Mwahambanywe na Kristu kandi muzukana na we

Amasomo: Kol 2, 6-15; Zab 145 (144), 1-2. 8-9. 10-11; Lk 6, 12-19

Bavandimwe,

Kuva kera na kare Imana yari ifite umugambi wo gukiza abantu. Uwo mugambi wujujwe rero bidasubirwaho mu Mwana wayo Yezu Kristu waje kubana natwe, agatura rwagati muri twe, akababara, agapfa azira ibyaha byacu, nyamara akazuka mu bapfuye. Pawulo aratwereka ko uwo mukiro twawuronkeye mu rupfu n’Izuka bya Kristu. Mu gusohoza uwo mugambi we wo kudukiza, Yezu aratora intumwa ngo zibane na We maze zizamubere abahamya nk’uko twabyumvise mu Ivanjili. Zabuli iraririmba ko Uhoraho ari umunyampuhwe n’umunyaneza; agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na We, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye”. Kubera ibyaha byacu, twari twaraciriwe urwo gupfa kuko twari twarabaye ba ruharwa. Urwandiko rwaduhamyaga ibyaha byacu Nyagasani yararushwanyaguje maze arubamba ku musaraba, bityo tugirwa abere. Koko rero muri Kristu, Imana yadushubije ubugingo maze itubabarira ibicumuro byacu byose. Twagiriwe impuhwe maze duhanagurwaho ibyaha byacu byose.

Bavandimwe, amasomo y’uyu munsi atere buri wese ku giti cye kwisuzuma. Ese koko mu by’ukuri, njyewe ubwanjye naba narakiriye imbabazi nahawe n’Imana? Ese byibuze ubuzima bwanjye mbubamo nshimira Imana yangiriye ubuntu ikampa ubugingo mu mwanya w’urupfu nari nkwiriye? Nyamara iyo twisuzumye neza dusanga kenshi na kenshi tubaho twirengagiza umukiro Imana yaduhaye ndetse tugatesha agaciro imbabazi zayo. Hari igihe tunyurwa no kwivuruguta mu isayo y’ibyaha twirengagije nkana ubuntu Imana yatugiriye. Ni ngombwa rero guhinduka by’ukuri maze tugaca ukubiri n’inyigisho z’ubuhendanyi n’ubuhendabana bw’iki gihe. Muri iki gihe turimo, turasabwa gushikama ntidutwarwe n’iyi si hamwe n’umunyenga wayo twibagiwe Uwadukunze by’agahebuzo akemera kutwitangira ngo dukire.

Nitugendere kure ubucabiranya n’akarimi karyohereye ka bamwe batugaragariza impuhwe za Bihehe bashaka kutwumvisha ko iby’Imana bikomeye cyane, ko tutabishobora tukiri hano ku isi, ko twakwiberaho uko tubyumva n’uko tubona bitunogeye, Imana tukayiharira ijuru ryayo natwe tukibera mu isi yacu. Nitwime amatwi abashaka kwirukana Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nitwirengagize ayo mareshyamugeni ahubwo dukurikire Yezu uduhamagara ngo tumukurikire, tubane na We, tumubemo na We atubemo, maze tumumenyeshe abandi, tumwamamaze kugera ku mpera z’isi. Muri iki gihe turasabwa gukoresha imbaraga nyinshi cyane turwana urugamba rukomeye rwo kwamamaza Inkuru nziza. Iyo nkuru nziza itandukanye n’iterabwoba. Imana twakurikiye si Kirimbuzi uje ahigahiga umunyabyaha ngo amuhindure umuyonga. Imana yacu ni umunyampuhwe, ni umubyeyi udukunda, ntiyanga umunyabyaha ushaka kwisubiraho ahubwo yanga icyaha, ntiyitiranya icyaha n’umunyacyaha. Ni Nyir’ubugingo. Iyo tumwegereye turonka ubugingo.

Nimucyo rero turambure ibiganza twakire umukiro twagenewe n’Imana yo yemeye gutanga Umwana wayo ngo adupfire ku musaraba maze dukire. Nitumwumve kandi tumwumvire. Araduhamagara buri wese mu izina rye. Nitumwitabe twakwire ubutumwa aduha buduhindure abantu bashya maze tumwamamaze mu bantu bose kugera ku mpera z’isi. Ubugingo Imana itanga tubwakire maze tubugeze ku bandi maze isi yose igarukire Imana y’ukuri Nyir’ubugingo, nuko twese tuzabane na Yo ubuziraherezo mu ihirwe ridashira, ubu n’iteka ryose. Amen.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho