Twemere ko Yezu ari umukiza

Inyigisho yo ku cyumweru cya 28 gisanzwe, Umwaka C, 2013

Muyiteguriwe na Padiri Charles HAKOLIMANA.

Guhura n’ababembe icumi bibaye mu gihe Yezu arimo yerekeza i Yeruzalemu, aho agomba kutwitangira apfiriye ku musaraba kugira ngo turonke ubuzima bw’iteka.

Aba babembe bari barishyize hamwe baba ukwabo, ahitaruye abandi kubera akaga bari barahuye nako ko kurwara ibibembe. Byari biteganijwe n’amategeko ya Musa ko iyo umuntu yafatwaga n’ibibembe bimaze kwemezwa n’abasaseridoti yagombaga kwiha akato akava mube no mubye akajya kure ngo atanduza abandi (Lv 13). Aba babembe icumi rero bari barishyize hamwe kubera ko bari bahuje ikibazo batitaye ku byabatandukanyaga, ariyo mpamvu harimo umunyasamariya. Ubusanzwe umunyasamariya ntiyashoboraga kuba hamwe n’umuyahudi, kuko abayahudi babanenaga (Yh 4,9).

Iyo umubembe yahuraga n’abantu yagombaga kuvuza inzogera akarangurura ijwi ababwira ngo bigireyo agira ati «  Uwahumanye » (Lv 13,45-46). Niyo mpamvu n’igihe bagiye kureba Yezu baranguruye ijwi bari kure.

Bagiye kureba Yezu kubera ko bamukeneye, kubera ko bumvise ibye. Nubwo bari baramubwiwe gusa ariko bizera ko afite ububasha. Iyo bagize bati :“Yezu, Mwigisha tubabarire“ birerekana ko bemera ko afite ububasha. Ko ari Imana. Ntabwo bavuze ngo dukize kuko ikibazo cyagaragaraga cyari uburwayi. Kuki bavuze ngo “tubabarire“: mu myumvire y’abayahudi umunyabyaha yahuraga n’ingorane. Bityo ingorane cyangwa ibindi bibazo umuntu yahuraga nabyo byari ingaruka z’ibyaha, byari ikimenyetso ko ari umunyabyaha. Bityo kubaho utunganiwe byari ikimenyetso cy’ubutungane. (Yobu 4,7-8; 8,2-6)

Kurwara ibibembe cyari ikimenyetso simusiga ko umuntu ari umunyabyaha. Ikibahangayikishije rero ni impamvu z’uko bameze. Kubwira Yezu ngo tubabarire n’uko bemera ko akiza ibyaha. Kandi nta wushobora gukiza ibyaha uretse Imana yonyine (Lk 7,49; Mt 9,2-6)

Yezu abohereje kwiyereka abasaseridoti. Ubundi kujya kureba abasaseridoti impamvu zari ebyeri. Kujya kubereka ngo barebe ko umuntu yafashwe n’ibibembe babyemeza akajya mu kato(Lv 13,1-3). Impamvu ya kabiri kwari ukujya kubereka ko umuntu yakize kugira ngo ave mu kato (Lv 14,1-3). Muri izi mpamvu uko ari ebyiri nta nimwe yari gutuma bajya kwiyereka abasaseridoti. Ibyo ari byo byose barumviye baragenda.

Bageze mu nzira babona ko bakize. Umwe arushaho kumva neza ububasha bwa Yezu agaruka gushimira. Abandi ntabwo ivanjili itubwira neza icyo bakoze kuko umuntu yakwibwira ko bubahirije ibyo Yezu yababwiye bagakomeza i Yeruzalemu, kwiyereka abasaseridoti ko bakize. Gusa umuntu akabona ko bahobagiraga kuko impamvu y’urugendo rwabo itumvikana.

Umunyasamariya umupagani niwe umenye ko Yezu ari Imana koko “Nuko amwikubita imbere yubitse umutwe ku butaka, aramushimira“ . Ubundi ibi byakorwaga abami (ku banyamahanga) cyangwa bigakorwa mu ngoro, imbere y’Imana (ku bayahudi). Yezu nawe abyemeza agira ati “ …nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana…“ (Lk 17,18).

Ukwemera kwawe kuragukijije.

Yemeye ko Yezu ari Imana. Mu byukuri uyu niwe wakize by’ukuri. Ukwemera kuboneka baza baza bamugana, bamubwira bati “Mwigisha tubabarire“, bumvira ibyo abategetse ariko cyane cyane uyu agarutse akamwikubita imbere akamushimira. Ukwemera rero ni urugendo tugomba gukora. Bariya bandi icyenda bagarukiye mu nzira. Babaye wawundi “ushize impumu wibagirwa icyamwirukanaga”.

Uku kwemera niko kwafashije Nahamani yemera ko umuhanuzi Elisha ari umuhanuzi w’Imana y’ukuri n’ubwo yabanje kujijinganya.

Gukomera mu nzira y’ukwemera bisaba ubutwari ari bwo Pahulo intumwa yatwibukije. Bisaba kwigora no gupfa ku byaha “Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We” (2Tim 2,11-12). Ibi tubishobozwa no guhora tuzirikana ko Yezu yapfuye akazuka ngo aduhe umukiro w’iteka.

Dukeneye gukira niyo mpamvu tutahwema gutakambira Imana ngo itubabarire.

Kuri iki gihe cyacu ubuvuzi bwateye imbere , ibibembe ntibikunda kuboneka nyamara dshobora kugira uburwayi bw’amoko menshi busumbije ubukana ibibembe, dushobora kugira ibibembe bibi byo ku mutima. Twabonye ko ababembe bajyaga kure y’abandi. Biriya byose byadutandukanya n’abavandimwe n’abaturanyi bikatujyana kure ni ibibembe by’umutima. Biriya byatuma duta abo twashakanye duta umuryango wacu ni ibibembe bidushyira mu kato. Ibyatuma tuba mu itsinda no mu dutsiko twigizayo abandi, tuvangura abandi tukiheza tukajya ukwacu ni ibibembe by’umutima.

Duhanike amajwi twemere Yezu ko ari umukiza tumugane kandi tumwumve aradukiza. Ijambo rye rirakiza. Dupfa kwemera gusa.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho