Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve!

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 6 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 18 Gashyantare 2014 – Abatagatifu Bernadeta, Flaviyani, Simewo

Mwayiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Yakobo 1,12-18;2º. Mk 8,14-21

Bavandimwe, mu Ivanjili y’ejo, Mariko yashoje adutekerereza ukuntu Yezu amaze kumva uko Abafarizayi bamusaba ikimenyetso bagamije kumwinja no kumwiyenzaho yatangajwe n’uko batemera, ntibanahinduke. Ibyo byaramubabaje maze abasiga aho arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y’inyanja. Uyu munsi ibyo Mariko adutekerereza bibabaje kurushaho: noneho n’abigishwa ba Yezu ntibari basobanukirwa n’icyo ababwira.

Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uwa Herodi.

Bavandimwe, kwirinda umusemburo w’Abafarizayi n’uwa Herodi bivuga kwirinda imigirire n’ingeso z’abakora nabi. Zimwe muri izo ngeso ni nk’uburyarya bw’Abafarizayi n’ubwirasi bwa Herodi. Ko rero Abafarizayi barangwaga n’uburyarya bukabije, biyerekanaga uko batari, bakabeshya ndetse bakabeshyera n’abandi cyane cyane Yezu. Batsimbararaga ku bitekerezo byabo kandi bakumva iteka ari bo bafite ukuri. Ubwirasi bwa Herodi na we, bwagiye bwigaragaza kenshi cyane cyane mu guharanira ikuzo, kutava ku izima, yakundaga cyane ibyubahiro bikamutera kwikanga undi mwami wamusimbura, yaranzwe n’uburyarya yiyerekana uko atari imbere y’abanyabwenge, ababeshyako yifuza nawe kujya kuramya YEZU. Herodi yari umuntu utemera gukosorwa no kugirwa inama, mbese umuntu udashobora kwisubiraho ngo areke umugambi mubi yari afite. Ntiyashoboye kwemera amakosa ye ngo ayasabire imbabazi kugeza igihe ategetse guca Yohani umutwe ndetse na nyuma yaho akumva ko atewe impagarara n’intugunda n’uwo yishe.

Bavandimwe, burya koko umugezi w’isuri urisiba ariko uciye bugufi ahinga itongo ry’inkuba. Nimucyo rero twirinde uburyarya nk’ubw’Abafarizayi, ubwirasi nk’ubwa Herodi n’izindi ngeso mbi zose twigira ku bandi.

Bo rero batangira kujya impaka ngo nta migati bafite.

Bavandimwe, uku kutumva icyo Yezu ashaka kuvuga kw’abigishwa be, kuragaragaza ko batari basobanukirwa, ko batari bagera ku bwenge nyabwo Yezu yifuza kubatoza, ko batari bamenya kuvangura ibya Yezu n’ibya Shitani, iby’abantu n’iby’ijuru, ibya roho n’iby’umubiri. Mu gihe Yezu yifuza kubarinda ubwandavure n’ubuyobe nk’ubw’Abafarizayi na Herodi, bo baracyihambiriye ku bitekerezo n’ibyifuzo by’umubiri. Barakiziritse ku biribwa no kunda zabo. Ntabwo bari bamenya ko uwo bari kumwe(Yezu) ashobora byose. Byongeye, bavandimwe tumenye neza ko iki ari cyo gishuko cy’ibanze Yezu yahuriye na cyo mu butayu: Niba uri umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati. Bavandimwe, ni bangahe ibishuko by’inda, imihibibikano y’ubukungu n’irari ry’imari bimaze gukingiriza ijuru? Aho ntiwaba uri umwe muri bo? Burya rero bavandimwe, inda igira iti: “munyibire”, bwacya iti: “munsabire” kandi na none inda yanga amagara bizajyana, kimwe n’uko inda nyango itera amazinda. Bavandimwe, dusabe Imana kutitiranya ibyo Yezu Kristu atubwira, atwigisha, kandi adusaba n’ibyifuzo by’umubiri.

Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve!

Bavandimwe, abigishwa ba Yezu na bo bari bagihumye, bagikeneye kumva byinshi kuri Yezu. Nyamara bari baramubonye kenshi akora ibitangaza ndetse bimwe muri byo arabibasubiriramo mu Ivanjili twumvise none. Cyane cyane akibanda ku gitangaza cy’imanyura cyangwa itubura ry’imigati ryagenuraga igitambo cya Misa, aho dutega amatwi ijambo ry’Imana kandi tugatura igitambo cy’Ukaristiya. Tunibuke ko abigishwa ba Emawusi bamenyeye Yezu mu imanyura ry’umugati. Aha ni ho natwe tugomba kurangamira Yezu ngo aduhumure amaso kandi atuzibure amatwi ngo tubashe kumubona, tumwumve kandi dusobanukirwe. Nibwo tuzaba intwari mu bigeragezo, tugatsinda amoshya maze tukazahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranije abayikunda.

Bikira Mariya, Umubyeyi w’abakene aduhakirwe, abatagatifu Bernadeta, Flaviyani na Simewo duhimbaza none badusabire!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho