Nimwihitiremo namwe

Inyigisho yo ku munsi wa 6 ukurikira Pasika, ku wa 2 Mata 2016.

                Amasomo: Int 4, 1-12; Z 117, 1-2.4.22-24.25-27a; Yh 21, 1-14.

Bakristu Nshuti z’Imana na mwe mwese bantu b’umutima mwiza! Ndabifuriza Pasika nziza! Kristu umuzukambere mu bapfuye niyigarurire imitima yanyu maze abatuzemo ingabire ze kugira ngo muhugukire kumubera abahamya mushize amanga aho muri hose.

Muri liturujiya ya Kiliziya ishamikiye ku muco wa Roma, Pasika ni umwe mu minsi mikuru ihimbazwa nk’umunsi umwe mu minsi munani ikurikiranye, kugira ngo abakristu barusheho kwicengezamo ibanga ry’ubucungurwe bwabo (mysterium pascalis) no kugira ngo kandi bashobore gufasha no gushyigikira abayoboke bashya babatijwe mu ijoro rya Pasika (aba bahabwa inyigisho ncengeramabanga ya Pasika kugeza ku cyumweru cya kabiri cya Pasika (Domenica in albis) aho bagombye kumurikirwa ikoraniro babarizwamo).

Bakristu nshuti z’Imana, bantu b’umutima mwiza, kuva ku munsi wa Pasika dutangira kumva mu mu masomo ya liturujiya ubuhamya bw’intumwa ku birebana n’urupfu n’izuka bya Kristu kugera ku munsi wa Pantekosti. Nta bwoba cyangwa ipfunwe zatewe n’uko Umwigisha yapfiriye ku musaraba, nta bwoba zagize zihamya ko yishwe n’abagombaga kumurinda urupfu ni ukuvuga abafarizayi, abaherezabitambo n’abatware b’umuryango wa Israheli, ahubwo zishimiye guhamya zishize amanga ko Yezu ari muzima kandi ko zidashobora kwihakana ibyo ziboneye, ibyo ziyumviye byongeye kandi ntizishobora gutatira igihango cy’imibereho zagiranye na Yezu.

Ijambo ry’ubuhamya bwabo ryuje imbaraga n’ubushobozi bwo gukiza mu izina rya Yezu, ni byo twumvise mu isomo rya mbere. Kubabuza kuvuga izina rya Yezu wazutse, kubatera ubwoba no kubahungeta kwari kubabuza ikintu cy’ingenzi kandi kiremye ipfundo ry’ubuzima bwabo nk’intumwa: kwamamaza ububasha n’urukundo by’Imana byigaragarije mu izuka rya Yezu Kristu. Ibyo ntibyabateye ubwoba na gato ni yo mpamvu batatinye gusubiza abakubitaga ibiboko babaziza kuvuga izina rya Yezu ryakijije ikirema, bagira bati: “Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo! Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira” (Int 4, 19-20). Ni ngombwa kuba ibiharamagara kugira ngo izina rya Kristu ridasibangana. Ariko bangahe batinya no gukora ikimenyetso cy’umusaraba bari kumwe n’abandi?

Iri somo rikwiye kutwigisha no kutwibutsa gukosora wa mugani w’abakurambere bacu ugira uti “ukuri wavuze uraguhakishwa”! Bantu mwimitse ikinyoma mu mitima yanyu Petero na Yohani bababere urumuri muve muri iyo mva mwihambyemo! Bantu mwirengagiza ukuri mubigambiriye mugashyigikira akarengane, amafuti n’ubutiriganya ngo mukunde muronke amaronko, umwanya ni uyu wo kuva muri urwo rwijiji! Bantu mukunda ukuri kandi muharanira kugukoresha kukababeshaho muhaguruke muhagarare bwuma, muhore muzirikana ko “ukuri guca mu ziko ariko ntigushya”. Intumwa zahagaze ku kuri ntizatirimuka na gato, none ubu ibikorwa byazo ni byo dukesha kuririmba twese Aleluya Kristu ni muzima yatsinze urupfu n’icyaha!

Ubuhamya bw’intumwa bufite imvano, na zo ubwazo zabanje gukora urugendo rwo kumva ibanga rya Pasika, ndetse na Yezu ubwe abigiramo uruhare ababonekera, abahumuriza, abahumura, abamara ubwoba ndetse abaha n’itegeko igihe ababwiye ati: “Nimujye mu isi hose, mwamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose” (Mk 16, 15). Ntibashoboraga rero guceceka ibyo biyumviye kandi biboneye, ntibashoboraga guca ukubiri n’icyifuzo-tegeko cye. Ubuhamya bwabo bwagombaga kongera umuryango w’Imana kubera ko “uzemera akabatizwa azakira; naho utazemera azacibwa” (Mt 16, 16). Ni uko byagenze none umuryango w’Imana ari wo Kiliziya uri mu mpande zose z’isi. Gusa urugendo ruracyari rurerure kuko abatarakira ivanjili bakiri benshi, n’abayakiriye kandi ntirabacengera kugera ku musokoro ku buryo batinyuka kuvuga nka Pawulo bati “si njye uriho ahubwo ni Kristu uriho muri njye”, ndetse hari n’abayiretse kandi ari yo yabareze!

Kwamamaza inkuru nziza y’Umukiro ushingiye ku izuka rya Kristu, ngubwo ubutumwa bw’ibanze bwa buri mukristu wese, ku buryo bw’umwihariko abari mu nzego z’ubuyobozi bwa Kiliziya. Muvandimwe, umurikiwe n’iyi vanjili yagutangarijwe uyu munsi:

  • Emera kubera Kristu umuhamya kabone n’iyo byagusaba gusuzugurika mu maso y’ab’isi: Kristu ntiyasuzuguritse bucye, none wowe waba umurusha iki ko “nta mugaragu usumba Shebuja”?
  • Amamaza Kristu were kwiyamamaza, erekana Kristu wikwiyerekana, ca bugufi maze umureke akurire muri wowe n’abo umwereka.
  • Haranira kutaba igicibwe uhore wiyibutsa amasezerano wagiriye Kristu muri Batisimu, wisuzume wikosore, maze ufashijwe n’ingabire ye wihe umurongo ukwiye.

Mwese mbifurije Pasika nziza mukomere kuri Kristu na we abakomeyeho, mwihatire kumuhabwa mu Isakaramentu ry’Ukaristiya cyane cyane muri iki gihe cya Pasika ababere inkingi ya Mwamba. Ni ababe umugisha kandi abashyigikize umutsindo we.

Nimugire amahoro ya Kristu Aleluya, Aleluya, Aleluya!!!!.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho