Ku ya 24 Kanama 2012: BARUTOLOMAYO ( NATANAYELI) MUTAGATIFU INTUMWA
AMASOMO: Ibyahishuwe 21, 9b-14; Zaburi 145 (144); Yohani 1, 45-51
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹TWAMUBONYE, NI YEZU W’I NAZARETI››
Uyu munsi Mukuru wa Mutagatifu Barutolomayo Intumwa, Yezu Kristu wapfuye akazuka aradusanga adutoramo abo yigaragariza ku buryo bwihariya, akabereka ububasha bwe. Maze na bo bakemera kumubona. Nuko bagasohoka babwira bose bati ‹‹wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.››
Koko rero kuva mu ntangiriro y’ubutumwa bwe, Yezu yahisemo abo yigaragariza ku buryo bwihariye. Aribo yiyeretse akabuzuza ububasha bwe Roho Mutagatifu. Maze akabohereza ku isi yose kwamamaza Inkuru Nziza y’URUPFU N’IZUKA bye. Kugira ngo abakiriye iyo Nkuru Nziza ibakize. Kandi abanze kuyakira bibacire urubanza ruhoraho rwo kuba ibicibwe mu Ngoma y’Ijuru. (Mt 28,16-28; Mk 16, 9-20. Barutolomayo rero ari muri izo ntwari z’ikubitiro, zamamaje Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze ubutumwa bwabo bugakwira ku isi yose. Turahimbaza none rero umwe mu nkingi cumi n’ebyiri z’ukwemera kwa Kiliziya.
Kuko bari abantu , abatumwe na Kristu bwa mbere barangije ubuzima bwabo bwo ku isi. Ndetse hafi ya bose barangiza bamennye amaraso yabo. Kugira ngo bahamirize isi ko Kristu Yezu ari muzima rwose, akwiye gukundwa no kwamamazwa. Byanaba ngombwa amaraso yabo akaba ikashe y’iteka iterwa kuri urwo rukundo. Nubwo rero Intumwa zapfuye, ubuhamya bwabo buracyavuga. Buracyavugira mu masengesho yabo. Buracyavugira mu maraso bamennye. Buracyavugira mu bo baramburiyeho ibiganza bakabasigira ububasha na bo bwo guhora biteguye guhamya Kristu Yezu byanaba ngombwa bakamena amaraso yabo. Abo mbere na mbere ni abepiskopi. Nyuma hagataho abapadiri babunganira muri ubwo butumwa bwabo. Kubera iyo mpamvu rero, uyu munsi Kristu Yezu wapfuye akazuka aratambagira muri Kiliziya ye atora intumwa ze zo muri urwo rwego. Dusenge cyane none kugira ngo Kiliziya ya Kristu ikomeze ibone abemera bataryarya, maze bakaramburirwaho ibiganza. Nuko bagahabwa ububasha bwo guhagarara mu mwanya w’intumwa za Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bagahamya ko bamubonye koko. Kuko Yezu Kristu aba mu buzima bwabo. Na bo bakaba mu buzima bwe ( Yh 15, 1-17).
Koko rero nk’uko Pawulo abyigisha ubwo butumwa bw’izo ntore ni bwo bwa mbere muri Kiliziya. Kuko nta muntu n’umwe ushobora kumenya Yezu Kristu atamumenyeshejwe. Kandi abashinzwe ba mbere kutumenyesha Yezu Kristu ni Abepiskopi bafashijwe n’abapadiri. Iyo ngabire ibuze muri Kiliziya n’ubundi buzima bwose bwahagarara (Ef 4,9-16; Rom 10, 9-21).
Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa narinde abashumba bose ba Kiliziya Gatolika. Kandi Roho Mutagatifu abambike imbaraga zibamara ubwoba. Bareke gutinya Umwanzi n’ubugome bwe bwose. Kandi boye kurarikira inyungu ze bibaho. Bamamaze Kristu Yezu wapfuye akazuka banezerewe kandi buzuye urukundo. Bityo ubuhamya bwabo buhindure abantu benshi. Izina rya Yezu rimenywe kandi rikundwe na bose.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka, wowe Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.