Urukundo nyarwo rudusaba kubabarira n’ibitababarirwa.

Inyigisho yo ku wa Gatanu , Icyumweru cya 2 gisanzwe,umwaka A, 2014.

Ku ya 24 Mutarama 2014 – Umunsi w’ abatagatifu Fransisko Salezi,Bertrandi na Meyirandi.

Yateguwe na Padiri Fransisko Saveri MPETARUKUNDO

Kubabarira ntibibabura ubura ahubwo bibuza inzigo kuba nzima! Kubera ishyari umwami Sawuli yifuje kwica umugaragu we Dawudi bigeza n’aho afata ingabo ajya kumuhiga aho yari yaramuhungiye mu buvumo ngo amuvutse ubugingo. Imyitwarire ya Dawudi ni urugero rwiza rwo gukunda umwanzi! Dawudi yirinze kwica cyangwa kwicisha Sawuli igihe yari
umuguye gitumo yasinziriye! Dawudi yatinyaga uhoraho kandi akubaha uwo Imana ubwayo yasize amavuta y’ubutore ikamugira umwami wa Isiraheli umuryango yihitiyemo ngo utegure kwakira umukiza Yezu Kristu Jambo wahozeho kuva mu ntangiriro. Uku kubabarira umwanzi kwa Dawudi nikutwigishe kubabarira n’ibitababarirwa. Aho kwihorera duharanire iteka icyahesha buri wese icyubahiro, icyaduha ubumwe n’amahoro. Intumwa za Kristu zahawe ububasha bwo kwirukana Roho mbi mu izina rya Yezu.

Mu ivanjiri turabona Yezu utora intumwa cumi n’ebyiri ngo zimubera abahamya. Abo bahamya ba Yezu n’abasimbura babo bahawe uburenganzira bwo Kwirukana roho mbi no gukiza indwara mu izina rya Yezu. Shitani n’abambari bayo ntajambo bagira imbere ya Yezu. Imbere y’isakaramentu ritagatifu Sekibi irahungabana ikabura aho irigitira! Kuri Shitani amasengesho dutura Imana ayimerera nk’ibitutsi ikabebera igana mu muriro aho yaciriwe kubera kwigomeka ku Mana umuremyi wa byose se wa Yezu Kristu umwami wacu.
Yezu aratubabarira akadukiza imitego n’imigambi mibi ituruka kuri Sekinyoma na Sebwicanyi umwanzi wa bene muntu. Muri Yezu dufite ibyiringiro. Ku bw’urukundo Imana idukunda duhabwa ingabire yo kubabarira. Kubabarira niyo ntambwe yambere yo gukira kuri Roho no ku mubiri. Yezu ati: “Nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima na so wo mu ijuru ntazabababarira. Ahandi ati: “Icyo bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye n’uburyo muzaba mukundanye.” Twimure urwango twimike urukundo nibwo tuzitwa abana b’Imana.


Nyagasani Yezu nabane namwe.


Umunsi mwiza kubitwa ba Fransisko Salezi,Bertrandi na Meyirandi.

Padiri Fransisko Xaveri MPETARUKUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho