Nyagasani Yezu koko uri Umwana w’Imana.

Inyigisho yo ku wa gatanu, Icyumweru cya 2 gisanzwe, A, 2014
Ku ya 24 Mutarama 2014 – Umunsi wa Mutagatifu Fransisko wa Sale, Umwarimu wa Kiliziya

(Hifashishijwe amasomo yo ku wa kane, icya 2, A)

Yateguwe na Padiri François Xavier MPETARUKUNDO

Koko rero yari yarakijije benshi, bigatuma abarwayi bose bamwirohaho bagira ngo bamukoreho. Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!» We ariko akabihanangiriza cyane, ababuza guhishura uwo ari we.
Ese buriya roho mbi iyo zivuga ko Yezu ari umwana w’Imana ziba zimwamamaza?
Ibanga ry’umukiza ryigaragariza mu myitwarire ya Yezu ushaka mbere na mbere kugaragara nk’umuntu usanzwe ubana na bose akarangwa n’urukundo. Icyaranze Yezu ni ukugira neza aho yagendaga anyura hose. Roho mbi zizi Yezu kuko ari abamalayika babi bigometse ku Mana. Nk’uko Imana ari Roho, ababayeho ku bwa roho bahishurirwa byihuse imigambi n’ugushaka kw’Imana. Mu buzima bwacu bwo kuri iyi si hari kenshi dusanga abamamaza iby’Imana ariko wakwitegereza imigirire yabo ugasanga itajyanye n’ugushaka kw’Imana. Iyo Roho mbi zavugaga ko Yezu ari Umwana w’Imana ntawashidikanya ko hari abahitaga babona ko Yezu ari Imana, ariko roho mbi n’ubwo zari zizi ko Yezu ari umwana w’Imana ntizifuzaga guhinduka ahubwo zabaga zigambiriye kumucecekesha no kumubangamira mu butumwa bwe bwo gucungura bene muntu.
Kuki Yezu atareka ngo abarwayi bigumanire nawe igihe cyose abakize?
Iyo Yezu akiza ntago aba agirango dutangare gusa ahubwo aba agira ngo adukomeze mu kwemera. Yezu adukiza ahereye ku kwemera tumufitiye. Iyo yamaraga gukiza umuntu yaramubwiraga ati:”Ukwemera kwawe kuragukijije genda amahoro”.
Iyo Yezu adukiza ntadukiza gusa uburwayi bw’umubiri ahubwo adukiza n’uburwayi bwa roho. Yezu hari ubwo yavugaga ati:”ibyaha byawe urabikijijwe” akabivuga amaze gukiza umuntu ubumuga bw’umubiri. Roho nziza mu mubiri mwiza.
Igituma Yezu arekeraho gukiza agakomeza urugendo ajya kwamamaza inkuru nziza ni ukugira ngo abayoboke be batamufatamo umunyabitangaza gusa bakibagirwa icy’ingenzi aricyo kumenya no gusobanukirwa umugambi w’Imana kuri bene muntu ariwo wo kubakiza icyaha. Yohani Baptista abonye Yezu ahise yabwiye abigishwa be ati: “Dore Ntama w’Imana dore ukiza ibyaha by’abantu”. Aya magambo tuyabwirwa kenshi n’umusaserdoti mu gitambo cy’ukaristiya atwereka umubiri n’amaraso bya Kristu.
Ubuzima bw’iteka Dawe, ni uko bose bakumenya, bakumenye, wowe Mana nyakuri n’uwo watumye Yezu Kristu. Dawe, nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha. Kugirango urukundo wankunze rubabemo, nanjye mbabemo.
Dusabe ingabire yo kurangwa n’urukundo ruzira uburyarya nk’urwaranze Dawudi na Yonatani. Yonatani yatakambiye Dawudi kuri se bituma arokora ubugingo bw’inzirakarengane. Yezu nawe yaratwitangiye Yemera kubabara agirango tubabarirwe ibyaha byacu. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwikuriririza ntacyo rukora kidakwiye, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika. Ntirwishimira akarengane ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari.
Nyina wa Jambo nabakikire maze Sekibi ibabererekere. Umunsi mwiza.

Padiri François Xavier MPETARUKUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho