Nzabakiza ubugambanyi bwabo

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 3, IGISIBO

Ku ya 08 Werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Hoz 14, 2-10; 2º. Mk 12, 28b-34

Nzabakiza ubugambanyi bwabo

Inyigisho nyinshi tugezwaho mu gihe cy’igisibo, ni izidushishikariza gushyira Imana Data Ushoborabyose mu gicumbi cy’ubuzima bwacu. Zishingikiriza ku magambo Uhoraho yagiye abwira umuryango we mu rugendo rurerure kuva mu bucakara bwa Misiri kugera mu gihugu cy’isezerano. Muri ayo mateka maremare hagaragaye ibikorwa byinshi cyane by’agatangaza. Ntawakwibagirwa Amasezerano Uhoraho Imana y’ukuri yagiranye n’umuryango wayo, Amategeko n’amabwiriza, inyigisho zikomeye Uhoraho yagiye yongorera abahanuzi na bo bakazitambutsa nta cyo bavanyeho cyangwa biyongereyeho.

Twebwe abari mu Isezerano Rishya, ntidushobora gusobanukirwa n’imigambi ya Nyagasani tutazirikanye ayo mateka yose yuje ubuhangange n’impuhwe by’Imana Data Ushoborabyose, Se wa YEZU KRISTU Umukiza wacu.

Kuva kera kugeza n’ubu, Uhoraho Imana yacu ntahwema kutwibutsa kumukomeraho iyo twemeye kumukurikira. Ni kenshi abo mu Isezerano rya kera banyuzagamo bakarangazwa n’ibyo abo mu yandi mahanga bakoraga, ugasanga rimwe na rimwe babyohotseho. Kuva ku bikomeye kugera ku byoroheje, nta na kimwe Uhoraho yemera ko kinjizwa mu muryango we kigamije kuwurindagiza. Ubugome bw’abami b’abapagani ntibwagombaga gushyigikirwa n’Abayisraheli. Imisengere isobetse ibigirwamana, na yo ntiyagombaga kwinjizwa muri Israheli. Igihe cyose bashyiraga hamwe ngo bagirirere nabi ihanga iri n’iri, bikururiraga ibyago biremereye. Hozeya umuhanuzi yafashije umuryango w’Imana y’ukuri kugaruka mu nzira nziza no kwirinda kongera gushukwa na Ashuru ihanga ryari ryarakataje mu bubisha. Ijwi rya Hozeya ryarumvikanye maze nyuma y’ibihano bikarishye umuryango wa Israheli wemera kugarukira Uhoraho no guca ukubiri n’ibigirwamana by’amahanga.

Natwe muri iyi minsi dukeneye amajwi yumvikana kandi yuzuye Roho Mutagatifu kugira ngo twumvishwe neza ko kugarukira Imana Data Ushoborabyose ari byo bidufitiye akamaro. Ubupagani bugenda bushinga imizi mu mategeko arwanya AMATEGEKO, ubuhemu butwinjirana kandi twaremeye kubera abahamya YEZU KRISTU wabambwe ku musaraba ngo akize isi, ubucuti tugirana na Sekibi ari bwo bugambanyi bubi, ibyo byose ni ibyo kwamaganwa kugira ngo umuntu wese uri kuri iyi si azarangize ubuzima bwe yinjirana na KRISTU mu ijuru.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho