Mwikorezi y’ibiranga umukirisitu

Inyigisho yo ku wa gatandatu, uwa 30 Ukuboza 2017

Amasomo: Isomo rya 1: 1 Yh 2, 3-11; Zab 95 (96), 7-10; Ivanjili: Lk 2, 36-40

Yohani intumwa amurikiwe na Roho Mutagatifu, atugira inama zihamye kugira ngo tubeho bihuje n’inzira twahisemo. Iyo nzira ni izatugeza mu ijuru. Ni inzira uwamenye Yezu Kirisitu wese yishimira kunyuramo. Ibiranga umuntu uyirimo, ni byo Isomo rya mbere ridutekerereza. Niba atari byo, ntidukwiye kwiha amenyo ya sekibi tuvuga ko turi abakirisitu. Niba ibyo Yohani intumwa atubwira bitaturanga, twituriye mu kinyoma cya kindi gituma umuntu atarenga inonko mu Rukundo Imana idushakaho.

Muri iki gihe mu Burayi, muri Afurika n’ahandi, abantu batari bake bagenda bavuga ko ari abakirisitu. Ubaza umuntu niba azi Yezu akihutira gusubiza ko amuzi rwose. N’abatazi aho umuryango wa Kiliziya uri, bihutira gutanga icyo gisubizo. Uwabatijwe wese we rero yiyumvamo intambwe isumbye iy’uwo wa mbere. Nyamara kuba umuntu yanditse mu mubare w’ababatijwe mu bitabo bya paruwasi, ntibihagije. Hariho ikimenyetso simusiga kiranga umukirisitu. Yego mu Burayi hari abantu batwawe n’imyuka ihuha mu isi ya none ugasanga bakanuriye amaso Kiliziya bakayinnyega ari na ko bivumbura bagategeka gusibwa mu bitabo bya Paruwasi…Tuzi ko ariko ufite ubukirisitu buhamye agira uko agenda agenza buri munsi.

Yohani ati: “Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye”. Birasobanutse rwose. Nta kimenyetso kiranga ubukirisitu cyaruta icyo gukurikiza amategeko yose y’Imana Data Ushoborabyose mu cyubahiro gihambaye tugirira uwo yatumye Yezu Kirisitu. Ese birashoboka gukurikiza amategeko yose y’Imana? Nta muntu n’umwe wabishobora ku mbaraga ze. Yezu Kirisitu ubwe ni we utanga imbaraga zo kuzuza amategeko cumi y’Imana.

Inkingi ya mwikorezi y’ayo mategeko, ni Urukundo. Ni ugukunda Imana kuruta byose na bose. Iyo umuntu ari inshuti nyakuri y’Imana Se wa Yezu Kirisitu, abona imbaraga zo gukunda n’abantu nta vangura iryo ari ryo ryose yemeye ko rimunga umutima we. Ukunda Imana nta buryarya, yirinda guhindanya izina ryayo, ahimbazwa no kuyisenga cyane cyane mu ikoraniro ku minsi mikuru iducengezamo amabanga-shingiro y’iby’Imana. Ukunda Imana koko, yubaha ababyeyi be akabafasha mu mirimo, akabunganira batishoboye. Ariko yirinda kuba yacumura abibwirijwe na bo. Kubaha ababyeyi, si ukumvira inama mbi batugira zigamije kudutandukanya n’Imana. Ni ugushishoza rero muri byose. Ukunda Imana koko, yirinda ikintu cyose cyabangamira ubuzima bw’ikiremwamuntu. Ntiyifuriza mugenzi we urupfu. Ntawe agira inama yo gukuramo inda ku bushake. Isi ya none ivuga ko iri mu muco w’ubukirisitu nyamara ikica ubudatuza abana basamwa ngo kuko itabashaka. Udashaka umwana azirinde no gukora imibonano mpuzabitsina. Igihe bibaye umukobwa cyangwa umugore agasama, ni ngombwa kubungabunga ubuzima bw’umuziranenge Imana ishaka ko avuka ku isi. Itegeko rya gatanu, irya gatandatu n’irya cyenda, akwiye kwitabwaho cyane muri ibi bihe ibintu byinshi byataye imitemeri. Uwitwa umukirisitu nyawe ibyo arabyumva. Yirinda kunyanganya no kwiba kandi akagendera kure akatari ake. Muri iki gihe, isi isa n’iyoborewe ku kinyoma! Umukirisitu wese akwiye kwirwanyamo ikinyoma ndetse akacyamagana hose. Bitabaye ibyo yaba agenda abeshya ngo yamenye ubukirisitu icyo ari cyo.

Dusabe ingabire yo kwakira Yezu Kirisitu. Tumukorere mu rugero rw’uriya Ana umukobwa wa Fanuweli twumvise mu Ivanjili. Ngo yabayeho mu busugi, aho arongorewe, nyuma y’imyaka irindwi umugabo arapfa, ariko ntiyacitse intege, yarangamiye Uhoraho agahora mu Ngoro amusingiza. Na we yabonye Yezu aturwa mu Ngoro, arahagoboka asingiza Imana kandi ashishikarira kubwira iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu.

Yezu Kirsitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho