Ni nde ugiye kugambanira Yezu ?

Inyigisho yo ku wa kabiri mutagatifu A, ku ya 11 Mata 2017.

Amasomo: Iz 49, 1-6; Zab 70, 1-6.15. 17; Yh 13, 21-33.36-38

Umutwe wa 13 w’Ivanjili yanditswe na yohani, ni ingenzi cyane kuko ukubiyemo ingingo ziremereye z’ubuzima bwa Yezu Kirisitu. Ni aho dusanga Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze azishishikariza kurangwa n’urukundo mbere ya byose. Ni aho dusoma uko Yezu yamenyesheje ubugambanyi bwa Yuda. Tunasangamo kandi uburyo Petero yivugiye ko no gupfira Yezu azamupfira nyamara ariko Yezu agahita amubwira ko mebre y’uko isake ibika, amwihakana gatatu kose. Byaranditswe (muri Batisimu) ko dukurikiye Yezu, nimucyo twirinde kumugambanira.

Ibyabaye kuri Yuda, bishushe n’amayobera. Umuntu watowe akemera, umuntu wumvise inyigisho na we nk’abandi buri munsi imyaka itatu yose igashira, umuntu wari wizewe ndetse bakamushinga ububitsi, umuntu Yezu Kirisitu yogeje ibirenge…Uwo ni we wamugambaniye! Nyamara ukuntu na we Yezu yamukundaga; yabigaragaje kugeza ku munota wa nyuma aho yamukoreje umugati akamuhereza! Ibyo mu muco wa kiyahudi byasobanuraga icyubahiro nyir’urugo afitiye umwe mu batumirwa mu kumutamika icyo kimanyu. Yuda rero, icyizere yagiriwe yagipfushije ubusa. Ariko se ibyo twabyumva dute?

Bimeze nk’amayobera koko! Twumvise iri jambo: “Umwe muri mwe agiye kungambanira”. Iri jambo ntirishaje. Ntidutinde ku byo Yuda Isikariyoti yakoze. Ubu ni twe tubwirwa. Turi inshuti za Yezu ababatijwe twese. Ariko se ni nde muri twe ugiye kumugambanira?

Ni wowe ufite ibindi urangariyemo ku buryo iby’Imana bisa n’aho ntacyo bikubwiye. Ni wowe wabatijwe ariko ukaba uhuje amatwara n’abapagani. Yewe, ni wowe mwana wigize ishyano ryose ku buryo wabaye indakoreka. Erega ni wowe musore wasabanye n’ingeso mbi! Nawe kandi mugabo wigira makare nta mpamvu mu rugo rwawe ukamenesha abarimo bose, ni wowe ugiye kugambanira uwakugomboye ubumara bwinshi. Erega nawe shenge ukurura itiku maze ugahera ku mugabo wawe, abana mu rugo bose ukajujubya; nawe rwose uragambana! Nawe kandi uhagaze nabi aho watumwe kugorora ibyagoragoye, aho uri hose ukora ibyo ushaka aho gushaka uwashushe nawe. Buri wese biramureba, ibyabaye kuri Yuda, na we byamubaho ni cyo isi ishaka ngo ishavuze uwashenguwe n’umusaraba isibire amayira abamuyobotse.

Niba tuzi kumva neza, niba tuzi gusoma neza, duhore turi maso, kuko iri jambo ry’Umukiza Yezu rishobora kuba impamo n’ejo n’ejo bundi kuri njye nawe ndetse no ku bandi byadogera. Tube maso tugane Yezu tureke atuzure mu bapfuye, tube mu rumuri ukuri tuguharanire dusenga dukizwa ibyaha.

Yezu watsinze urupfu akazuka, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu Sitanisilasi, Hilidebrandi, Gema Galigani, Godeberta, Izaki n’ Umuhire Elena Gwera n’abandi bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho