“Nyagasani, ubishatse wankiza”

Ku wa gatanu nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, 10/01/2020

Amasomo: 1Yh 5, 5-13, Zab 147 na Lk 5, 12-16

Nyagasani Yezu aje adusanga ngo adutagatifurishe ijambo rye, ijambo rizima kandi ritanga ubuzima bwuzuye. Dukomeje gusoma   ibaruwa ya mbere ya mutagatifu Yohani intumwa, aho dukomeje guhabwa inama-shingiro z’ubukristu bwacu: Kwemera Yezu Kristu umwana w’Imana waje ku isi (5,1) kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kwirinda icyaha, kugendera kure abarwanyakristu, kubaho mu bwizere ko turi abana b’Imana, maze kuri ubwo buryo tukaba twaranyuze mu rupfu tugera mu bugingo bw’iteka ( 1Yh 5,5). Koko ntawatsinda isi atari uwemera ko Kristu ari umwana w’Imana abikesha Roho Mutagatifu twahawe, Roho uduha ububasha bwo guhitamo icyiza n’ikibi, ubuzima n’urupfu, umugisha (umukiro) n’umuvumo, ingoma y’ijuru n’ubwami bwa Sekibi.

Bavandimwe mu ndangakwemera ya Kiliziya yacu tugira tuti: “Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire”. Iyo dusomye mu Byanditswe Bitagatifu dusobanukirwa neza ubutumwa bwa Yezu hano ku isi: Kutumenyesha Imana Data wa twese kandi udukunda no guharanira umukiro wa twese nk’uko tubisanga mu 1Tm 2,4; bigashimangirwa n’indangakwemera yacu.

Ibitangaza Yezu yagendaga akora aho yanyuraga hose, ntibyabaga bigamije kwiyamamaza nk’uko ab’isi ari byo twimiriza imbere ! Ubutumwa bwe hano ku isi bwari ugutangaza ingoma y’ijuru no kutumenyesha Imana Data. Ni yo mpamvu rero nk’uko tumaze iminsi tubyumva mu Nkuru Nziza Ntagatifu, yewe n’abigihswa be bamwemeye bakamukurikira bagasangira ubuzima bwiza n’ububi; ibitangaza yakoraga byabasigiraga isomo ry’ukwemera (Yh2,1-12).

Bakristu bavandimwe, ni kenshi rero Nyagasani aza mu mateka yacu: mu mateka yanjye, mu mateka yawe atubaza icyo yadukorera ngo turonke umukiro. Burya koko “guhitamo ni ukuzinukwa “, kandi niba uhisemo hitamo neza uhitemo Yezu! Hari ubwo rero rimwe na rimwe dutagaguza ibyifuzo byacu tugasaba ibitari ngombwa cyangwa se twanasaba twatinda gusubizwa intambara ikarota ngo Imana dusenga ni baringa, ni Imana itumva. Imana yacu irumva kandi ni umubyeyi w’Impuhwe zose kandi akaba Imana itanga ihumure ryuzuye (2 Cor 1,3).

Nyagasani ubishatse wankiza”: Bavandimwe, isengesho ry’uyu mubembe natwe turigire iryacu, kuko n’ubwo we yari umubembe ku mubiri ( ku ruhu), ariko burya ububembe bubi ni ubw’umutima, ni ububembe bwa Roho. Igihe tubatizwa Roho yacu iba ari nziza, ni ibyaha byacu biyihindanya, ni ibyaha byacu biyanduza. Twishimire kumva Nyagasani We utubwira ati: “Ndabishatse kira”, kuko ntawe umusanga ngo amusanganize ubusa, nta n’umukurikira ngo yikorere amaboko. Bikira Mariya umwamikazi w’abakene, adusabire !

Padiri Prosper NIYONAGIRA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho