Nta gutinya kubwira abawe ukuri

Inyigisho yo ku cyumweru cya XIV gisanzwe/B

Amasomo: Ezk 2, 2-5; 2 Kor 12, 7-10; Mk 6,1-6.

“Mwana w’umuntu witinya kubwira abawe icyiza”

Yezu naganze iteka!

Bavandimwe, uwabatijwe wese ahinduka umwana w’Imana kandi akagira ubutumwa ahabwa mu muryango w’abana b’Imana. Uwabatijwe, iyo amaze gusigwa amavuta matagatifu, mu buzima bwe aba abaye urugingo rwa Kristu, We Musaserodoti, Umuhanuzi n’Umwami. Nuko na we akaba ahawe ubutumwa bwo kujya kwamamaza ibitangaza by’Imana muri bagenzi be. Akamamaza Ingoma y’Imana irangwa n’urukundo, impuhwe n’ubutabera. Ibyo abikora yamamaza icyiza kandi akamagana ikibi. Ni yo mpamvu dusabwe kubwira abacu icyo Imana itwifuzaho, bakumva cyangwa se batakumva.

Mu isomo rya mbere, Uhoraho yitoreye umugaragu we Ezekiyeli, amuha ubutumwa agomba gushyikiriza umuryango we, akawibutsa ubwigomeke bwawo kimwe no kunangira umutima. Ubwo butumwa Uhoraho yahaye Ezekiyeli, ni bwo aha buri wese muri twe muri aya magambo: “Mwana w’umuntu, ngutumye kuri (…) Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye”. Bakumva batakumva, uzababwire ko ari ubutumwa bw’Uhoraho. Wowe wabatijwe, uramenye ntuzatinye kubwira abawe kureka ikibi bakibanda ku cyiza. Twese ntawe udakunda icyiza, nyamara kenshi twifuza gukorerwa ibyiza ariko kubyitura abandi bikatubera ihurizo rikomeye, kubera ubwikunde burenze igipimo. Buri wese nagire intego ubu butumwa: “Witinya kubwira abawe gukora icyiza, kureka kunangira umutima, maze twigiremo ingabire yo kumva neza icyo Uhoraho Imana adushakaho”.

Mu ivanjiri tumaze kumva, Mariko aradutekerereza ukuntu Yezu, umwana w’Imana yafashe umwanya, akajya kwigisha mu karere yavukagamo, ngo na bo bamenye icyo Imana ibashakaho. Ntiyatinye kubigisha no kubabwira iby’ingoma y’Imana. Yabahaye inyigisho itanganywe ubuhanga kandi ikagira n’ibitangaza byahamyaga ububasha yari yifitemo, nyamara kubera gufunga umutwe no kunangira umutima, babaye abo gutangara gusa, ni ko gutangira kumwibazaho aho kwakira ubutumwa yari amaze kubagezaho. Barateruye batangira kunnyega inkomoko ye bati: “Biriya byose avuga abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi mwene Mariya”. Burya abakuru baravuze bati: “Nta muntu wumva nabi nk’udashaka kumva” kandi ngo “Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe”.

Kuba bari bazi neza inkomoko ya Yezu n’imibereho ye, aho gutega amatwi inyigisho ze, no kugira isomo bakura mu bitangaza byaherekezaga ubutumwa bwe, ahubwo byabaviriyemo kumwanga, gufunga umutwe, ngo ubwenge bwabo budahumuka bakabona ibitangaza by’Imana. Kuba bari bazi neza Yezu, aho kwishimira ko bifitemo umuhanuzi ahubwo byabaviriyemo gutsitara, bahitamo kwigumira mu mwijima wabo wo kwigomeka ku Mana. Yezu yaduhaye urugero, rw’uko dukwiye kwitwara mu buzima bwacu. Kuba bene wacu batuzi neza, ntidukwiye guceceka icyiza, igikwiye kwitabwaho, igihesha Imana ikuzo kandi kikageza abantu ku mukiro wa roho zabo. Ntitugomba kandi kwirengangiza kwamagana ikibuza amahoro n’amahirwe abandi.

Aha rero nk’uko nabivuzeho hejuru nagira ngo nibutse gato imirimo itatu uwabatijwe wese asabwa gushyira mu ngiro aho ari hose. Umurimo w’ubusaseroditi, uw’ubuhanuzi n’uw’ ubwami.

Umurimo w’Ubusaserodoti: uyu murimo wibutsa uwabatijwe ko afite umuhamagaro wo gutura no gutagatifuza abagize umuryango w’Imana. Gukomeza abandi mu kwemera no kubatura Imana ngo boye gucogozwa n’ingorane duhura na zo mu buzima.

Umurimo w’Ubuhanuzi: umurimo wo guhanura uhamagarira buri wese, gutangaza, kwamamaza no kwamagana ibisenya n’ibibuza amahoro abana bose b’Imana. Ni ngombwa kugeza ku bandi Ijambo ry’Imana, bakamenya icyo ibategerejeho. Uyu murimo kandi usaba uwufite kudacika intege mu kwamagana no guhindira kure ikitwa ubugome, ubugizi bwa nabi, ubuhemu, ikinyoma n’ibindi byose bibuza amahoro no guhirwa kwa buri muntu.

Umurimo w’Ubwami: ni umurimo usaba uwabatijwe, kuyobora, kurinda no kugaburira abagize umuryango w’Imana. Uyu murimo utwibutsa ko buri wese ari umurinzi n’umuyobozi wa mugenzi we. Dusabwa kurinda abandi ibyago, kubitaho no kubagoboka mu byo dushoboye bo badashoboye.

Bavandimwe, tugarutse ku Ivanjiri yacu, turabona ko bene wabo wa Yezu, bari bakeneye urumuri ruboneshereza imitima yabo kugira ngo bamenye inzira kandi ngo baronke imbaraga zo kudaheranwa no gutsinda ibigeragezo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi. Nyamara kubera kunangira umutima, byatumye biburamo amahoro bibwira ko nibamagana Yezu, ari bwo bazumva batekanye. Igihe bangaga kumwumva bibwiraga ko ntacyo bahomba, nyamara barimo biyima amahirwe. Kubera kunangira umutima byatumye atahakorera ibitangaza byinshi, uretse kuramburira ibiganza ku barwayi bakeya bagakira.

Kwanga no kutishimira kwakira inyigisho za Yezu kwa bene wabo, dukwiye gukuramo isomo rikomeye: Dukwiye kwiga gutega amatwi buri wese, kuko afite ibyiza yatwungura. Umuntu wumva nta cyiza yakura ku wundi, aba ari bwenge buke, kuko burya aba yibujije amahirwe yamugirira akamaro mu buzima bwe.  Iyo uteze amatwi undi akungura byinshi kandi akagufasha no kumenya intege nke n’amakosa byawe.

Nta muntu udafite inenge mu buzima bwe, iyo rero uhuye n’abandi ukabatega yombi bigufasha kugenda ugira ibyo ukosora, mu gihe mbere wumvaga biboneye. Twese twaremwe mu ishusho ry’Imana, nyamara buri wese ni umwihariko, kuko ntawe usa n’undi, nta n’uhuza n’undi kandi nta wundi nka we uzabaho. Buri wese afite ubutumwa agomba gusohoza, kandi ni ndasimburwa. Dufashe urugero, urubyiruko hari byinshi rwakwigira ku bantu bakuru, n’abakuru na bo bakwigira ku babyiruka kutizirika ku kahise, uretse icyo babona ko ari cyiza kandi gikwiye kwitabwaho.

Uwabatijwe wese akwiye kwitoza, kureba buri muntu bahuye n’amaso azira kumunegura no kumunnyega, nuko akihatira kubasha kumubonamo no kuvumbura mu buzima bwe ibyiza yibitsemo. Dusabwe kwirinda kwikingirana muri twe, nk’abaturage b’i Nazareti, biyambuye amahirwe yo kumva ibyiza byari mu nyigisho za Yezu.

Irindi somo dukwiye gukura mu ivanjiri, ni ukudacika intege mu rugendo rwacu rugana Imana, n’ubwo hataburamo ingorane, nk’uko na Yezu byamushyikiye, ubwo yigishaga iwabo, bakanga kumwemera ndetse bikabaviramo kumwanga. We ntiyacitse intege, kuko yakomeje urugendo akazenguruka imigi n’insisiro yigisha ubudahwema iby’Ingoma y’Imana.  Ibanga nta rindi ni ukwemera ko imbaraga zihindura kandi zikubaka isi iboneye ari izikomoka ku Mana. Aribyo gukora ibyo dushoboye gukora, kandi tukabikora neza, tugatabaza Imana ngo itube hafi ibisigaye izabyirangiriza.

Umurimo wacu nk’ababatijwe ni ukubiba, no kuragiza Imana umurimo twakoze, kuko atari twe duhindura imitima y’abantu ahubwo ari umurimo wa Roho Mutagatifu. Ubwo rero dukwiye kwibuka ko turi abafasha b’Imana, ibindi ni ibyayo. Twirinde ko twaharanira gukora ibyo dushaka, ahubwo gukora ibyo Imana ishaka. Pawulo intumwa, akwiye kutubera urugero rwo gukurikiza. Twibuke ko ubwe yari yifitemo uburwayi bwamuzongaga, mu butumwa bwe, kugera ubwo yasabye inshuro eshatu zose Yezu kubumukiza, ariko birangira amuhaye iki gisubizo: “Ingabire yanjye iraguhagije”. Burya ibyo tugeraho byose mu butumwa bwacu, tubigeraho tubifashijwemo n’ineza ya Nyagasani.

Dusabirane kudacibwa intege n’ibyago, ibitotezo, uburwayi cyangwa ingorane zinyuranye no kutumvwa n’abo tubwira dore ko bitera kubabara no kuzibukira gukomeza ubutumwa bwacu. Twihatire kurangwa no kwigisha ineza, amahoro, ukuri, impuhwe, ubutabera, ubuntu n’ubumuntu. Amina.                                    

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho