Mwirinde umusemburo w’abafarizayi: ni ukuvuga uburyarya bwabo (Lk 12, 1-7)

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 28 gisanzwe, A

Ku ya 17 Ukwakira 2014Mutagatifu Inyasi w’Antiyokiya

Bavandimwe,

Yezu Kristu akuzwe.

Nishimiye kongera gusangira namwe Ijambo ry’Imana umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi. Koko Imana itwitayeho pe! Agaciro iduha ntikagira urugero. Idutungisha Ijambo ryayo, ikadutungisha amasakramentu, ikadutungisha ingero nziza z’abatagatifu, mbese nka Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya duhimbaza uyu munsi.

  1. Ijambo ry’Imana niryo ritubeshaho

Koko rero, Kiliziya ni umubyeyi wacu koko. Iratubyara mu kwemera kandi ikaturera nk’uko umubyeyi mwiza yita ku bana be. Ijambo ry’Imana n’amasakramentu ni ibiryo bitunga roho zacu. Nka wa muririmbyi wa zabuli, “roho yanjye ifite inyota y’Imana, Imana nyir’ubuzima”. Akongeraho ati “Uko imparakazi ihangariza amazi afutse, niko nanjye ngufitiye inyota wowe Mana yanjye”(Za 41). Mutagatifu Agusitini yabanje gushakira Imana aho itari, yivuruguta muri byinshi byamujyanaga kure yayo. Ariko aho ayimenyeye, arayikunda kandi ayikundisha abandi. Yakundaga kuvuga ati “Mana, nakumenye nkerewe, wowe bwiza busumba ibiremwa byose”. Akongera ati “ Mana waturemeye wowe ubwawe, umutima wanjye nta mahoro ushobora kugira, igihe cyose utaruhukiye muri Wowe”. Koko rero muntu yaremanywe inyota y’umunezero kandi Imana yonyine niyo ubwayo ishobora kuyimumara.

Mu bihugu byateye imbere mu majyambere y’ibintu by’iyi si, bibeshye ko ibintu bimara inyota ya muntu. Bagize ngo muntu ni nk’ikimasa wubakira inzu ubundi ukagishakira amazi n’ubwatsi bikaba biratunganye kiranezerewe. Baketse ko uko muntu azajya atera imbere mu bumenyi, mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga, ibyo kwemera Imana azabisezerera. Ngibyo ibyigishijwe mu myaka yashize bizeye ko iyobokamana ari igihe gito rikaba rirazimanganye. Bityo ibyo kwigisha abana gatigisimu babicikaho ngo ntacyo bemera. Ubumenyi n’ikoranabuhanga birahagije. Amajyambere bayagezeho bakemura ibibazo bicyugarije ibihugu byinshi: ibyo kurya no kunywa, kwivuza, kwiga, amazi n’amashanyarzazi, itumanaho rigezweho, umutekano, ukwishyira ukizana n’ibindi.

Nyamara iyobokamana ntaho ryagiye, ahubwo riragenda rihindura isura. Ninka bya bindi mutagatifu Yohani Mariya Viyani yavugaga ati “Nitutababwira Imana y’ukuri bazasenga ibikoko”. Kuko inyota y’Imana ni kamere mu muntu uwo ari woe wese, yaba umukire cyangwa umukene, yaba uwize cyangwa utarize. Urubyiruko rwo mu bihugu bikize barugaburiye ubumenyi, n’amafunguro y’umubiri bibagirwa ko hari irindi funguro rya ngombwa bakeneye. None kubera iyi ndyo ituzuye benshi barwaye bwaki ya roho. Bigaragazwa no kwishora mu nzoga zikaze, mu biyobyabwenge, no mu busambanyi. Ikindi kigaragaza iyo nyota ni uko bamwe biyemeje kujya kwishakira iryo funguro rya roho mu ngirwamadini zinyuranye, mu madini yo muri Aziya no mu bayisilamu. Kubera ko ubukristu inaha barabusebeje, ntibihutira kubwitabira, keretse ababutojwe hakiri kare.

Muri iyi misni, ababyeyi bajya kubona bakabona umwana wabo yabacitse yagiye kurwana intambara ntagatifu muri Siriya. Abo bahungu n’abakobwa, bava mu byiciro byose by’abaturage: abakire n’abakene, abize n’abatarize. Imibare batanga y’abagiye kurwana mu ntagondwa z’abayisilamu iteye ubwoba. Wasesengura neza, ugasanga urwo rubyiruko rutigeze rubona ifunguro rya roho rwari rukeneye. Iyo nyota rufite iruhuma amaso ntirutekereze, rukajya aho barusezeranyije ibitangaza nta bushishozi.

Dufite amahirwe kuba twaramenye hakiri kare uburyohe bw’Ijambo ry’Imana. Turikomereho, rikomeze ritumurikire kandi ritubesheho. Ntituryihererana. Rizarushaho kuturyohera niturisangira n’abandi duhereye ku bo tubana.

Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi rikubiyemo inyigisho nziza kandi nyinshi. Nagira ngo nibande ku ngingo imwe y’ingenzi: gukorera ijisho ry’Imana.

  1. Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi, ni ukuvuga uburyarya bwabo

Bavandimwe,

Nk’uko mubizizi, mu gihe cya Yezu, abafarizayi bari abantu b’Imana. Bihatiraga kumenya amategeko y’Imana kandi bakagerageza kuyashyira mu bikorwa. Ibyo rwose bakwiye kubishimirwa. Kuri iyi ngingo batubera urugero. Muti ese noneho Yezu yabahoraga iki? Nta kindi uretse kwibonekeza n’uburyarya byarangaga bamwe muri bo. Bibandaga ku by’inyuma abantu babona kugira ngo babashime. Mu yandi magambo uko biyerekanaga ntabwo ariko babaga bameze mu mutima. Baharaniraga gushimisha abantu kandi icy’ingenzi ari ugushimisha Imana ireba n’ibyihishe. Mbese ni nka ba bandi abanyarwanda bita ba “nyirabacyakuryinyo”. Mwahura akaguzekera kandi mu mutima ari urwango, ishyari n’inzika gusa. Uburyarya ni ikintu kibi dukwiye kwirinda. Yezu aratwihanangiriza ati “Ijambo ryawe ribeyego’ niba ari ‘yego’, ‘oya’ niba ari ‘oya’; ibirenzeho bituruka kuri sekibi” (Mt 5,37).

Hari ubwo njya gukora ikintu nkibaza nti “Ese bandi barabibona bate? Ese baranshima? Barangaya?” Hakaba ubwo ndeka gukora igikorwa cyiza kubera gutinya amaso y’abandi. Ugasanga ndagendera mu kigare singire ubutwari bwo kwitandukanya nacyo. Umukristu aba yareguriye ubuzima bwe bwose Yezu Kristu. Ikibazo yibaza ni iki : “Ese iki gikorwa Yezu aragishima ? Ese aya magambo mvuga Yezu arayashyigikiye ? Ese ubu ari mu mwanya wanjye yakwitwara ate ? Yavuga iki ? Ese yakwicecekera ?”

Muri make ni ugukorera ijisho ry’Imana. Aho gukorera gushimwa n’abantu, icy’ingenzi ni uguharanira gushimwa n’Imana. Biranashimisha kandi bikaruhura. Koko rero, ntawe uneza rubanda. Ntiwashimisha abantu bose n’iyo wagira ute. Bamwe baragushima, abandi bakakugaya kubera impamvu zinyuranye. Kuko abantu bo bareba iby’inyuma gusa, ibigaragara. Ntibabona urukundo n’ubwitange biri inyuma y’igikorwa. Iyo gushimwa n’abantu bakagukomera amashyi, bakakuvuga neza ari byo washyize imbere, iyo bibuze ushobora guhita ucika intege.

Imana yo ireba byose, n’ibyihishe mu mitima yacu. Niyo rero tugomba guharanira gushimisha. Kandi yo ni inyampuhwe. Igihe abantu bihutira gushinja no gushaka ibihano, Imana yo ni inyampuhwe. Itinda kurakara kandi ikagira urugwiro. Ntiyifuza urupfu rw’umunyabya. Icyo ishaka ni uko ahinduka maze akaronka ubugingo (Ezk 33,11). Ireba mu mutima wiyoroshya ikadufungurira amarembo kugira ngo tuve mu mwijima tube abana b’urumuri, tugendere mu rumuri rw’ukuri kwayo.

Iri jambo ry’Imana riduhumure. Tugendere kure uburyarya. Tubeho mu kuri, tugendere mu kuri. Nibwo koko tuzaba abana b’urumuri nk’uko twabisezeranye igihe tubatijwe.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho