Ni wowe nashinze akarengane kanjye

Ku wa 6 w’icya 4 cy’Igisibo, B/17/03/2018:

Isomo rya 1: Yer 11, 18-20

Zab 8, 2-3.9-12

Ivanjili:Yh 7, 40-53

Mu gihe igisibo gisigaje iminsi Mike, dukomeje kumva amasomo aganisha ku kababaro abahanuzi bahuye na ko. Kandi Yezu ubasumba bose imibabaro yamukoraniyeho na we. Aho byose biganisha ariko ni muri Pasika. Abababaje Yezu bikojeje ubusa kuko yazutse. Abatoteje abahanuzi na bo bikozeho kuko ibikorwa byabo byari ishusho y’ubujiji bwabo ntibyabujije abahanuzi kurangamira ibyiza Uhoraho yaberekaga mu nzozi. Ni we wenyine bahungiragaho bakamutura akarengane kabo.

Umuhanuzi Yeremiya ageze kure. Ashukamirijwe n’abo mu muryango we bashaka kumurigasura. Ubujiji n’ubugome burya akenshi biragendana. Yeremiya yavukaga i Anatoti. Ni abaturage rero baho, abavandimwe na bene wabo batishimiye inyigisho ze. We yari yarasobanukiwe azi neza ko ari Imana Ishoborabyose imuha ubutumwa. Abandi bo bari bakiri mu bujiji, bwa bujiji bujunditse inabi n’ubugome. Cyakora burya iyo intungane bayitoteje, iboneraho umwanya wo kwigarukamo no gutekereza ku nzira nyayo y’Ukuri yeretswe. Yeremiya ntiyacitse intege. Ahubwo yakomeje kuganira n’Imana bimwe by’inkoramutima zihuye. Kwiringira Uhoraho wenyine byahaye imbaraga Yeremiya maze amenya neza ko ubujiji n’ubugome bw’ab’i Anatoti bugiye kubyara ibi byago dusoma muri Yer 11, 21-23: “None rero dore icyo Uhoraho avuze ku bantu b’i Anatoti bashaka kukuvutsa ubuzima, bavuga ngo ‘Wihanura mu izina ry’Uhoraho, naho ubundi tuzakwiyicira twebwe ubwacu’. Uhoraho umugaba w’ingabo avuze atya: ‘Ngiye kubahagurukira: urubyiruko rwabo ruzicwa n’inkota, abahungu n’abakobwa babo bamarwe n’inzara. Iwabo nta n’umwe uzarokoka; nzateza ibyago abantu b’i Anatoti mu mwaka bazagomba kuryozwa ibyo bakoze”.

Ngizo ingaruka zakomeje kwigaragaza mu bantu kuva kera iyo birarikaga bagasuzugura ibyo Imana ibabwiriza gukora. Amaraso y’intungane z’abahanuzi isi yasheshe, akenshi yagiye yongerera imbaraga abakunda Uhoraho. Mbese ni muri bwa buryo Mutagatifu Yusitini (kimwe n’abandi bo mu ntangiriro za Kiliziya) yavugaga ko amaraso y’abamaritiri ari imbuto y’ubukirisitu.

Dore na Yezu Kirisitu n’ubwo yari umwana w’Imana na we bamugeretseho ibyaha baramuhiga baramwica baramubamba. Ni wo musaraba turi hafi guhimbaza duhereye kuri Mashami no ku wa Gatanu Mutagatifu. Kubera ubuswa n’ubugome, Abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi ntibigeze basobanukirwa ko Yezu yavukiye i Betelehemu mu Murwa wa Dawudi kugira ngo huzuzwe Ibyanditswe. Bo bibwiraga ko ari umunyagalileya nta kindi! Nyamara abo bari bamutumyeho bo biyumviye inyigisho ye baremera. N’ubundi abiyoroshya ni bo bumva iby’Ingoma y’Imana Data Ushoborabyose. Umwe mu bigishamategeko, Nikodemu we yari yarashishoje arasobanukirwa. Abandi bibwiraga ko bize bihebuje bamuhaye urw’amenyo bigumira mu bujiji n’ubugome byabo.

Dusabe uyu munsi ingabire yo gukomera duhamye Yezu Kirisitu nta bwoba. Abahanuzi nka Yeremiya, bazahora ari urugero rw’abana b’Imana bayamamaza igihe cyose kugira ngo isi ikire irokoke ibyago yikururira yiha gushingarika ijosi yivumbura ku gushaka kw’Imana. Yezu Kirisitu adukomezemo imbaraga zo kunga ubumwa na Data udukunda.

Umubeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Patirisi, Jerituruda wa Niveli, Yohani Sarikanderi n’Umuhire Yohani Nepomuseni Zegiri, badusabire kandi batakambire Musenyeri Yohani Damaseni ahite ataramana na bo kwa Jambo.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho