Mube maso kandi musenge

Ku wa 6 w’icya 34 Gisanzwe, B, 01/12/2018

Amasomo: 1º. Hish 22, 1-7; Zab 95 (94), 1-7; Lk 21, 34-36

1.Umwaka urarangiye

Uyu ni umunsi wa nyuma w’Umwaka wa Liturujiya B. Ejo turatangira Umwaka C. Tuwushoje twiyambaza Bikira Mariya nk’uko bisanzwe ku wa gatandatu. Tuwushoje tuzirikana ibyiza twahimbaje muri uku kwezi: Abatagatifu Bose n’isengesho ryerekeje kuri roho zo muri Purugatori. Twishimire inyigisho zose twahawe muri uyu mwaka urangiye. Zose zatubuganijemo ibitekerezo bishishikaje bituganisha mu Bwami bw’Imana. Ubu abayitabye muri uyu mwaka dushoje bishimiye ko Kiliziya yabafashije kwitegura guhura na Yezu Kirisitu. Ubu bazi kuturusha icyo urumuri rw’iteka rusobanura. Ubu twe dukomeje urugendo muri iyi si kugeza igihe natwe tuzaserukira i Jabiro kwa Jambo. Tube maso kandi dusenge. Ni bwo tuzishimira kubona uwatubwiye ati: “Ngaha rero ndaje bidatinze!” (Hish 22, 7).

2.Umurimo wa ngombwa

Hariho umurimo umwe rukumbi ukaba ishingiro ry’ibindi bikorwa byose turangura kuri iyi si. Uwo murimo ni ugusenga. Yezu Kirisitu yakunze guhamagarira abigishwa be gusenga neza. Yababwiye ko ibyo gusenga basukiranya amagambo nta kamaro (Mt 6, 5-8). Yanabakuriye inzira ku murima igihe ababwiye ati: “Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka” (Mt 7, 21). Abaterera agati mu ryinyo bo ntibasenge, ntaho bari.

3.Kuba maso

Uko Yezu yatwigishije gusenga byumvikanisha ko kugira ngo umuntu abashe gusenga neza, agomba kuba maso. Uri maso ni urangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi mu byo akora. Uri maso si umuntu witwara nk’injiji yemera ibije byose kabone n’aho byaba bivuguruza inshingano yiyemereye muri batisimu. Uri maso si intumwa cyangwa umwigishwa utazirikana amasezerano yagiranye n’Uhoraho mu maso y’igihugu cyose [Zab 116 (114-115), 12-16]. Uri maso si umuntu w’indryarya n’indimangatanyi.

Kuba maso ni ukumenya aho tugana n’utuyobora. Kuba maso ni ugukingurira umutima uwadupfiriye. Kuba maso ni ugupfa ku cyaha cyose cyo kwica nkana urukundo Yezu yaturaze. Kuba maso ni ukwisohokamo ukagana abandi mugasangira ibyishimo byo kugana ingoma y’ijuru. Kuba maso gutyo, ni ko kwirinda ubwikunde. Kuba maso ni ukubabarana n’abababaye no kwishimana n’abishimye. Kuba maso si ugushinyiriza no kubembekereza ikinyoma. Kuba maso ni ugusenga usezerera ubwangwe bwose. Kuba maso ni ugusenga koko. Gusenga, ni ugusanga-gusa-gusangira: gusanga Yezu Kirisitu, kwihatira gusa na we no kwishimira kumusangira n’abandi.

4.Kwerekeza umutima ejuru

Ntitwakwizera ijuru igihe cyose ubwenge bwacu tubucuramisha ntitube maso. Ntitwakwizera ijuru tutihatira kumenya akaro n’akatsi. Ntitwakwizera ijuru tuvanga amasaka n’amasakaramentu. Ntitwakwizera ijuru twambariza Imana ku ishyiga. Kuvangavanga no kwambariza Imana ku ishyiga, ni byo bituma bamwe dusenga ariko ntitugire icyo tugeraho. Turasenga ariko tugasenya isengesho ku bw’ibikorwa byacu birwanya amategeko y’Imana. Niba umuntu avuga ngo arasenga aba agomba no gukurikiza amategeko y’Imana. Iyo bitabaye ibyo, aho kugira ngo mu isengesho arusheho kuba mwiza, uko yitwa ngo arasenga ni ko arushaho guserebera muri roho ye maze akaba ku isi asenya aho kubaka.

  1. Dusenge dukomeje

Mu gihe tugiye kwinjira muri Adiventi, nimucyo dusenge dukomeje. Twiyambaze Bikira Mariya buri munsi tuvuga ishapule ntagatifu. Dusabirane guhugukira isengesho ryera imbuto. Tuzabona imbaraga zo gusenga no kubaka. Ntituzasenya dusenga. Ntituzaserebera dusingiza Imana. Ntituzaseba duserutse ku Musumbabyose. Ntama wigeze kwicwa nyamara ubu akaba ari muzima azatuzimanira mu Murwa Mutagatifu.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Nahumu, Folorensiya, Elijiyo, Eluwa, Edimondi, Radulufo na Alegisanderi, abahire Yohani wa Vericeli na Karoli wa Foucauld, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho