Inyigisho yo ku munsi wa Mutagatifu Marita

Inyigisho yo ku wa mbere, 29 Nyakanga 2013, C: Mutagatifu Marita

Amasomo: 1Yh 4, 7-16; Zab 106(105),19-20.21-22.23;Yh 11, 19-27

Marita, kimwe na Mariya, ni ba bagore Ivanjiri itubwira bavaga inda imwe bakagira musaza wabo witwa Lazaro. Uwo muryango wari utuye mu mudugudu wa Betaniya uri hafi ya Yeruzalemu, bakaba inshuti magara za Yezu. Uyu munsi turabona aje ahurujwe na bariya bagore kuko musaza wabo yari amaze iminsi ine apfuye. Bari mu kiriyo, amarira ni menshi. Mbega agahinda kazashengura na Yezu, kugeza ubwo nawe asutse amarira ageze ku mva ya mucuti we Lazaro! Ni bwo Marita akimara kumva ko Nyagasani yaje asohotse yihuta ajya kumusanganira. Ibi bitwibukije imiterere y’uyu mugore nk’uko twayibariwe na Luka igihe Yezu yahanyuraga bakamwakira (Lk 10, 38-42). Marita ni umugore w’ibakwe n’umurava; ni we ushyashyana mu turimo, akubita hirya no hino ashaka amafunguro w’uwo mushyitsi muhire. Naho murumuna we Mariya ni Nyirarugwiro! Aguma hafi ya Nyagasani, amuteze amatwi kandi na we amuganiriza. Bamwe mu basobanura iyi vanjiri bakunze kugonganisha iyi myifatire y’aba bagore bakagera n’aho baha amanota menshi Mariya kurusha mukuru we, kubera ijambo Yezu yavuze ati “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa” (Lk 10, 42).

Ivanjiri ya Yohani dusomerwa none, irashyira ibintu mu buryo, iturarikira kudahanganisha imyitwarire y’aba bavandimwe. Marita ni we noneho wegeranye bwa mbere na Nyagasani, ndetse ahamya ukwemera kwe ko Yezu ari “Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si” Aha Marita ahita yinjira mu mubare w’abantu bake cyane bahamije iby’uko kwemera mbere y’izuka rya Yezu. Rero twavuga ko Marita ari mu bantu mbarwa b’icyo gihe bari barumvise uwo Yezu ari we n’ubutumwa bwe mu isi. Ni na yo mpamvu yatinyutse kumubwira adashidikanya ati “ Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. Ariko n’ubu ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha”. Uyu mugore aratangaje kandi aratinyuka! Ariko igisumba ibindi byose: afite ukwemera guhambaye muri Kristu Yezu, “Zuka n’Ubugingo”. Ni cyo gituma atazatenguhwa n’uwo mukiza wamukundaga we, kimwe n’abavandimwe be. Maze abakorera ibyo bifuza. Lazaro ava ibuzimu ajya ibuntu.

Twebwe se ntituri inshuti za Yezu? Ntiyifuza ko duhogozwa n’urupfu. Ashavuzwa cyane n’ibyago bitugwirira. Tujye tumenya kumutabaza nka Mariya na Marita, ariko tubigirane ukwemera kwinshi. Atari ukwishakira gusa ibitangaza, ahubwo ari ukurushaho gutsura umubano wacu na we. None se ni bangahe bajya batumira Yezu iwabo bakamuzimanira, bakamuganiriza bakarikesha nk’uko Marita, Mariya na Lazaro bakundaga kubigenza. Ntibikwiye rero ko tumwiyambaza gusa ari uko twagwiririwe n’ishyano kandi atazi uko iwacu hasa, atarigeze ahakandagiza ikirenge na rimwe!

Ikindi mbona gikwiye kudukora ku mutima kuri uyu munsi wa Mutagatifu Marita ni umwanya w’abagore mu kwemera kwacu no mu buzima bwa Kiliziya. Bagore, bari, babyeyi namwe bashiki bacu, nimuberwe, mugire ishema ryo kuba abatoni ba Yezu. Nk’uko mubika amabanga y’abagabo banyu, basaza banyu n’abana banyu, ndetse n’abandi benshi, Yezu yifuza gukorera isi ibintu byinshi abanyuzeho. Arashaka kuzura abapfu benshi nimubimufashamo. Arashaka kuzura abavandimwe banyu bapfuye, ubu basigaye banuka (Yh 11, 39) urwango, umururumba, ubunebwe bwo gusenga, ingeso mbi z’amoko yose, ariko cyane cyane abatakigira ukwemera guhamye. Amavanjiri yose atwereka ko abagore bafite ububasha bwo gutumira Yezu akagera ku bo mu rugo bose ari bo abikesha. Kiliziya, cyane cyane abashinzwe iyogezabutumwa, nibarusheho gufasha aba ba “nyampinga” kurangiza ubwo butumwa butagatifu.

Bikira Mariya, Umubyeyi w’abemera nabidufashemo, Mutagatifu Marita arabidusabira ubutitsa.

Padiri Pascal SEVENI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho