Muzi ibyabaye

KURI PASIKA 04/04/2021.

Amasomo:  Intu 10, 34a.37-43; Zab 117, 1.4,16-17, 22-23; Kol 3, 1-4; Yh 20, 1-9.

Dushingire ku nyigisho Petero yatanze mu rugo rwa Koruneli wari umutegeka w’abasirikare i Kayizareya. Petero n’izindi ntumwa, aho bamariye gusobanukirwa n’ ibya Yezu wabatoye, bakoresheje ingingo y’amateka bagamije kwemeza abandi. Bo bagize amahirwe yo kwibonera ibyo Yezu yakoze baba abagabo koko kuva mu Galileya Yezu abatizwa agatangira kwigisha kugera ku munsi yazukiyeho i Yeruzalemu. Ese abantu bo muri iki gihe bazemezwa bate?

1.Ese bazi ibyabaye?

Ivanjili yadutekerereje uko byagenze isabato irangiye. Yezu yapfuye abambwe ku musaraba bose babireba. Uko Yozefu w’i Arimeteya yasabye umurambo we, na byo abari bahari barabimenye. Aho Yezu yashyinguwe hari hazwi. Amayobera yabaye, ni uko Mariya Madalina yazindukiye ku mva ya Yezu agasanga irangaye nta murambo urimo! Yarumiwe ahuruza Petero na Yohani. Na bo baje birukanka basanga nta murambo uhari barumirwa!

Ikindi cyabaye, ni uko bakigwa mu kayubi, Yezu uwo munsi yarababonekeye agaragara ari muzima. Bakimubona ari muzima ku buryo budasanzwe, bagize ibyishimo batangira kwibuka ibyo yari yarababwiye atarabambwa. Yari yarababwiye ko azazuka ku munsi wa gatatu. Ntiyatindiganyije rwose, yahamije ibyo yari yarababwiye. Amaze kuzuka no kubiyereka, ubwoba bwatangiye gushira maze mu gihe gito aboherereza Roho Mutagatifu batangira ubwo kwigisha ahantu hose ko Yezu ari muzima. Iriya nyigisho Petero yatanze kwa Koruneli, yayitanganye izo mbaraga yari yararonse. Buriya yari amaze iminsi myinshi yamamaza Yezu kuva kuri ya Pentekositi.

Inyigisho Petero yatanze yabaye inyigisho yuzuye ivuga Yezu uwo ari we. Ni aho inyigisho iboneye igomba gutangirira. Yubakira kuri Yezu Kirisitu kuko ni we musingi w’ibyo tuvuga byose n’ibyo twigisha. Petero yigishije ab’i Kayizareya agaragaza ko inkuru avuga atari impuha cyangwa amagambo y’amarangamutima: yatangiye agaragaza ko yiyumvisha ko bose bazi ibyabereye muri Yudeya yose. Bari barumvise ibyo Yohani Batisita yari yarakoze harimo no kubatiza Yezu mu Galileya. Petero akomeza asobanura ko Yezu uwo yagaragaje ko Imana yamusize amavuta ibigirishije Roho Mutagatifu. Ko yahawe ububasha akagenda agira neza hose ari na ko akiza abahanzweho na Sekibi bose. Umwemera, ni we ugira ihirwe ryo kuryoherwa na Pasika.

2.Ese twemera ibya Yezu?

Abantu bo mu gihe cya Yezu, babonye ibikorwa yakoze kandi bose bamenye cyangwa babonye uko yapfiriye ku musaraba. Natwe muri iki gihe kimwe n’abantu bo mu bihe bindi, twabwiwe ukuri kw’amateka ya Yezu Kirisitu. Nyamara si ko abamubwiwe bose bemera kumukurikira no kumukurikiza. Kubera iki? Petero yahishuriye abo muri Kayizareya ko Yezu amaze kuzuka atigaragarije rubanda rwose. Ngo yigaragarije gusa abahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare. Petero ati: “Twebwe abariye kandi bakanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye”.

Kwemera Yezu Kirisitu ukabeshwaho na Pasika ye, tumenye ko bishoborwa n’abemeye kugendana na we. Twese adusaba kugendana na we kuko ni bwo dusobanukirwa n’inzira atuganishamo ishingiye ku mutsindo w’urupfu. Iyo nzira ye kandi itsinda icyitwa ubuhakanamana cyose. Kwemera ni umusingi wo kwinjira mu mutsindo wa Yezu. Benshi mu bantu bo mu gihe cya Yezu n’intumwa ze bihaye ibyo gushidikanya no guhakana ubumana n’ububasha bwa Yezu. Abo bayobewe inzira nziza igana ijuru bata igihe cyabo mu by’ubuhanga bw’ iyi si. N’uyu munsi ni uko, hari abatari bake bikururira amagambo y’urudaca n’ibitekerezo by’inzitane by’ubwenge (science) ugasanga barahakana iby’Imana n’Umwana wayo Yezu Kirisitu. Ahari ubuhakanyi nk’ubwo cyangwa hakaba ubukirisitu bw’umuhango, Pasika ya Yezu ntigaragara neza.

3.Ese Pasika yakwigaragaza ite?

Pasika ni umutsindo wa Yezu. Ni ukuzuka mu bapfuye. Ni ukuva mu mwijima w’ubuhakanyi ukinjira mu rumuri rw’Ukwemera, Ukwizera n’Urukundo. Ukwemera ni ingabire itangwa ikakirwa mu bwigenge busesuye. Hariho abanga kwakira iyo ngabire. Abo nta mbuto zo kwigisha Inkuru Nziza bageraho. Hariho ababyeyi bagira ukwemera kandi bakakubuganiza mu bo bibaruka. Uko babaha ibere ni na ko babaha ukwemera. Abo baroroshya bagashobora kwinjira mu mabanga ya Pasika ya Kirisitu.

Ntacyo Izuka rya Yezu ryamarira umuntu wishongora agafata iby’Imana nk’imigani yahimbwe n’abantu nta kindi! Hariho abantu batera imbere mu by’ubwenge bwo ku isi bagatumburuka no mu by’ukwemera. Hariho ariko n’abagenda bisumbura mu bumenyi bw’iby’isi bakarushaho guserebera mu by’ukwemera. Biterwa n’iki? Ni amabanga y’ubuyobokamana tudashobora gukonoza ijana ku ijana. Gusa umuntu watera imbere akannyega iby’Imana, twatekereza ko Shitani iba yaramuvangiye bikayishobokera. Na yo burya ivangavanga abantu ku buryo bw’amayeri. Iyo batabaye maso ngo bige basobanukirwe kandi bafashwe na Roho Mutagatifu, ukwemera, ukwizera n’urukundo bishingiye kuri Pasika ya Yezu, birayoyoka umuntu agasigara ahibibikanira iby’isi gusa. Pawulo Intumwa yatugiriye inama yo guharanira iby’ijuru aho kurangamira iby’isi niba koko twarazukanye na Kirisitu. Ni uko Pasika yakwigaragaza mu mbuto zayo nyinshi.

4.Dusabirane

Dusabirane imbaraga zo gushingira ubuzima bwacu kuri Pasika ya Yezu Kirisitu. Duhore tumurangamiye dukure mu kwemera no mu kwizera. Twihatire muri byose kurangwa n’urukundo rwe. Tumukunde mbere na mbere twemera Inkuru Nziza ye. Duhore tumusaba kumenya gukunda nk’uko yakunze. Tugire inshuti dusangira urwo rukundo tugana ijuru. Abakundana badatekereza ijuru bashobora gutakara ntibatungwe na Pasika ya Kirisitu.

Yezu Kirisitu asingirizwe Pasika ye. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe kuri Yezu Umwana we n’Umwami wacu. Abatagatifu bose, bo bumvise ibanga ry’Urukundo ruvomwa muri Pasika, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Pasika Nziza kuri wowe n’abawe bose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho