Mutagatifu Mikayeli, Gaburiyeli, Rafayeli: Abamalayika Bakuru

Ku ya 29 Nzeli 2014, Umwaka A: Umunsi w’Abamalayika Bakuru

 

I. INKOMOKO Y’IJAMBO “MALAYIKA MUKURU”

Inyito “Malayika Mukuru” dusanga muri Bibiliya, ikoreshwa kabiri gusa muri icyo Gitabo Gitagatifu.

« Ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizeye Kristu babanze bazuke, hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose » (1 Tes 4,16-17).

Ahandi dusanga uwo mumalayika mukuru ni mu Ibaruwa ya Yuda. Iyo ntumwa yifashisha igitabo cyitwa icya Henoki, kugira ngo agaragaze ko ari ngombwa kubaha Imana n’abamalayika. Ati :

Nyamara igihe Mikayeli, umumalayika mukuru, agiye impaka na Sekibi, basigana ku byerekeye umurambo wa Musa, ntiyatinyutse no guhingutsa igitutsi ngo atuke Sekibi, ahubwo yaravuze ati ‘Imana izaguhane’ (Yuda 9).

Ese, abo bamalayika bakuru ni bangahe ? Bitwa ba nde ? Ku kibazo cya mbere, birumvikana ko abagaba b’abamalayika batabarika, kuko twabonye ko abamalayika ari ingabo zitagira ingano. Naho ku birebana n’amazina yabo, n’ubwo hari ibitabo usangamo urutonde rw’amazina y’abamalayika bakuru, hakaba n’amadini abigira intego nk’uko twabibonye haruguru, Kiliziya gatolika isaba abana bayo kugumana amazina atatu dusanga muri Bibiliya. Na none idusaba kubaha ayo dusanga mu ruhererekane rw’iyobokamana rya kiyahudi. Ibindi byo, bizamo amaranga mutima, amatsiko, guhimba no kwifuza. Ndetse bishobora gukurura ubuyobe. Abo batatu, bafite amazina yihariye kandi asobanura icyo bashinzwe. Abo ni mutagatifu Rafayeli bisobanura ngo “Manirakiza”, “Imana ni yo muti” cyangwa se “Umuti w’Imana” (Tb 3,17 ; 12,14) ; undi ni mutagatifu Gaburiyeli, bivuga ngo “Intwari y’Imana” cyangwa “Umuntu w’Imana” (Dn 8,16 ; 9,21). Hakaba rero na mutagatifu Mikayeli, bisobanura ngo “Ni nde uhwanye n’Imana ?” (Dn 10,13.21). Mutagatifu Mikayeli rero ni we Gikomangoma cyo mu ijuru. Ni yo mpamvu ari we ukwiye guhabwa umwanya w’ibanze dore ko n’ubusanzwe yawuhawe na Rurema.

II. MUTAGATIFU MIKAYELI
II.1. Ijambo n’amateka yaryo

Mikayeli, ni rimwe mu mazina abantu bakunda kwitwa. Mu rurimi rw’igihebureyi ari narwo ijambo Mikayeli rikomokaho, iryo zina ni interuro yose kandi ifite igisobanuro cyumvikana. Igizwe n’amagambo atatu : Mi-kha-el. Bivuga ngo “Ni nde uhwanye n’Imana ?” Mikhael ni ijambo ryomongana nk’icyivugo cy’ingabo ku rugamba. Muri Bibiliya duhura naryo incuro eshanu. Mikayeli yitwa “Umwe mu batware bakomeye” (Dn 10,13), kandi akaba n’“Umutware” wabo (Dn 10, 20-21). Ni “Umutware w’umuryango” w’Imana (Dn 12,1) akaba atyo “Mikayeli umumalayika mukuru” ugaragazwa nk’ “Umukuru w’abamalayika be” (Yuda 9). Impamvu y’ubukuru bwe, ni uko ahora yiteguye kurangiza ubutumwa yashinzwe n’Imana. Ni umugaba mukuru w’Ingabo zo mu ijuru, akaba ari we uyobora ibitero bigamije gutsinda cya Kiyoka cya kera na kare (Hish 12,7-8). Aho hose agaragara nk’umugaba mukuru mu rugamba rukomeye hagati ye na Sekibi. Mikayeli ni umurinzi wa Israheli n’uwa Kiliziya y’Imana. Amaherezo ni we uzatsinda Sekibi ari we Sekinyoma. Ni byo umutwe wa 12 wo mu Gitabo cy’Ibyahishuwe utubwira.

II.2. Imikorere ya Mutagatifu Mikayeli

II.2.1. Umurinzi wihariye w’umuryango w’Imana

Imikorere ya Malayika mukuru Mikayeli dusanga muri Bibiliya, ijyana n’imvugo y’intambara. Uwa mbere utugezaho iryo zina, ni umwanditsi w’Igitabo cya Daniyeli. Uyu mwanditsi atwereka ko mutagatifu Mikayeli ari umurinzi ukomeye w’umuryango w’Imana. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyo kirenga iyo myumvire igarukira kuri Israheli yonyine. Kikemeza ko mutagatifu Mikayeli afite inshingano imwe ikomeye. Iyo nshingano, ni iyo gushyirisha mu bikorwa umugambi w’Imana. Uwo mugambi w’Imana si undi wundi uretse icungurwa ry’isi yose, ariko cyane cyane mwene muntu. Isi izacungurwa burundu, igihe bene muntu bazumva ko amahoro yabo ari ukumvira no kubahiriza icyo Imana ibasaba. Mikayeli rero, ahora ahanganye na wawundi utifuza ko uwo mugambi w’Imana wubahirizwa. Uwo ubereyeho kurwanya umugambi w’Imana ni we witwa Sekibi cyangwa Shitani.

II.3.2. Mutagatifu Mikayeli, umurinzi w’abarinzi

Kuva kera kose, mutagatifu Mikayeli yiyambazwa nk’umunyabubasha. Ni umurinzi w’abarinzi b’abandi. Ni we urwanirira abantu mu rugamba bahanganye na Sekibi. Ni yo mpamvu ku mashusho menshi, bamushushanya nk’umurwanyi. Aba afite inkota cyangwa icumu, ariho yica Ikiyoka kiri munsi y’ikirenge cye.
Abandi bahanzi bamushushanya afite umunzani mu ntoki. Uwo munzani ushushanya ubutabera bw’Imana. Ni we urwanira abenda gupfa kandi akabaherekeza mu gihe cyo gutangira ubundi buzima.
Nk’umurinzi wa paradiso (Intg 3, 24), ni we winjiza abacunguwe mu Ijuru. Abamwiyambaje muri iyi si, bashobora kwiringira imbaraga zo gutakambirwa na we. Afite umwanya w’ibanze muri liturujiya ya Kiliziya, ku buryo mbere y’Inama nkuru ya Kiliziya (Vatikani II), yavugwaga kenshi mu masengesho ya Missa. Ni we usohoza ibitambo by’abemera imbere y’Imana kandi akarwanya ubuyobe muri Kiliziya no mu nsi hose.

Dore iryo sengesho rigenewe gutabaza mutagatifu Mikayeli

“Mutagatifu Mikayeli, wowe mumalayika mukuru, turwaneho. Mu rugamba aho duhanganye n’ubugome n’ubucakura bw’Umushukanyi, tube hafi. Ndakwingize, dutakambire ngo Nyagasani abitegeke. Na we, Gikomangoma cy’Ingabo zo mu ijuru, koresha imbaraga zituruka ku Mana, maze wirukanire mu muriro utazima Shitani n’izindi roho mbi zose ziriho zizerera muri iyi si, zigamije koreka roho z’abantu. Amen”.

III. MUTAGATIFU GABURIYELI

Intangiriro

Mu bamalayika bakuru, nyuma ya mutagatifu Mikayeli, uvugwa cyane muri Bibiliya no mu ruhererekane rw’ubuyoboke, ni mutagatifu Gaburiyeli. Yubahwa nk’umuyobozi w’abamalayika Imana yohereza mu butumwa. Ubwamamare bwa mutagatifu Gaburiyeli, tubusanga no muri amwe n’amwe mu yandi madini. Urugero : Abayahudi bemeza ko Gaburiyeli yari mu bamalayika bashyinguye Musa (Isub 34,6), agashwanyaguza intwaro za Senakeribu umwami w’abanyashuru, kandi akarimbagura ingabo ze (Amat 32,21). Bahereye ku Gitabo cya Henoki, bemeza ko Gaburiyeli ari umwe mu bamalayika bakuru bane bashinzwe kurinda impande enye z’isi. Abo ni Mikayeli, Gaburiyeli, Rafayeli na Uriyeli.

III.3. Izina “Gaburiyeli” cyangwa “Imana ikomeye”

Ibyemeza ubuhangange bwa malayika Gaburiyeli, ni icyo izina rye risobanura n’ubutumwa yagiye aragizwa n’Imana mu nsi. Izina Gaburiyeli rigizwe n’amagambo abiri y’igihebureyi, ariyo “Gabri” na “El”. Ariko, hari n’abandi bahera kuri ayo magambo, bakayandika ku bundi buryo bakabonamo ikindi gisobanuro. Ijambo baheraho ni izina “Illugabri” rikoreshwa cyane muri rumwe mu ndimi z’abasemiti ariko rifite igisobanuro kimwe nk’icyo mu gihebureyi. Bityo rero izina Gaburiyeli rigashobora kugira ibisobanuro bibiri bitandukanye ariko bitavuguruzanya. Koko rero, mu gihe Gabri-el bivuga ngo “Imana irakomeye”, Illugabri bisobanura “Umuntu w’Imana”. Reka duhere kuri “Gabri-el”.

Tugendeye ku ijambo Gabri-el, icya mbere tubonamo ni Imana ubwayo. Koko rero, ijambo “El” mu gihebureyi, ni incamake ya “Elohim”. Elohim na ryo rikaba ari ubwinshi bw’ijambo Eloah bivuga Imana. Ijambo Elohim, ni ryo ryakomotseho Allah ururimi rw’icyarabu rukoresha rushaka kuvuga Imana. Elohim rero, ni ijambo risobanura Imana muri rusange, cyangwa se Imana mu cyubahiro cyayo. Niyo mpamvu rikoreshwa mu bwinshi. Ni ubwinshi bw’icyubahiro byo kwemeza ko Imana yikubiyemo ubumana bwose kandi ikagira na kamere yihariye itandukanye n’iy’ibiremwa byose. Muri Bibiliya y’igihebureyi, ijambo Elohim rigaragaramo incuro 2570. Ni ryo zina rikoreshwa cyane iyo bashaka kuvuga Imana. “Gabri” ryo risobanura imbaraga. Muri uwo murongo rero, Gaburiyeli bigasobanurwa ngo “Imana ikomeye” ; “Imana nyirububasha”. Ni ukuvuga Imana ifite imbaraga ku buryo ari nta muntu cyangwa se ikintu na kimwe cyayihangara.

Nbitangaje kuba malayika Gaburiyeli yarigaragaje cyane mu gihe cy’amage akomeye y’umuryango wa Israheli. Ndashaka kuvuga igihe cy’itotezwa ry’Abamakabe cyangwa se mu gihe cy’ukwigira umuntu kwa Jambo w’Imana. Yabaga aje gukomeza abihebye, kwibutsa isezerano ry’Imana no gushishikariza bose kurikomeraho. Twabonye ko hari abemeza ko ari malayika Gaburiyeli waje kuba hafi ya Yezu mu gihe cy’isoza ry’ubuzima bwe muri iyi si. Ibyo na byo byakumvikana. Koko rero, Yezu yari ageze aho kubira ibyuya by’amaraso. Muri uwo murongo, mutagatifu Gaburiyeli yaje kumuba hafi kugira ngo umugambi wo gucungura bene muntu awusoze kabone n’ubwo mu maso ya benshi, ubutumwa bwe bwasaga nk’uburangiriye aharindimuka. Ni byo koko, urebesheje amaso y’isi, ntibyoroshye kwemeza ko Uwarangirije ubutumwa bwe ku musaraba yambaye ubusa, ari we wabaye umucunguzi w’isi. Aho rero ni ho Imana yacu ibera igitangaza. Imbaraga zayo izigaragaza ku buryo bwinshi ari ko cyane cyane mu bwiyoroshye no mu mpuhwe zayo zuje urukundo. “Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane isi, uwo ni Nyagasani ubivuga, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu” (Is 55,9).

Mutagatifu Gaburiyeli – izo mbaraga z’Imana – adufashe kubyumva.

III.4. Izina “Gaburiyeli” cyangwa “Umuntu w’Imana”

Ushobora kumva igisobanuro cy’izina Gaburiyeli ugendeye ku ijambo “Illugebri” nk’uko twabibonye haruguru. Icyo gihe Gaburiyeli bisobanura “Umuntu w’Imana”. Mu gihebureyi, ijambo “Gheber” risobanura umugabo. Akenshi muri Bibiliya, malayika Gaburiyeli agaragara afite isura y’umuntu w’umugabo . Muri uwo murongo, Gaburiyeli bishushanya “Umuntu w’Imana” cyangwa se “Umuntu wizewe n’Imana”. Kuba Imana imutuma mu gihe kidasanzwe kandi afite ubutumwa budasanzwe, bisobanura nyine ko ari mu

bamalayika bizewe koko kandi bashobora kurangiza neza ubutumwa bashinzwe. Kuba yakwitwa umuntu na byo ntibitangaje. Yezu ubwe ntiyiyita “Umwana w’umuntu” ? Ahubwo nyine koko Gaburiyeli ni umuntu w’Imana ; uwo Imana iha ubutumwa yizeye ko azaburangiza. Kumusuzugura ni ugusuzugura uwamutumye.
Twabonye uko byagendekeye Zakariya ise wa Yohani Batisita, ubwo yari yihaye gushidikanya ku butumwa bwa malayika Gaburiyeli. Zakariya amaze kuba ikiragi,

ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati ‘Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we ?’ (Lk 1,65-66).

Gaburiyeli mutagatifu wowe ugaragaza imbaraga z’Imana, udusabire!

 

IV. MALAYIKA MUKURU RAFAYELI

Intangiriro

Izina rya Rafayeli, rigenda ryibagirana gahoro gahoro mu mazina ya gikisitu. Nyamara mutagatifu Rafayeli, ni umwe mu bamalayika batatu bakuru Kiliziya yubaha, ihimbaza kandi ikabiyambaza. Umunsi mukuru we uba taliki ya 29 Nzeri ari nabwo duhimbaza abatagatifu Mikayeli na Gaburiyeli.
Mutagatifu Rafayeli yubahwa nk’umumalayika mukuru uhagarariye abandi ba malayika bagendana n’abantu mu nzira zose zo muri iyi si. Agaragara muri Bibiliya mu Gitabo cya Tobi. Icyo gitabo, gishobora kuba cyaranditswe mu rurimi rw’igihebureyi cyangwa se rw’icy’arameya. Ariko ku buryo bwuzuye tugisanga mu byahinduwe mu kigereki muri ya nyandiko yitwa Ba Mirongwirindwi (Les Septentes). Kiri no mu bitabo byavumbuwe mu buvumo bw’i Qumran twavuze haruguru. Ibyo bikaba ari icyemezo ko Igitabo cya Tobi ari kimwe mu bitabo bamwe mu bayahudi bakoreshaga mbere y’ukuza kwa Yezu. Umugambi w’icyo gitabo cyanditswe ahagana mu kinyejana cya gatatu mbere ya Kristu ni uyu ukurikira : ibyago abantu bahura nabyo muri iyi si, bikomoka ku ishyari rya Sekibi. Nyamara bishobora kuba n’uburyo Imana yifashisha kugira ngo igerageze ukwemera kwabo. Amaherezo iyo Mana igororera abeza, ababi nabo bagahanwa.

Kugira ngo umwanditsi w’icyo gitabo agere ku mugambi we, yifashisha imibereho y’abantu bo mu ngo cyangwa imiryango ibiri y’Abayahudi bari zarajyanywe bunyago. Urugo rumwe rwari rwaratujwe muri Ashuru, urundi rutuzwa mu gihugu cy’Abamedi. Izo ngo zari zifitanye isano ya hafi ariko zose zaragiye zihura n’ibibazo bitoroshye nyamara ntizitezuka mu kwemera. Malayika Rafayeli yagize uruhare rukomeye cyane mu kubakemurira ibibazo no kubahumuriza. Amaze kugera ku mugambi we, ni bwo yahishuye izina rye. Yivuga agira ati “Ndi Rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye” (Tobi 12,16).
Umuntu wese ushaka kumva ibya malayika Rafayeli n’ubutumwa ashinzwe, agomba guhera ku byo dusanga mu gitabo cya Tobi nyine ariko hari n’ibindi bitabo bimuvuga. Muri byo, hari nk’Igitabo cya Henoki Intungane. Muri iki gitabo, Rafayeli afatwa nk’intwari mu rugamba rwo kurwanya roho mbi yitwa Azazel. Na none Rafayeli azwi ho kuba umumalayika mukuru uyobora roho z’abantu kandi agakiza uburwayi n’ibikomere byose, byaba ibya roho cyangwa se iby’umubiri, mwene muntu ashobora guhura na byo.
Muri make, haba mu Gitabo cya Tobi, cyangwa se mu bindi bitabo byo mu gihe cy’Isezerano rya Kera ariko bitemewe ku rutonde rw’ibyahumetswe, icyo bashaka kutubwira ni kimwe : Imana yita kuri mwene muntu muri byose. Malayika Rafayeli akaba ari we ubigaragaraza. Bityo rero, kwizera Imana muri byose ni

ngombwa, kuko amaherezo ni yo itsinda. Nta na rimwe itererana abayizeye. Turi bubone uburyo mu ruhererekane rwa Kiliziya – cyane cyane mu mibereho y’abatagatifu –, mutagatifu Rafayeli yagiye abigaragaza.

IV.1. Malayika mukuru Rafayeli na Tobi

IV.1.1. “Izina ni ryo muntu”

Izina Rafayeli, ryari izina risanzwe rizwi muri Israheli. Mu Gitabo cy’Amateka ( 1 Matek 26,7) batubwira ko Rafayeli mwene Shemaya, yari umwe mu baleviti b’abanyanzugi. Kuba iryo zina ryari risanzwe ntibitangaje kuko ijambo Ra-pha-el, risobanurwa ngo “Imana yarakijije”, cyangwa se “Imana irakiza”. Iryo jambo rishobora no gusobanura ngo “Umuti w’Imana”. Ni rimwe mu mazina ababyeyi bashoboraga kwita abana babo ku buryo busanzwe.

IV.1.2. Mutagatifu Rafayeli, uhashya roho mbi zisenya ingo

Imwe mu nshingano za mutagatifu Rafayeli, ni ugushyigikira ingo z’abakunda Imana. Ibyo yabigaragaje ubwo yabohoraga Sara wari wararitswemo na roho mbi yitwa Asimode ikamubuza gushaka.
Dore uko byagenze. Abo basore bombi bafashe urugendo, bageze ku ruzi rwa Tigiri, Tobi ajya koga ibirenge. Agezeyo, igifi nyamunini gishaka kumumira bunguri, ariko uwo mumalayika amusaba kugifata no kugisatura akagikuramo agasabo, umutima n’umwijima. Uwo mumalayika yasobanuriye Tobi ko izo ngingo ari umuti w’ingirakamaro ati :

Umutima n’umwijima by’ifi, iyo ubyokereje ahantu hari umuntu, yaba umugabo, yaba umugore, wahanzweho na Sekibi cyangwa se indi roho mbi, nta bundi zongera kumutera, kandi zinamuvamo burundu. Naho agasabo, iyo ugasigishije mu mboni z’ufite ibihu mu maso, hanyuma ukabihuha, ahita akira (Tobi 6,4. 8-9).

Ibyo malayika Rafayeli yabimubwiraga ateganya ko Tobi ari burongore Sara, umukobwa wa Raguweli wari utuwemo na roho mbi y’igikongoti yitwa Asimode. Iyo roho mbi yicaga abagabo bose bashakaga kwegera uwo mwari. Bageze kwa Raguweli, malayika Rafayeli ahumuriza Tobi, yemera kurongora Sara.

Bamaze kurya no kunywa, bumva barashaka kuryama. Ni ko kuzana wa musore, bamwinjiza mu cyumba. Akihagera Tobi yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima w’ifi hamwe n’umutima, abishyira ku cyotezo ; maze umunuko w’ifi uturumbanya ya roho mbi, ihungira mu Misiri. Ako kanya, Rafayeli ahita ayikurikirayo, arayiburabuza, arayihabohera (Tobi 8,1-3).

Mu gihe malayika yariho ahungeta iyo roho mbi, Tobi yabonye uburyo bwo kwegera Sara, barangiza imirimo y’abashakanye Tobi adapfuye.

IV.1.3. Mutagatifu Rafayeli, uzana amahoro mu mibano y’abantu

Malayika Rafayeli ntiyagarukiye ku gukiza Sara no gushyingira Tobi gusa. Ahubwo yiyemeje gukemura ibibazo byose umuryango wa Tobiti, uwa Raguweli n’uwa Gabayeli bari bafite, agarura amahoro muri bose, ashoje umurimo we, abona guhishura izina rye no gusubira ku wa mutumye.


Koko rero, mu gihe Tobi yariho asenga kandi asaba umugisha mu rugo rushya yari agiye gutangira, malayika Rafayeli we yagiye gushaka ya mari ya se wa Tobi i Ragesi kwa Gabayeli no kumutumira mu bukwe bwa Tobi. Byose bigenda neza. Ibyo birangiye, Tobi agaruka kwa se, ari kumwe n’umugore we Sara na Rafayeli wari wamuherekeje. Ageze iwabo, akoresha agasabo ka ya fi akiza ubuhumyi bwa se. Abantu bose baratangara kandi basingiza Imana. Malayika abahishurira uwo ari we. Bakimara kumenya ko ari we Rafayeli umwe mu bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bose barakangarana, bagwa bubitse uruhanga ku butaka maze ubwoba burabataha. Ariko Rafayeli arababwira ati ‘Mwigira ubwoba ! Nimugire amahoro ! Nimusingize Imana ubuziraherezo. Ubundi twabanaga mutabisheka ubugwa neza bwanjye, ahubwo ni Imana ubwayo yabyishakiye. Murajye muyisingiza, iteka muhore muyiririmba. Mwarandebaga mukagira ngo ndarya, nyamara mwaribeshyaga. None rero, nimusingize Nyagasani kuri iyi si, mushimagize Imana. Dore jyewe nsubiye ku Uwanyohereje ; namwe muzandike ibyababyeho byose’. Nuko arazamuka. Bo rero, ngo bunamuke ntibongera kumubona (Tobi 12, 16-22).

Icyo gitabo gisoza kitubwira uburyo amahoro yatashye muri iyo miryango yose n’ukuntu Tobi amaze gushyingura ababyeyi be bombi, yimukiye mu Bumedi, agatura hamwe na sebukwe Raguweli. Amaze gushyingura sebukwe na nyirabukwe, na we apfira mu mahoro kandi asingiza Imana.
Uwasona iki gitabo atamenyereye imikorere y’Imana yacu, yagira ngo ibyo kwa Tobi na Raguweli ni umugani. Nyamara ubuzima bw’abatagatifu n’ubuhamya bwa benshi mu bagiye biyambaza malayika Rafayeli, bitwereka koko ko “Abatabizi bicwa no kutabimenya”. Kwisunga malayika Rafayeli si uguta igihe, ahubwo ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko Imana yacu ikiza koko.

IV.3. Inshingano za mutagatifu Rafayeli : kuba “umuti w’Imana” n’umusangira-ngendo wacu

Uko amasekuruza yagiye asimburana, mutagatifu Rafayeli yagiye agira uburyo agaragaza ubushobozi bw’Imana y’inyampuhwe. Abatagatifu benshi bemeza ko malayika mukuru Rafayeli afite inshingano ikurikira : kurwanya ikibi cyose gishobora kubangamira mwene muntu no kumugezaho umukiro w’Imana. Ibyo tubisanga mu gisobanuro cy’izina rye. Nk’uko twabibonye “rapha” isobanura ngo “arakiza”, naho “El” bikavuga Imana. Uwo mumalayika ntashinzwe kuyobora abagenzi gusa. Ni na muganga w’abahanganye n’uburwayi n’ibindi byago byose bibangamira ubuzima bwacu muri iyi si. Byaba ibijyanye n’ubuzima bw’umubiri cyangwa se ibijyanye n’ubuzima bwa roho .

UMWANZURO

Mu bushishozi bwayo, Kiliziya yacu iratubwira iti “Aho kugumya gushakisha amazina y’abamalayika bakuru, abakristu ni bemere kandi bisunge abo dusanga muri Bibiliya Ntagatifu honyine”.
Uwa mbere muri, bo ni malayika mukuru Mikayeli. Bisobanura ngo “Ni nde uhwanye n’Imana”. Yiyambazwa nk’umugaba mukuru w’ingabo zo mu ijuru kandi akaba n’umugenga wa Kiliziya. Ni we usohoza roho ku Mana kandi akanazivuganira.
Uwa kabiri, ni Gaburiyeli utwereka ko Imana yacu, yo yakoze ibikomeye mu gihe cyahise, n’uyu munsi ibishobora mu buzima bwa buri wese. Ubutumwa bukomeye bwose ni we ubushingwa. Yerekana kandi ko muntu yizewe imbere y’Imana, ku buryo ahamagarirwa kuyifasha gucungura isi. Ibyo bigashobozwa n’uko Imana iha ubutumwa abamalayika bayo bwo kurinda abantu aho bari hose ; kwita ku buzima bw’umubiri ariko cyane cyane ubwa roho. Dore ko inshingano y’ibanze z’ubu buzima ari ukunga ubumwe n’Imana muri Yezu Kristu ku bwa Roho Mutagatifu.


Uhagarariye abo bagenzi bacu b’indahemuka, ni malayika mukuru Rafayeli. Imikorere ye igaragarira mu gitabo cya Tobi, yerekana ko ari nta kintu na kimwe cya mwene muntu cyihishe Imana. Muri uwo murongo, mwene muntu aho gukurwa umutima n’ibikubara byo muri iyi si, akwiye kurushaho kwizera imbaraga n’ubushobozi by’Imana. Tuzi ko iyo Mana yacu idashobora kudutererana. Abamalayika barinzi babereyeho kubitwereka no kubitwemeza.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho