Inyigisho yo ku wa 19/03: Yozefu Mutagatifu, Umugabo wa Bikira Mariya
Amasomo: 1 Sam 7-14.16; Z 88(89) 2-5.27.29; 2 Rom 4,13.16-18.22; Mt 1,16.18-21.24ab
Amwe mu masomo dukwiye gujya tuzirikanaho kenshi no kugira ayacu dukomora ku buzima no ku butumwa bwa Mutagatifu Yozefu:
-Yozefu mutagatifu ni urugero rukomeye rwo korohera Imana no “guhigama”, “kuva mu zuba” kugira ngo Imana itambutse kandi yuzuze umugambi wayo wo gukiza abantu. N’ubwo yari yarasabye umugeni we Mariya, Yozefu akimenya ko Imana yamwigombye mbere kandi ku nyungu z’isi yose n’abantu bose, Yozefu ntiyahariranyije ngo aburane n’Imana. Ntiyihaye ivuzivuzi: yemeye ko ari we ndetse n’ibye byose biva ku Mana kandi bikagengwa nayo maze yimukira Imana. Yemeye guhara uwo yifuzaga ko yamubera umugore maze amuharira Imana. Hari abita abana babo Mpariyimana. Ku bwo kworoshya kwa Yozefu, Bikira Mariya yahise aba Umugeni w’Imana, kugira ngo nabyara Umwana w’Imana, azitwe Nyina w’Imana.
-Yozefu yahariye Imana mu bwigenge no mu byishimo. Ntiyaviririye Mariya ari ukubura uko agira. Ikitwereka ko yatewe ishema no guharira Imana ni uko yemeye no kuba umurinzi wa Bikira Mariya, Umugeni w’Imana ndetse n’uw’Umwana atabyaye ku mubiri ari we Yezu Kristu. Babyeyi murerera Kiliziya n’U Rwanda, mubishimirwe. Mushimirwe namwe babyeyi mwiganye Yozefu, mukarera abana b’imfubyi, mukabakuza, mukabagenera iby’ibanze byose nk’aho ari amaraso yanyu bwite. Dushimiye kandi ababyeyi bemera guharira Imana abasore n’inkumi zabo bakemera ko biyegurira Imana.
-Yozefu ntiyahigwaga: nyamara igihe Herodi ahize bukware Umwana Yezu ngo amwice, ntiyatereranye Bikira Mariya ngo yirwarize n’Urubyaro rwe! Yemeye kubungabunga amagara y’Umugore n’Umwana batari abe! Yozefu iyo aza kuba ikigwari nk’ababyeyi bamwe b’ubu, yari kubwira Bikira Mariya ati genda wenyine, hunga wenyine! Njye ndashya narura iki ko ntawe umpiga! Ibi Yozefu w’Intungane ntiyabikoze. Ni yo mpamvu yitwa Umurinzi n’umuvugizi wa Kiliziya y’isi yose. Niwe uvuganira abana bose b’Imana, ababatijwe bose banyura muri iyi si bahunga, bahangana n’imitego myinshi ya Sekibi. Yozefu kandi nk’uko yafatanyaga na Mariya bakajyana Umwana Yezu gusenga, ni nako aherekeza abana bose b’Imana bishimira kujya gutura isengesho ryabo mu Ngoro Ntagatifu.
Mutagatifu Yozefu adusabire
Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne