“Nyagasani, muntu ni iki ngo ube wamwibuka”?

Inyigisho yo ku wa gatandatu tariki ya 08/07/2017

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho” (Zab 8,4)

Bavandimwe Yezu Kristu akuzwe!

 Ni nde udatangara iyo atekereje imikorere y’Imana! Irenze kure rwose imitekereze yacu. Kandi ni koko , Uhoraho ati “ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivize” (Iz 55,8).

Ngaho iyumvire nawe iyi nkuru ya Yakobo, umwe mu bakurambere bacu. Reba uburiganya we na nyina Rebeka bakoresheje kugira ngo ise Izaki amuhe umugisha yari yageneye mukuru we Ezawu. Erega yambaye imyenda ya mukuru we ngo akunde agire impumuro nk’iye, yiteye uruhu rw’ihene ngo akunde agire ibyoya ku mubiri nk’ibye, by’akarusho igihe Ise amubajije ati uri nde; yemeza rwose yemye ko ari Ezawu.

Yakobo arerenze ahawe umugisha ndetse na nyuma y’aho Uhoraho ubwe amusezeranyije kumuba hafi no kuzamuha umugisha:“Sinzagutererana kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose“(Int 28,). Ni koko Imana ntiyashimye inzira Yakobo yanyuzemo ngo aronke umugisha, ariko kandi ntiyanahereye ko imikuraho amaboko ahubwo yamunyujije mu nzira zamufashishe kubona ko amayeri ye atari yo yamuhesha amahirwe ahubwo umugisha utangwa n’Imana yonyine kandi ku buntu. Uhoraho yandika ibigororotse mu mirongo yari iberamye“(Dieu écrit droit sur des lignes courbes). Si ubwema, si ubuhangange, si ubwenge si n’ubwiza dukesha gukundwa n’Imana ahubwo ni impuhwe itugirira, kuko Imana iramutse yitaye ku ntege za muntu nta waba akwiye ibyo itugirira. Ese Uhoraho uramutse witaye ku byaha byacu ni nde warokoka! Uhoraho aramutse aduhaniyeho amakosa dukora, twanegekara! Imana ntishima na mba ibikorwa ibyo ari byo byose by’umwijima, ariko kandi uwaguye ntinamukuraho amaboko! Ishaka ko twubura amaso, n’umutima uciye bugufi tukayirangamira yo Rukundo rutagererenywa! Ntidukwiye kandi kwiratana ibikorwa byacu, naho byaba byiza gute. Ahubwo icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu“! (Kol 3,23).

Iki gishuko cyo kwiratana ibikorwa byiza dukora, ni cyo abigishwa ba Yohani Batisita ndetse n’abafarizayi baguyemo, nk’uko tubyumba mu Ivanjiri y’uyu munsi. Yezu ababwiye ko nta mpamvu yo gusiba mu gihe bari kumwe n’umukwe! Uwo mukwe ni We ubwe! Ese aho niteguye kwakira urukundo ansanganije! Icyo ashaka si ibitambo ahubwo ni impuhwe n’urukundo! Ese aho naba niteguye kumwimika akaba umutware w’umutima wanjye! Ni ngombwa ko nimura ibindi nahimitse bitabereye Ingoro y’Imana, ari yo mutima wanjye, ni ngombwa ko niyambura imyambaro ishaje nkambara umwambaro w’abakwe. Kugira ngo nakire Umukwe uje ansanga ari we Yezu Kristu, ngomba kwemera guhinduka burundu, nkakirira Divayi nshya mu masaho mashya!  Amen.

Padiri Joseph UWITONZE/ mu Budage

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho