyimukamisiri 20, 1-17 ; Zaburi 18 ; 1 Korinti 1, 22-25 ; Yohani 2, 13-25

Kuri iki cyumweru cya 3 cy’Igisibo turasabana n’Imana itwihishurira nk’Imana ibohora ababoshywe n’ingoyi zinyuranye. Twiyibutse ko Igisibo ari urugendo rw’ukwemera dukorana na Kristu tukagerana nawe ku mutsindo w’Izuka. Mu nzira habamo imitego myinshi. Yezu yatweretse ibanga ryo kuyitegura no kudahitanwa nayo. Ingusho za muntu akenshi ziba zifatiye ku nda. Muntu na none iyo ataguye ku nda, aba ategewe ku butegetsi n’amakuzo. Indi ngusho ya muntu ni ukwigerezaho, kwihara no gukoresha nabi ububasha n’ubushobozi yahawe. Ibi nibyo Yezu yafinduye hakiri kare, maze amwaza shitani muri bwa butayu bw’ubuzima. Yayitsindishije Ijambo ry’Imana ndetse no gushyira imbere ugushaka kwa Se. Iryo ni ibanga ry’Icyumweru cya I cy’Igisibo.

Icya 2 cyatweretse ko unambye kuri Yezu, akamukomeraho, akemerana gutererana nawe umusozi wa « Tabor »-ubuzima ni nko guterera umusozi, ni « urugamba rw’urukundo »-byanze bikunda agera ku ihirwe ry’Izuka. Amaherezo y’umusaraba ni izuka. Yezu yihindura ukundi yarobesheje batatu baduhagarariye twese (Petero, Yakobo na Yohani) uko mu ijuru hasa n’abatagatifu-bariyo Musa na Eliyasi-uburyo banezerewe. Ibanga ryo kuzanezerwa iteka twarihawe ku cya 2 cy’Igisibo : kwanga shitani, gukurikira no kumvira Yezu Umwana w’Ikinege w’Imana kandi uyizihiye, kumwamamaza.

Icyi cya gatatu cyo kitweretse uko twakurikira Yezu. Mu gukurikira Yezu twese turasabwa GUSUKURA INGORO Y’IMANA, KUYUBAHA no KWIRINDA KUYIHARIKA. Ingoro y’Imana ni iki? Aho Imana ituye hose hafatwa nk’Ingoro yayo. Israheli ni umuryango w’Imana, yarawuhanze,iwuha ubuzima, irawurokora irawigenera. Israheli yatorewe kuba ingoro y’Imana. Israheli yari ishiriye mu bucakara bwo kwa Farawo. Babonye bibacikiyeho batakambira Uhoraho. Yarabumvise arabagoboka, ababohora ku ngoyi y’ubucakara. Uhoraho yaremeye abarwanaho, abacikisha amakuba akomeye n’inkota bya Farawo. Yabarwanyeyo, arabaheka nka kumwe kagoma iguruka ihetse abana bayo, arabavura, arabondora, arabiyegereza. Babonye iyo neza yose, basanze nta kindi bakwitura Uhoraho uretse kumubera umuryango mutagatifu n’urugaga rw’intore zimushengerera (Iyim19, 4-6). Uhoraho nawe abemerera ko atazatezuka kubabera Imana Umubyeyi. Uko yakabakunze, abakunda byimazeyo abaha amategeko yuje ububyeyi n’urukundo azajya abafasha kubana neza n’Uhoraho ndetse neza hagati yabo. Ugukunda koko aguha umurongo : umurongo mwiza utuma muntu atibura mu butumwa bwe, utuma adatagaguza ngufu mu bidashyitse no mu kajagari, utuma twisuzuma niba turi mu nzira cyangwa twayobye, utuma tukomeza icyerekezo cyiza…. Aya mategeko yari agamije ubumwe, ubusabane hagati yabo ndetse n’Imana. Muri make Imana yari yiyubakiye Ingoro nzima igizwe n’abantu : umuryango wayo. Abo bantu bahuzwa n’Uhoraho mu bumwe bwubakiye ku mategeko yayo. Mu ngoro y’Imana, mu Muryango wayo hari umurongo. Nta kajagari cyangwa kwikorera ibyo buri wese yishakiye. Urugo rwiyubashye koko rugira umurongo ndenderwaho n’icyerekezo. Niba urw’abantu rubiharanira se, urw’Imana bite ?

Mu Ivanjili ntagatifu tubona uburyo Yezu Kristu asukura Ingoro y’Imana akayirinda abayihindanya n’abayikoreramo ibyo itagenewe. Yinjiye mu Ngoro y’Imana asanga hari abantu bahagurira ibimasa, intama, inuma ndetse n’abavunjayi ! Abasuka hanze, asohoramo ibitahafite umwanya byose ! Abigishwa bahise babona muri Yezu uwaje gusukura Ingoro y’Imana . Bibuka ahanditse ngo « Ishyaka mfitiye Ingoro yawe rirampararanya ». Abajijwe ububasha yishingikirije yirukana ubucuruzi mu Ngoro y’Imana, Yezu yaberetse ko bagomba gusenga mu mu Kuri no muri Roho. Ibi bivuga ko ikimenyetso gikuru ari uko Ingoro nshya abantu bose bazajya huriramo n’Imana ari Yezu Kristu. Kristu ni we Ngoro y’Imana. Muri Kristu twahuye kandi duhura n’Imana.

Gusabana n’Imana by’ukuri ni ukwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu, kumwemera no kumwamamaza. Imana yatwihaye ku buntu. Ntawe ugomba gucuruza utuntu ngo akeke ko yagura umubano wayo. Ihene, intama, inuma, amaturo n’ubundi bukorikori si byo bituma Imana iza muri twe. Hari abantu bakorera Imana bagera, babara nk’ukorera nyinda w’undi! Mwibuke wa mwana w’imfura mu mugani w’umwaka w’ikirara (Lk15). Umwana w’imfura yabaraga ako akoze kose, “akakandika” ahantu ngo azagahembeshe kwa se. Nyamara umubyeyi we yamuhaga atabara, atagera, nta n’aho abyandika. Ngo burya Imana iratanga “ikibagirwa” ko yatanze! Ntigira inziza. Ntigera nka wa mugabo w’igisambo ushyira umugozi mu nyama, haburamo imwe abo mu rugo bose akabasiba! Itanga ititangiriye itama ; iyo igaba ibyayo «ntihina akaboko ». By’ikirenga n’Umwana wayo Yezu Kristu yaramutanze kugira ngo muntu amukeshe ubugingo busagambye.

Iki gisibo kidushe kurangwa n’ubuntu ndetse n’ubumuntu mu byo duha Kiliziya cyangwa abakene. Mu ngoro y’Imana siho isoko ryo kugura n’Imana riremera. Iraguha ntimugura. Nawe yiture ku buntu mu kwemera, mu kwizera n’urukundo utabanje kuyisaba ingwate ! Hari abajya gusenga bavuga bati : Ninjya mu Misa kangahe itampaye urubyaro sinzasubirayo ! Nimvuga ishapure zingahe ngakomeza kubura akazi iyo Mana nzayireka ! Nintanga ituro ryajye Padiri akarenga ntampe ishuri ry’umwana nzajya mu rindi dini ! Umwana wanjye nadatsinda icya Seminari, Imana izaba irenganya n’ukuntu adasiba guhereza ! Nzabimukuramo ! N’ukuntu nsenga, kanaka nadatsinda amatora, iyo Mana nzayireka ! Ukuntu ntasiba Misa, sinzi impamvu abana banjye badashaka ngo bagire ingo nzima mu gihe ab’abadasenga nkanjye bababona. Hari n’abasenga basaba Imana ko yabashyigikira mu byifuzo bigufi byabo. Ingero : Iyo Mana nsenga ubudasiba nitanyereka abanyiba, abandoga, abandogera, abanyanga, gusenga nzabireka, yewe nta n’ituro nzongera gutanga! Ibi byose n’ibindi bisa nabyo byerekana ubucuruzi dukorera mu Ngoro zacu. Imibiri yacu n’imitima yacu ni Ingoro nzima z’Imana. Twemerere Yezu adusukure, atwubakemo urukundo, atsinde muri twe uducogocogo tutubuza ubusabane na Data: ishyari, urwango, ingeso mbi, ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo (Ga5, 19-21).

Dusabirane muri Yezu Kristu kuba twese na buri wese Ingoro nzima y’Imana. Shitani iraritsira ngo ihindure abantu ingoro yayo! Maze iyo ugize ibyago ugahura na muntu wabaye ingoro ya shitani iyo utihagazeho ku bwa Roho Mutagatifu, uhakura urupfu, umuvumo, umwijima, amacakubiri, umwiryane, ingeso mbi…! Iyo ugize amahirwe ugahura n’uwemeye koko kuba Ingoro y’Imana, muri we uhura n’Imana, ukarangwa n’ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwiramira, urukundo n’ibindi byiza biranga Imana (Ga5, 22-23). Nyagasani udukize, turakwambaza ni wowe twiringiye.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho