Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 4 gisanzwe, giharwe, B
Ku ya 05 Gashyantare 2015 – Umunsi wa Mutagatifu Agata, umubikira, umumartiri.
AMASOMO: 1º. Heb 12, 18-19.21-24; 2º. Mk 6,7-13
Isomo rya mbere ryerekeje ku nyigisho y’ingenzi muri Kiliziya: kwegera YEZU. Uwandikiye Abahebureyi agamije kubatinyura kugira ngo biyumvishe neza icyabazanye muri Kiliziya. Ese umuntu wese wakira ukwemera YEZU aba akurikiye iki cyangwa se aba ategereje iki? Hari abashobora kwibwira ko YEZU atigaragaza bihagije! Abo ni ba bandi mu masengesho bakora bategereza ko Imana ibigaragariza ku buryo bw’ibitangaza cyangwa ibimenyetso bihanitse byanze bikunze. Ni ngombwa kwibuka ko turi mu Isezerano Rishya ridashingiye ku bintu by’inyuma kandi by’ikabyo; rishingiye ku maraso YEZU yamennye ku Musaraba.
Twibuke ukuntu Imana yigaragarije Musa mu mpinga y’umusozi wa Sinayi: kuri uwo munsi igikuba cyaracitse, inkuba zirahinda, imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa (Iyim 19, 10-24). Abantu babujijwe kwegera uwo musozi kandi nta n’uwatinyutse koko kuko ukuza nk’uko kw’Amategeko kwari kwabahabuye. Ubwo ni uburyo bwo mu Isezerano rya kera ryagombaga kuzuzwa n’Isezerano Rishya. Isezerano ni YEZU KRISTU, Umuhuza w’Isezerano Rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure aya Abeli wishwe na Kayini uwo bamwe bita “Gahini” mu Kinyarwanda.
Ibintu byose byabaye mu Isezerano rya Kera byaganishaka ku iyuzuzwa mu Isezerano Rishya ryasinywe na YEZU KRISTU. Ubu si ibintu bigaragara tugishakisha, si umuriro si inkubi y’umuyaga… nk’uko isomo rya mbere ryabivuze. Ni ububasha bwa YEZU KRISTU udukunda wemeye kutwegera ngo azatugeze muri Yeruzalemu yo mu ijuru tuzabashe natwe kwirebera inteko y’abamalayika bakereye ibirori. Ubu rwose turangamiye YEZU turasizana kugira ngo tuzinjire mu ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru maze duhuze amajwi n’intungane zageze ku ndunduro. Ibyo byiza dukurikiranye biduteye ubwuzu kandi biraduhagije.
Nta n’ubwoba bukwiye kuturanga mu gihe twemeye kwakira ububasha YEZU KRISTU ku cyitwa roho mbi cyose. Dupfa kwirinda kugenda tujajanganya twigwizaho ibintu cyangwa tubishengerera, dupfa kwirinda kugenda twambaye amakanzu abiri bisobanura kurangwa n’amatwara abiri avuguruzanya, ubukirisitu n’ubupagane, amasengesho n’amateshwa avanze n’ukwiyoberanya. Mu rugendo turimo, kwitwaza inkoni biraduhagije kugira ngo nitujya kugwa tuyisunge. Iyo nkoni erega ni umusaraba tugendana tukawurangamira ukatwibutsa uwa YEZU KRISTU udukomeza aho twari tugiye gucika intege; icyo giti cy’umusaraba kitubere inkoni y’urugendo turimo. Biraduhagije kandi kwambara inkweto z’urugendo. Izo nkweto kandi ni umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro, ni cyo gisobanuro Bibiliya iduha (Ef. 6, 15). Iyo umwete ubuze mu kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, intama nyinshi za Nyagasani zirayoba zigatatana!
Nimucyo twitoze kwegera YEZU KRISTU, nituyoberwa twegere abavandimwe bashobora kudutega amatwi no kudufasha, twegere Kiliziya umubyeyi wacu utadutererana. Ubwo bufasha iyo bubuze habaho kuyoba abantu bakaba mu masengesho y’intica ntikize bashaka gusa ibitangaza n’ibimenyetso barebesha amaso y’umubiri. Ubwo bwoba bwose nibushire maze abayoboke ba KIRISITU muri Kiliziya babeho bafite inyota y’ijuru kandi bakurikije abatagatifu batubimburiye mu ijuru.
YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze n’abatagatifu badusabire cyane cyane abo twizihiza uyu munsi, Agata, Petero Batisita, Yezusi Mendezi, Adelayida n’Umuhire Izabela Kanori.
Padiri Cyprien BIZIMANA