Nyagasani Yezu tumukeshe ubuvandimwe nyabwo

Bavandimwe,

Icyumweru Gitagatifu twatangiye kirimo ipfundo ry’ukwemera kwacu kuko twibukamo ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani.

Yezu ashenguwe umutima no gutekereza ko babiri mu nkoramutima ze bagiye kumuhemukira. Yuda azamugambanira, Petero we azamwihakana aka ya mvugo ngo iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye. Yezu rero ababajwe nuko yakunze abantu akaza abasanga aje kubakiza ariko bo bakanga kumwakira (Yh 1,11) bakamugambanira bakamwica urw’agashinyaguro.

Iyo twumvise izina Yuda Isikariyoti duhita dutekereza umugambanyi. Burya ibijya gushya birashyuha. Ejo twumvaga yohani amushinja kwikundira amafranga ndetse ko burya abakene ntacyo bari bamubwiye; kuri we, bari urwitwazo (Yh 12,6). Uyu munsi twumvise Yezu amuburira mu marenga ariko kubera umutima we wanangiye ntashaka kumva. Sekibi yarangije kumwinjiramo ndetse ni nawe asigaye yumvira. Amaherezo ye rero ni ukwimanika (Mt 27, 5).

Simoni Petero ni wa wundi Yezu yabwiye ati “uri urutare kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye” (Mt 16, 18). Dukunda kumwumva asubiza Yezu mu magambo yihuse. Twumvise ko nyuma y’uko Yuda yitwikira ijoro agasohoka, Petero uwo asigaye ahamya ko nta na kimwe cyamubuza gukurikira Yezu ndetse ko binabaye ngombwa yamupfira. Ibyo avuga nibyo ariko ntazi urumutegereje kuko mu gihe cy’amage azamwihakana gatatu. Gusa tubona Petero ababazwa n’uko yatatiye igihango yihakana Umwigisha maze agasuka amarira (Lk 22, 62) ndetse nyuma tumubona ahamya ashize amanga abwira abishe Yezu ko ari muzima kuko yazutse mu bapfuye (Int 2, 23-24).

Bavandimwe,

Yuda Isikariyoti na Petero bombi bahemukiye bikomeye Umwigisha wabo. Ikibatandukanya gusa ni uburyo buri wese yitwaye amaze kumenya uburemere bw’icyaha yakoze. Yuda yumvise ko icyaha yakoze gikomeye cyane ku buryo n’Imana ubwayo idashobora kumubabarira ndetse yibwira ko no kuguma kuri iyi si ntacyo bikimumariye maze ariyahura ibye biba birangiriye aho. Byatumye icyasha cy’ubugambanyi kimugumaho ndetse abagambanyi tubaha akabyiniriro ka Yuda.

Ku ruhande rwe, Petero yabonye amaze kwihakana Shebuja yumva ko yakoze ishyano maze asuka amarira. Ayo marira atwereka ububabare yatewe n’icyaha cye maze acyicuza ahereye mu mutima we aka Zabuli ya 50. Ku bw’ibyo, Yezu yaramubabariye ndetse amuha ubutumwa bwo gukomeza abavandimwe (Lk 22, 32) no kuragira intama ze (Yh 21, 15-19).

Yuda kimwe na Petero bagaragaje intege nke ariko Yuda, mu gikorwa cyo kwimanika, yahakanye impuhwe z’Imana ndetse yivutsa ubuzima atihaye. Petero we yisunze impuhwe za Nyagasani maze ahamya atyo ko nta cyaha na kimwe atababarira.

Bavandimwe,

Iyo twisuzumye tutihenze dusanga turi abanyabyaha. Kenshi na kenshi dusanga turimo abagambanyi. Ubugambanyi buragenda bwiyongera cyane. Turashaka amaronko cyangwa turakoreshwa n’ishyari maze tugatanga abavandimwe. Ba Yuda babaye benshi ku buryo kwizerana bigenda bikendera. Ba Yuda rero nimusigeho! Abihakana abandi mu gihe bageze iyo umwana arira nyina ntiyumve nabo barahari. Kubona incuti nyancuti iguherekeza kugeza ku ndunduro bisigaye bigoye.

Iki cyumweru Gitagatifu rero kitubere umwanya wo kwisuzuma neza. Tuzirikane ku rukundo Imana yadukunze kugeza ubwo itanga Umwana wayo ngo ajye mu kigwi cyacu akemera gupfa urwo twari twarakatiwe kubera ko twari abanyabyaha. Imana niyo yadukunze mbere natwe tuyegurire ubuzima bwacu bwose ntacyo dusize inyuma.

Twirinde kwihakana no kugambanira abandi ahubwo dufatane urunana, dutabarane aho rukomeye. N’igihe twagize intege nke tukagwa, twihutire gusaba Imana imbabazi mu isakramentu rya penetensiya ndetse twiyunge n’abavandimwe bacu. Maze koko kuri Pasika tuzagire ibyishimo bisendereye byo kuzukana na Kristu.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho