Nawe urashaka gukuramo akawe karenge?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 3 cya Pasika/C, 07/05/2022.

 Amasomo: Ibyakozwe n’intumwa 9,31-42     Yohani 6, 60-69

 “NATWE SE TURASHAKA GUKURAMO AKARENGE”

Yezu watsinze icyaha n’urupfu akizura mu bapfuye naganze iteka.

Bavandimwe, mu buzima iyo hari ibyo utumva cyangwa se bitakuguye ku mutima, biragoye ko ibyo bintu ubyihambiraho cyangwa ubitaho igihe, kenshi ikihuta ni ugukuramo akawe karenge ukajya gushakira andi mahirwe ahandi. Ibi ni byo byashyikiye abagishwa bamwe kimwe n’abandi bashakaga gukurikira Yezu, ariko bakumva inyigisho ze zihambaye, ntawabasha kuzikurikira. Nyamara burya, iyo wanyuzwe n’umuntu ukumva umukunze kandi ukamwizera, ibyo udahise wumva, agufasha kubyumva, kuko uwo wemeye umwemerana n’ibye, cyane iyo usuzumye ugasanga, nta ribi rye, ntacyo yigeza agukinga.

Nyamara uwo umutima wawe utakiriye, kenshi biragora kumwishimira no kwakira ibyo avuga, nguko uko muntu ateye muri rusange. Ngibyo ibyashyikiye abari barakurikiye Yezu . Ubwo yatangiraga ubutumwa bwe, inyigisho n’ibimenyetso byaziherekezaga, byatumye abantu batagira ingano bamukurikira. Nyamara igihe atangiye kwerekana, aho ubutumwa bwe buganisha, bamwe byabagoye kubwumva no kubwakira bahitamo, gukuramo akabo karenge. Basanze kwisubirira mubyo bari barimo aribyo bibaguye ku mutima kurusha kumva inyigisho ze.

Burya ni ibintu bishyika ku bantú bo mu bihe byose. Hari igihe abantu bageramo bakaba bagomba gufata umwanzuro, dore ko guhitamo ari ukuzinukwa. Ibyo bigasaba ko umuntu ahitamo gukurikira Yezu n’inyigisho ze cyangwa se ukazibukira, ugakuramo akarenge ukigendera.

Bamwe muri twe, kubera imiryango tuvukamo, hari abagize amahirwe bagasanga ababyeyi bemera, tukakira ukwemera mu buto bwacu no mu mikurire yacu, hari n’abandi bisanga mu kundi kwemera cyangwa mu babyeyi batemera, nyuma bakazafata icyemezo cyo gusanga no gukurikira Yezu bitewe n’impamvu zitandukanye.

Hari ubwo rero igihe kigera bigasaba buri wese ku giti cye, gufata umwanzuro waho agomba kwerekeza amizero ye. Kandi akenshi, umwanzuro umuntu ahisemo ni nawo ugena ikerekezo cy’ubuzima bw’ejo hazaza. Uko witwara n’uko ubanira abandi, bishingira ku cyo wifuza kuzaba mu bihe biri imbere.

Nimucyo tugaruke ku kibazo Yezu yabajije abayoboke be kuko natwe ari kukitubaza uyu munsi: “Namwe se murashaka kwigendera?”

Tutiriwe dutinda mu mayira, igisubizo cyacu gikwiye kuba nk’icya Simoni Petero yatanze: “Nyagasani twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye,kandi tuzi ko uri intungane y’Imana”. Iki gisubizo Petero yatanze mu izina rya bagenzi be, kerekana icyo twavuze mu ntango, ko iyo wanyuzwe n’uwo ukunda, unezezwa n’amagambo ye, kabone nubwo umuntu agira intege nke, ariko ahimbazwa no kumwihambiraho, kuko urukundo n’ikizere uba umufitiye kiragukomeza, ukumva kandi ukemera ko ibyo akubwira atakubeshya, atakuyobya cyangwa ngo aguteshe igihe cyawe.

Petero mu gukurikira inyigisho za Yezu zaramucengeye, nubwo yari umunyantege nke muri byishi ariko yumva atahara kudakurikira Yezu, nubwo hari ibyo atumva kandi atabasha no gutunganya uko bikwiye.

Urugero rwa Petero na bagenzi be, rukwiye kutubera isomo ridutera , umwete wo kwemera no kwizera Yezu, wazanywe no kutubohora ingoyi y’ikibi, ikinyoma, icyaha n’urupfu, cyane muri ibi bihe turimo nubwo ntawe udutoteza, ariko ugasanga atari icyo twumva ari ingenzi mu buzima bwacu.

Ni ubuhamya bukomeye, kwemera kuyoboka Yezu, kumubera indahemuka n’umuhamya muri bagenzi bacu. Haba mu buzima bw’abashakanye, mu kwiyegurira Imana cyangwa kubaho ukurikije Inkuru Nziza ye, dore ko muri buri muhamagaro hagira imihengeri yaho yihariye.

Bavandimwe, birakwiye ko buri wese muri twe, afata kanya akibaza ku muhamagaro we, akareba niba koko ari indahemuka cyangwa se agerageza kurangiza inshingano yiyemereye nta gahato gaturutse ku bandi. Umuntu yasanga bimeze neza agasaba Nyagasani kumuba hafi, bigakomeza mu nzira nziza. Kandi twasanga inzira ikiri ndende nabwo tugasaba ko Yezu atuba hafi kugira ngo aduhunde imbaraga ze, maze dukomze kuvuga nka Petero ngo twagusiga tugasanga nde, ko ari wowe ufite amagambo atanga ubuzima.

Ubwo rero dufite uwabaye inyamibwa igihe cyose imbere y’Imana, ndetse akanemera ko imigambi ye iburizwamo imbere y’ugushaka k’Umusumbabyose, nimucyo tumunyureho, ndavuga Bikira Mariya, Umubyeyi udahemuka, adusabire mu butumwa bwacu. Maze dukomeze kubera Yezu, abahamya b’urupfu n’izuka bye dukesha umukiro aho turi hose. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho