Niba warabatijwe, urabaruta, komera ku isezerano!

Inyigisho yo ku cyumweru cya Batisimu ya Nyagasani

Amasomo: Iz42, 1-4.6-7; Zab28; Intumwa10, 34-38; Mk1, 7-11

Icyumweru gikurikira umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani. Muri Gatigisimu, twize ko Batisimu ari Isakramentu Yezu Kristu wazutse adukirizamo cyaha cy’inkomoko ndetse n’ibindi byaha byacu bwite twakoze turabatizwa, maze iri sakramentu rikatwinjiza mu muryano mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya. Mbese muri make Batisimu ni Isakramentu ridukiza ubucibwe twese twavukanye, rikanadukiza n’ibindi byaha twakoze tubizi kandi tubishaka, rikaduha kuba abana b’Imana. Ni isakramentu ritwandika mu gitabo cy’Ubugingo ku buryo izina rya Kristu duhabwa ritigera na rimwe risibangana mu ijuru. Iyo turangwa n’ubuyoboke, urukundo n’isengesho, rya zina twahawe tubatizwa ririranga mu ijuru, rikaba nk’ameza atatse indabo nziza. Iyo twihindanya mu byaha,mu bugome n’ingeso mbi no gutera Imana umugongo, n’ubwo rya zina ridasibama, ariko turirenzaho imyanda, rikibagirana, maze ku munsi w’urubanza Data akazadushaka mu be akatubura, ari bwo azavuga ati “Nimumve imbere mwa bivume mwe simbazi”. Bityo rero, tuzirikane ko niba Yezu yaremeye kubatirizwa muri Yorudani, tugomba gusaba no kwakira inema z’ijuru zituma dukomera ku masezerano ya Batisimu. Abenshi bazi iri yibukiro rya mbere mu y’urumuri, ariko ntibazi icyo dusezerana n’Imana muri Batisimu. Muri batisimu twasezeranye n’Imana, tugirana nayo igihango nyabuzima gishingiye ku bintu bitatu: Twese ababatijwe, twasezeranye n’Imana Data ko twanze icyaha iyo kiva kikagera, ko twiyemeje gukurikira Kristu kandi ko twiyemeje kumwamamaza.

Kristu se ko ari Intungane y’Imana, Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu, kuki yigeretseho batisimu yagenewe twe abanyabyaha twavukanye icyaha?

Icya mbere: Yezu yemeye kubatizwa na Yohani muri Yorudani agira ngo yunge ubumwe n’abanyabyaha b’ibihe byose na hose. Yezu nta na hamwe tumubona haba muri Bibiliya no mu ruhererekane rw’ingigisho za Kiliziya, ashwana n’abanyabyaha babyemera kandi bashaka kugarukira Imana. Mwibuke Matayo wari umusoresha yirirwa yiba ibya rubanda. Zakewusi wari umwambuzi. Wa mugore w’ihabara. Petero wambwihakanye. Aba bose n’abandi benshi baduhagarariye, natwe tutiretse, Yezu abarwanaho, akabatakambira imbere ya Data, ati “Dawe bababarire kuko batazi ibyo bakora”. Yereka isi ihora ishaka kumumwaza ko twe abantu be twamunaniye, ko muganga atabereyeho abazima, ahubwo abarwayi bemera kumusanga akabavura; ko ataje kubera intungane ahubwo twe abanyabyaha. Muri Batisimu Yezu yunze ubumwe n’abanyabyaha ngo adufashe kwamurura umwijima w’icyaha.

Icya kabiri, Yezu yemeye kubatizwa kandi ari intungane, agira ngo ahe amazi umugisha kandi ayatangeho ikimenyetso cyizakoreshwa muri Kilziya kugira ngo abantu bavuke bundi bushya bitwe abana b’Imana. Ku bw’ibyo, si ngombwa kujya iyo hose muri Israheli ahari Yorudani. Byongeye si na ngombwa gucukura ibyuzi ngo ni Yorudani, dore ko ari n’akagezi gatemba; si ngombwa ubwinshi cyangwa ingano y’amazi; icyangomwa ni amazi. Yezu yashatse guduha icyo kimenyetso cy’amazi. Niyo mpamvu iwacu muri za Kiliziya zacu na twe tuhafiye Yorudani, ni ukuvuga iriba rya Batisimu. Twakijijwe na Kristu mu kwemera no mu rukundo ubwo tuvutse bundi bushya mu mazi no muri Roho Mutagatifu. Guhakana Batisimu wahawe muri Kiliziya ukongera ukajya kwibashya ngo wabatijwe, ni ukuyorera, ni ukuyoba, no guhakana nkana Imana Umubyeyi. Ntaho umuntu aba ataniye na wa mwana ukura akabwira ababyeyi ati “ntimukiri ababyeyi, mwambyariraga iki, ntimuzongere kumbyara”! Ni akaga! Yabahakana yagira ate, ntibikuraho isano yarangije kwiyandika!

Icya gatatu: Kristu Umwana w’Ikinege w’Imana yemeye kubatizwa kandi we nta cyaha yigeze, agira ngo agenure Batisimu azahabwa ku musaraba. Yezu yigeze kubaza bene Zebedeyi (Yohani na Yakobo) bahataniraga amakuzo, imyanya myiza mu ngoma ye, ati “mbese mwe mufite inyota yo kwicarana na njye tukima ingoma, mwiteguye kuzahabwa Batisimu nzahabwa”? Ni nko kubabaza ni ba biteguye kumubera abahamya ku buryo banabipfira! Yavugaga urupfu rw’umusaraba rwari rumutegereje . Si ubwinshi bw’amazi bukiza! Twakijijwe na Batisimu kuko twemeye gupfana na Kristu, tugahamba icyaha, tukagisiga mu nyenga, tuzazukana na We. Batisimu ni Isakramentu ry’abazutse bategereje ikuzo mu ijuru. Batisimu itugira abana b’Imana. Dusabwa gukurikira Kristu nta buryarya. Tukarwana inkundura, umwanzi Sekibi tukamwima ijambo ku buzima bwacu, tukimika urukundo.

Batisimu niyo ngabire isumba izindi Imana yaduhaye muri Kristu. N’ubwo ushobora kubona uwabatijwe ukagira ngo ni umuntu usanzwe kandi wowe utarabatijwe, uritonde! Ntimuhwanye. Uwabatijwe si umuntu wisangiwe, utereye aho! Uwabatijwe we, n’ubwo abana n’abandi agaturana na bo, we burya yunze ubumwe n’Umuryango w’Ubutatu Butagatifu: Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu (Soma Mt28, 19). We burya yibitsemo imbuto y’ubugingo bw’iteka agenda agaburira ngo isagambe, ikure neza. Ayigaburira isengesho, Ukaristiya, ibikorwa by’ukukundo n’impuhwe, ndetse n’andi masakramentu. Uwabatijwe we Imana Data yamuvugiyeho rya Jambo yavugiwe kuri Yezu igihe abatirijwe muri Yorudani “Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” (Mc1, 11). Uwabatijwe we burya, ntiyaba imfubyi; ari mu Muryango mugari w’abana b’Imana, ari wo Kiliziya. We avuga Data wa Twese uri mu ijuru bikaba byanditswe kandi bikagira ireme. Yemerewe kwita Imana Data.

Nta kintu cyiza nko kwishimirwa cyangwa kwizihirwa n’Imana. Iri shema ryacu, dukesha Batisimu turikomereho twe ababatijwe. Batisimu yadukinguriye ijuru. Uhoraho arongera akavugira ku wemeye kumubera umwana abatizwa ati “Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizemo umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera” (Iz42, 1). Uwabatijwe yitwararike kuko Ijambo ry’Imana ryamuvugiweho, ryamuremye bundi bushya. Ijambo ry’Imana rirarema. Twese ababatijwe, tukaba twarasizwe amavuta y’ubutore (Krisma ntagatifu) muri Roho Mutagatifu, dukomere mu kwemera kwacu. Tureke Roho w’Imana atwiyoborere, aduhe ububasha bwo gutsinda isi n’ingeso mbi z’isi. Nka Yezu Kristu, aho tunyuze hose tugire neza (Intumwa10, 38). Nta neza twaha abo dukunda n’abo duhura na bo yaruta kubaha no kubamenyesha Yezu Kristu. Impano rudasumbwa (cadeau de valeur suprême) twaha isi ni Yezu Kristu. Ubugingo bw’iteka ni uko bose bamenya Imana Data n’uwo yatumye Yezu Kristu. Byongeye nta wagera kuri Data atanyuze kuri Mwana We uhora yunze ubumwe na Se.

Bikira Mariya aduhakirwe dukomere ku masezerano ya Batisimu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho