Ni We ubwe uzazana amahoro

Inyigisho yo ku wa mbere, taliki ya 08 Nzeri 2014: Ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu

AMASOMO: 1º. Mika 5, 1-4a cg. Rom 8, 28-30; 2º. Mt 1, 1-16.18-23 (cg. 1, 18-23)

Uyu munsi Kilziya yawugeneye guhimbaza Ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu. Guhimbaza uyu munsi mukuru byatangiriye mu bakirisitu b’i Burasirazuba (Orientaux) bazwi ku nyito “Ababizantini” guhera mu kinyejana cya gatandatu. Nyuma y’Inama Nkuru ya Kiliziya (Konsili) yabereye i Efezi inonosora inyigisho kuri BIKIRA MARIYA( mu mwaka wa 431), igipimo cy’ubuyoboke kuri uwo Mubyeyi, cyarazamutse cyane. Byageze aho mu kinyejana cya gatandatu Ababizantini bifuza kujya batangira umwaka wabo wa Liturujiya bahimbaza Ivuka rya Bikira Mariya. Umwaka wabo wa Liturujiya utangira ku wa 8 Nzeri ugasozwa ku wa 15 Kanama bahimbaza Ijyanwa mu ijuru ry’uwo Mubyeyi wacu. Ku bakirisitu b’i Burasirazuba, ubuzima bwa Kiliziya bwishushanya n’ubuzima bwa Bikira Mariya. Yaravutse arinda ajyanwa mu ijuru atagize igicumuro na kimwe akora. Kiliziya na yo ihimbaza Liturujiya ibyara abayoboke ireresha amasakaramentu kugeza binjiye mu ijuru kubana na Bikira Mariya uriganjemo.

Kiliziya y’i Burengerazuba na yo yakiriye neza umuco wo guhimbaza Ivuka ry’Umubyeyi w’Imana. Mu kinyejana cya karindwi, uwo munsi wahimbazwaga bikomeye mu mutambagiro w’ibisingizo bya Bikira Mariya winjiza mu gitambo cy’Ukarisitiya muri Bazilika yitiriwe Bikira Mariya i Roma (Basilique Sainte Marie Majeur).

Mu gihe duhimbaza none uyu munsi, nimucyo tunazirikane icyo Ijambo ry’Imana ridushishikariza. Ubuzima bw’umuhanuzi Mika, ni inyigisho ikomeye. Yabayeho ahagana mu myaha ya 740 mbere ya YEZU KIRISITU yibonera ingoma eshatu zikurikirana: iy’umwami Yotamu (740-736), iya Akhazi (736-716) n’iya Hezekiya (716-687). Mika yabaye umuhanuzi wuzuye kuko yavugiraga Imana y’Ukuri. Yahanganye cyane n’abahanuzi b’abacanshuro cyangwa b’ibinyoma bari bagwiriye muri isiraheli babereyeho gusingiza abami no kubaririmbira babataka kugira ngo amahano bakoraga atagaragara. Abo bahanuzi b’ibinyoma barabeshyaga, ntibavugaga mu izina ry’Imana, bateraga urujijo muri rubanda rwa giseseka.

Ubutumwa bw’ingenzi Mika we yatanze ni uguhamagarira abantu bose kwisubiraho, kugarukira Imana Ihoraho no gukomeza amizero azasoza amage yose babonaga. Hazavuka Umwami w’Amahoro uzakiza isi yose. Kubera amakosa n’ubuhemu bw’abami biraritse bagasuzugura Uhoraho, Samariya yahinduwe umuyonga maze na Yudeya ihinduka igiseswa. Mika yiboneye ubwe irindimuka rya Samariya maze abahanuraga ibinyoma barumirwa.

Umwami w’amahoro ni YEZU KIRISITU Umwana w’Imana wabyawe na Bikira Mariya. Icyo dusaba ni uko yakubahwa na bose cyane cyane abashinzwe kuyobora abandi. Ni bwo isi izagira amahoro. Bikira Mariya wamutubyariye arasingizwa, yitwa umuhire mu masekuruza yose. Tumushimire uburyo adukunda akadufasha kumenya inzira nziza y’amahoro. Tumwisunge ubudahuga adusabire ituze mu mitima dufashe abavuka muri iki gihe kumureberaho kumvira Imana Data Ushoborabyose.

YEZU KIRISITU asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe n’Abatagatifu badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

 

Nimwakire Ubutumire: Kibeho à Paris 2014: “Marie au pied de la Croix”

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho