Roho mbi ziramenengana

KU WA 2 W’ICYA 22 GISANZWE A, 01/09/2020

Amasomo: 1 Kor 2, 10b-16; Zab 145 (144), 8-9, 10-11, 12-13ab, 13cd-14; Lk 4, 31-37

Roho mbi ziramenengana

Amasomo matagatifu y’uyu munsi aratugaragariza ko dutsinda ikibi, icyaha n’icyitwa roho mbi cyose, iyo tuyobowe na Roho Mutagatifu.

Igihe Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorenti, yabasobanuriye aho avana imbaraga zo kubacengezamo iby’Imana. Avuga ko byose Imana yabibaseruriye ku bwa Roho wayo. Uwo Roho, ni we ukora byose muri bo (Pawulo n’abo bafatanya ubutumwa). Roho wa Nyagasani acengera byose akamenyesha abantu amabanga y’Imana. Ubundi nta muntu n’umwe washobora kumva iby’Imana acungira ku bitekerezo bisanzwe. Yewe n’abiga amashuli menshi bagacengera inyurabuhanga, imenyamuntu n’ikoranabuhanga, ntibashobora gucengera iby’Imana ku bw’ibyo bize gusa. Pawulo intumwa ati: “Ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. Ibyo turabibigisha, tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twifashishije ubuhanga bwa Roho uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe”. Iyo twakiriye Roho Mutagatifu mu buzima bwacu, ni bwo dushobora kumva neza icyo Imana ishaka n’aho Roho wayo atuyobora. Ni na bwo dushobora kwigisha iby’Imana ku buryo bitugirira akamaro, twebwe n’abo tubana. Kwakira Roho Mutagatifu, nta kundi kundi usibye gukunda Yezu Kirisitu. Tumurangamira mu mabanga y’imibereho ye hano ku isi maze tukamukunda tukamukurikira. Turagendana akadutoza akaduha Roho we. Adutoza gucengera iby’Ingoma y’Imana yaje gushinga kuri iyi si.

Nta gushidikanya, Yezu wirukanye roho mbi zose agakora ibitangaza byinshi ku bw’ububasha bukomeye afite, aha inshuti ze kuri ubwo bubasha. Ahari inshuti ya Yezu yujuje imbaraga ze, shitani ntipfa kuhavogera. Amashitani aramenengana. N’iyo yihaye kumugabaho ibitero, nta na rimwe ayemerera kumugarika no kumwivugaho. Arwana inkundura. Uko byagenda kose, vuba cyangwa bitinze aratsinda akazinjira mu ijuru akeye. Ibyiza by’Imana byamurembuje, ntashobora kubitakaza iteka. Shitani yiyoberanya igihe cyose ku buryo bwinshi, ufite ububasha ahabwa na Yezu, avumbura iyo shitani yigarurira abantu, akayirukana n’ububasha bukomeye. Shitani iyobya abantu, ibateza imyuka mibi, ibajyana kure y’iby’Imana, igonganisha abavandimwe, igira inda nini, itsikamira abantu ikabarenganya ikabatindahaza,  ntishobora kwidegembya mu maso y’uwahawe ku bubasha bwa Yezu Kirisitu.

Nimucyo duhore twegera Yezu Kirisitu. Tumusabe imbaraga ze atwuzuzemo Roho Mutagatifu kugira ngo tuzatsinde burundu Sekibi iduteza ibishuko by’amoko yose. Iyo Sekibi ishaka ko iby’isi bituryohera kabone n’aho byaba bidukumbanyiriza mu ngeso mbi iyo ziva zikagera, izatsindrwa nitwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu Yezu abuganiza mu nshuti ze.

Yezu Umukiza wacu, nasingizwe iteka. Umubyeyi wacu Bikira Mariya, ahora adufatiye iry’i Buryo. Abatagatifu, Ejidi (Jili), Verena  na Yozuwe, badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho