Nyagasani duhe umutima wumva abari mu kaga

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 1 cy’igisibo umwaka, C

Ku wa 14/03/ 2019

Amasomo: Est,17k–m, r-t; Zab 137; Mt 7,7-12

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe.

Tumaze icyumweru dutangiye igisibo kandi urwo rugendo rutuganisha ku munsi mukuru wa Pasika  tuzirikanamo amabango akomeye y’urupfu n´izuka bya Kristu  rurakomeje. Kiliziya umubyeyi wacu ntihwema kuduhitiramo ijambo ridutunga maze tukabona imbaraga zo gukomeza urwo rugendo nta kwirara, kurambirwa no kubihirwa. Hari byinshi twazirikana nk’abakristu haba mu buzima bwacu  bwa buri munsi ariko by’umwihariko muri iki  gisibo. Muri aka kanya  reka tuvuge ku gikwiye kuranga umukristu imbere y’abari mu kaga.

1.Umwamikazi Estera ntiyabaye ‘‘Ntibindeba’’ mu bihe bitari byoroheye abayahudi. Nk’uko isomo ribitubwira, Estera wari umwamikazi mu gihugu cy´abanyamahanga ntiyitandukanyije n´umuryango we w´abayahududi wari ugiye kwicwa. N’ubwo yari umuyahudikazi ku bw´inkomoko ntawari kumutunga n´urutoki bitewe n´umwanya w´icyubahiro yari afite. Yababaranye n´ abayahudi babonaga urupfu rwabasatiriye kandi batabona icyo bakora ngo barokoke dore ko bari bagambaniwe n´ubarusha amaboko. Mu isengesho ryuje ukwemera n´ukwizera Esitera  yahungiye ku Mana ngo imuhe imbaraga z´ijambo yabwira umwami atakambira izo nzirakarengane. Uru ni urugero rwiza rw´abakoresha neza umwanya bafite bagatabariza abagirijwe babigiranye urukundo kandi bagamije kurengera ubuzima. Twebwe se nk´abakristu ni kangahe tutigora dufungura amaso ngo turebe abari mu kaga, abacura imiborogo? Ni kangahe tutagira ubutwari bwo gutabara no gutabariza abashikamiwe? Ese birakwiye ko mu mibereho yacu natwe abakristu twajya duca uyu mugani ngo ‘‘Umusonga wundi ntukubuza gusinzira’’? Ntibikwiye ko  turangarana abababaye kandi wari umwanya mwiza tubonye wo kubagaragariza ko Imana ibari hafi.

2.Imana irebana abari mu kaga indoro y´urukundo rukiza. Imana ntirangarana abayo bari mu kaga kuko ari Imana y´imbabazi n´impuhwe. Mu gihe umuryango w´Imana wari mu bihe biwukomereye   mu gihugu cya Misiri, Imana yabonye uko ubayeho, igira impuhwe kandi irawutabara. Ni yo ubwayo yagize iti: ‘‘Amagorwa y´umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n´abakoresha b´imirimo narayumvise, n´imiruho barimo ndayizi’’ (Iyim 3,7).

Bavandimwe niba turi abana b´Imana mu Kuri,  dukwiye kwigana Imana umubyeyi wacu mu kwitegereza, mu kumva no kumenya imiruho n´ibyago by´abavandimwe bacu, ibyo kandi bikaba ari n´ikimenyetso gifatatika cy´ubukristu nyabwo. Umukristu ntakabe “ntibindeba’’ kandi hari abari gucura imiborogo.

  1. Ivanjili y´uyu munsi nyuma yo kudutinyura itwemerera gushaka, gusaba, gukomanga, kuko ububyeyi bw´Imana butatuma duheba ngo twumirwe kandi turi abana bayo ikunda, Yezu yatwibukije irindi jambo rikomeye agira ati: ‘‘Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose namwe mubibagirire’’(Mt 7,12). Iryo jambo rizirikanywe neza hari ubwo ryaducira urubanza. Wenda twigeze kubabara bitewe n´impamvu zinyuranye cyangwa se bizanatubaho kuko ububabare n´umusaraba ari kimwe mu biranga ubuzima bwacu hano ku isi. Ubabaye wese yifuza ugira ati: ‘‘impore, ihangane, komera, dore uko ngiye kubigenza ngo ngufashe, humura ngiye kukubwirira abandushije amaboko n´ubushobozi bagire icyo bagufasha’’. Twese ijambo nk´iryo mu bihe by´amage turarikenera. Ariko kandi abakeneye kuryumva riturutse mu kanwa kacu ni benshi cyane. Mu Nkuru nziza (Mt 25)  Yezu Kristu atwibutsa ko aturi iruhande mu bashonji,  mu bafite inyota, mu  bagenzi, mu bambaye ubusa, mu barwayi, mu mbohe, mu bapfukiranwa, mu barenganywa,…Ese aho twaba twumva uwo Yezu tukabona n´ako kaga arimo?
  2. Mu gisibo tugire imigambi twiha: Ukumva akababaro ka mugenzi wacu tukakagira akacu, icyo dushoboye tukagikora ngo tumutabare ni ukwigana Yezu Kristu wabonye agahinda, ubutindi n´urupfu bya muntu,akiyemeza inzira y´umusaraba ngo muntu agire ubuzima. Kwa kwigomwa kwacu Kiliziya idushishikariza mu gisibo kunajyane no kugira icyo tumarira abababaye. Twisabire kandi dusabirane ingabire yo kuvugira no kuvuganira abababaye tubigiranye urukundo. Urukundo n´impuhwe bidushoboze gutsinda ubwikunde butuma twumva umusonga wacu gusa uw´abandi ntugire icyo utubwira. Mu gutekereza ku bababaye tujye kandi tunibuka roho zo mu Purugatori zihora zikeneye isengesho ryacu.

Bikiramariya umubyeyi wacu adusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho