Tube maso, dukere kwakira Imana yo yongeye kutugarukira

Inyigisho yo ku cyumweru cya mbere cya Adiventi, B

Amasomo matagatifu: Iz 63, 16b-17.19b; 64, 2-7; Zab 80 (79), 2.3b, 15-16, 18-19; 1 Kor 1, 3-9; Mk 13, 33-37

Ubuzima bw’uwemera ni Adiventi ihoraho: gutegereza no kwakira Imana

Bavandimwe, dutangiye umwaka mushya wa Liturujiya, umwaka B. Buri gihe umwaka wa Liturujiya utangirana na Adiventi. Ni igihe kingana n’ibyumweru bine, abakristu bamara bitegura amaza y’Umwana w’Imana, Yezu Kristu, mu bantu. Nyamara ariko, burya ubuzima bwose bw’umukirisitu bwagombye kuba adiventi. Mu yandi magambo bwagombye kuba umuteguro mwiza uhoraho kandi utera imbere ugenewe kumufasha guhora yakira Yezu Kristu udawema gukomanga no gusaba icumbi mu buzima mu buzima bwe. Ayo niyo yitwa amaza ya Yezu Kristu buri munsi: Ni Yezu uza mu bababaye badukeneyeho ubuvunyi n’ihumure, ngaho nitumwakire muri bo. Ni We kandi uza rwagati muri babiri cyangwa batatu bahujwe n’ibyiza cyangwa ukwemera n’urukundo. Tumwakire mu mahuriro tugira agamije urukundo n’isengesho. Ni We ubwe wiyizira mu ntumwa adutumaho nk’abasaseridoti igihe bimirije imbere ubutumwa bwe bwo kwigisha, kudutagatifuza no kutuyobora mu nzira y’ijuru: muri bo, twakire Yezu ubwe. Ni We kandi twakira iyo twakiriye neza ijambo ry’Imana rikayobora intambwe zacu kuko ari we Jambo-Nyakuvugirizima w’Imana Data. Ku bw’ikirenga, ni We ubwe uza muri Ukaristiya kuko aganjemo wese mu Bumana bwe, mu bumuntu bwe, mu Mubiri n’Amaraso ye. Uhawe neza Ukaristiya ni Yezu ubwe rwose aba ahawe. Twibuke kandi ko ubabariye undi, aba yakiriye Yezu Kristu kuko muri we ari ho Imana Data yatubabariye maze twiyunga nayo. Mu mbabazi dusaba kandi dutanga tuhahurira na Yezu. Aha hose maze kuvuga tuhizihiriza Adventi. Adventi ni umuteguro, ni ugutegereza no kwakira Imana mu buzima bwa muntu.

Hari Adiventi yabimburiye iya buri munsi maze kuvugaho hejuru

Ubu twe abo mu Isezerano rishya dufite Imana muri Yezu Kristu. Maze kurondora hamwe mu hakomeye cyane duhurira na Yo kuko Yezu Kristu atajya ahabura. Nyamara siko byahoze. Tubirebe neza.

Muntu yaremwe mu ishusho ry’Imana no mu misusire yayo. Yaremanywe umunezero wo guhora aganira na Yo. Yahawe ububasha bukomeye, afatanyije n’uwo basa (umugore we) bwo kugenga ibyaremwe byose, kubiha icyerekezo no kubiganisha byose kuri Yo (Intang 1). Nyamara kubera kumvira Sekibi wamugiriye ishyari kuko muntu yari yubashwe, muntu yaje kwikura mu bususuruke n’ubutungane. Aho kuganira n’Imana ngo ayikingurire, yikinguriye Sekibi baranywana. Sibwo Sekibi asangije muntu amabanga ye nganisha-rupfu! Kaba karababe! Kuva ubwo aho kugira ngo muntu abeho mu ishusho ry’Imana, ahitamo kwifotozanya na Sekibi, kumwishushanyaho, amwibaburiraho rwose. Adamu atangira gucagagurana n’urubavu rwe Eva! Abonse rimwe, Gahini na Abeli baricana! Ibyaremwe biratangira byishiha shebuja. Muntu aho kugira ngo agenge inzoka n’izindi nyamaswa zo mu ishyamba ahubwo ziramuhindukirana zigamije kumwivuna kuko yazihemukiye ntaziyobore ku Mana Umuremyi. Imizosi, inzuzi n’ibindi byose byaremwe aho kugira ngo bibere muntu umutako n’ishema, byaramwigaranzuye ku buryo iyo bimuciye urwaho bimurindimukiraho bikamwica. Urupfu rwinjiye mu isi no muri muntu kubera icyaha cye!

Imana ntiyaretse muntu ngo ahere ku ngoyi y’icyaha n’urupfu yari yikururiye. Ni Imana yafashe iya mbere maze igarukira muntu (Iz 63,17). Umuhanuzi Izayi akomeza yinginga Imana ngo ikomeze umugambi wayo wo kugarukira muntu no kumukiza. Turi ibibumbano byayo, nta kundi ntiyadutererana ngo tugwe ruhabo. Umuhanuzi Izayi arabisobanura neza “None iyaba wari ukinguye ijuru ngo umanuke! Imisozi yose yarindimukira imbere yawe, kubera ibintu biteye ubwoba waba ukoze tutabyiteguye. Nta na rimwe bigeze babyumva, nta na rimwe bigeze babibwirwa. Nta jisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo, ngo irengere uwayizeye uretse wowe. Usanganira abishimira gukurikira ubutabera, bakwibuka bagakurikira inzira zawe. None waraturakariye kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe. Twese twari nk’abahumanye, n’ibikorwa byacu by’ubutabera bimeze nk’umwenda urimo imyanda; twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse, ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga. Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe ngo yisubireho maze akwizirikeho, kuko wari wadukuyeho amaso ukatugabiza ibicumuro byacu. Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi, turi ibumba ribumbwa na we, twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe”.

Ubwo abantu bose bari baroramye kubera icyaha cy’umwe (Adamu na Eva), Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu yigira umuntu, abana natwe (Yoh 1,14) kugira ngo adusubize ubucuti n’isano twari twarivukije twitandukanya n’Imana. Uko gutegereza Umucunguzi kwaranze abazahajwe n’icyaha n’urupfu ni ko twiswe Adiventi ya mbere. Muntu wajanjaguwe n’ibibi yikururiye yongeye gusubiza agatima impembero Jambo yigize umuntu maze akongera kudukomorera no gutangiza ubucuti bwacu n’Imana. Iryo ni ryo banga dutangiye guhimbaza muri iki gihe cya Adiventi. Twongere twiyunge n’Imana yo ifashe ya mbere ikaba itugarukiye. Irakaza neza irisanga iwanjye, mu byanjye, mu banjye n’iwawe. Kingurira Umukiza, nguwo araje, ni Emmanuel, Imana mu bantu.

Dutegereje kandi Adiventi izasoza byose

Muri iki gihe cya Adiventi twitoza kandi kuba maso, dusenga, twicuza, tunoza umubano wacu n’Imana n’uwa bagenzi bacu tuzirikana ko Kristu azaza ku munsi w’imperuka. Azaza gucira imanza abazima n’abapfuye. Abazaba baremeye ko abasangiza kamere Mana ye nabo bakamusangiza kamere muntu yabo (iri banga ryujurijwe muri Batisimu), abazaba baremeye kumwakira no kumubanira buri munsi kandi mu budacogora abo bazahimbaza mu munezero Adiventi ya nyuma maze bazabane nawe mu ijuru. Pawulo ati “Yezu ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu”. Nidukanguke, tube maso dutegure inzira za Nyagasani, aje kudukiza, kongera kutunywanisha n’Imana Data no kudusubiza isura nzima mu bantu. Adiventi nziza. Yezu ati: Murabe maso!

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho