Twicuze, twihane, twakire impuhwe z’Imana

INYIGISHO YO KU WA GATATU W’IVU, UMWAKA A, 2014

Ku ya 05 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Amasomo: Yow 2,12-18; Zab 51(50), 3-4,5-6ab,12-13,14.17; Mt6,1-6.16-18

Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa gatatu w’ivu dutangiye igihe cy’Igisibo. Igihe cy’igisibo ni igihe gikomeye muri Kiliziya. Kimara iminsi 40 kigafasha abakristu kwitegura neza Umunsi Mukuru wa Pasika. Ijambo igisibo biva ku nshinga “gusiba ” ari byo bivuga kwigomwa, kureka gukora icyo wakundaga cyane kigushimisha.

Iminsi 40 y’Igisibo yashyizweho ihereye ku gaciro gakomeye gahabwa wa umunsi mukuru wa Pasika kuko ari wo munsi mukuru uhatse iyindi yose, bityo ukaba ukwiye kwitegurwa hafashwe igihe kirekire. Umubare 40 na wo ufite amateka n’ibisobanuro byihariye. Muri Bibiliya ugaruka kenshi, ku buryo ufite igisobanuro kiwuha agaciro karenze ak’imibare isanzwe. Dore hamwe na hamwe tuwusanga:

  • Mu Intg7, 4-7: Imvura yateje umwuzure mu gihe cya Nowa yamaze iminsi 40 n’amajoro 40. Icyo gihe imana yatsembye ibifite ubuzima byose hasigara Nowa n’ubwato bwe n’inyamaswa yari yarahisemo. Na none hashize iminsi 40 impinga z’imisozi zigaragaye, ni bwo Nowa yafunguye idirishya ry’ubwato atangira kurekura inyoni ngo zigende zirebe uko ubuzima bwagarutse.

  • Mu Iyim 24,18: Musa yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 ku musozi wa Sinayi ari kumwe n’Imana, avayo azanye Amategeko y’imana.

  • Mu Ivug 9, 18-25: Musa yatakambiye Imbaga iminsi 40 imaze kwandavura.

  • Mu Ivug 8, 2-4: Abayisiraheli bamaze imyaka 40 mu butayu, bahura n’ibigeragezo byinshi, ariko bibatera guhora bibuka ibigwi byabo byabo n’Imana, kuko ari bwo bagiranye Isezerano n’Imana kandi ikabereka ubudahemuka bwayo buhebuje. Imana ni indahemuka pe! Uko ibihe bigenda bisimburana.

  • Mu Isezerano Rishya, Yezu amaze kubatizwa, yajyanywe na Roho Mutagatifu mu butayu ahamara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya, atanywa, yitegura gutangira ubutumwa bwe ku mugaragaro. Yaje gusonza ahura n’ibishuko bya Sekibi ariko aramutsinda.

Mirongo ine rero bivuga igihe gihagije cyo gutegura igikorwa gikomeye. Icyo gihe akenshi kikarangwa n’ibigeragezo ariko ku muntu ubyitwayemo neza ntiyandavure, n’ubwo yahura n’ibigeragezo gute. Ubudahemuka bw’Imana ni bwo butsinda, ubwiyegamije wese ntateze guhungabana. Uwo nguwo ni wa wundi waretse Imana ikamwigarurira. Nitureka Imana ikatwigarurira tukaba abayo burundu, nta kabuza tuzatsinda. Ngaho rero nitureke gupfusha ubusa ubuntu bwayo.

Bavandimwe, mu gihe Pasika yatangiye kwizihizwa nk’umunsi mukuru wihariye mu kinyejana cya 2, igisibo na cyo cyaje kujyaho nk’igihe cy’umwiteguro wayo. Mu mwaka wa 350 ni bwo abakristu basanze bikwiye ko Pasika ihimbazwa mu minsi 50 (kuva mu kinyejana cya 3), yagenerwa igihe gihagije cyo kuyitegura, biyemeza guhera ubwo iminsi 40 y’imyiteguro hatabariwemo ibyumweru kuko nta gisibo kiba ku munsi w’Imana. Ibyo ni ibintu byumvikana rwose kuko n’ubusanzwe iyo dufite umushyitsi ukomeye cyangwa n’indi munsi mukuru ukomeye, tubiha umwanya uhagije wo kubyitegura kugira ngo bitazadutungura ugasanga nta byishimo biduteye ndetse nta n’isomo bidusigiye. Iyo minsi 40 rero, Abakristu bayimaraga bazirikana cyane cyane ububabare n’urupfu bya Kristu, ikaba n’umwanya wo kuzirikana ubuhemu bwa muntu ari na bwo bwatumye Yezu ababara akagera n’aho apfa urw’agashinyaguro. Uko kuzirikana ibyaha no kwiyemeza kubyicuza, ni byo byatumye igisibo kibimburirwa n’Umuhango w’ivu.

Kwisiga ivu bisobanura iki?

Kwisiga ivu ni ikimenyetso cyo kwemera icyaha no kucyicuza. Ibyo tubisanga kenshi muri Bibiliya aho abantu bashyiraga ivu ku mutwe cyangwa bakariryamamo bagaragaza agahinda batewe n’ibyaha byabo. Twafatira urugero nko ku baturage n’umwami wa Niniv,i igihe umuhanuzi Yonasi ajya kubaburira ko niba baticujije ngo bihane Ninivi izarimbuka. Ubwo batangaje igisibo bambara ibigunura ndetse ngo n’Umwami ahaguruka ku ntebe ye yambura igishura, yambara igunira, yiziringa mu ivu (Yon 3,1-10).

Uko kwambara ibigunira no kwisiga ivu ni ibimenyeso bigaragaza ukwisubiraho. Ivu rishushanya rero ikintu cy’imburamumaro. Iyo ikintu gifite agaciro gitwitswe, gihinduka ubusa, gihinduka ivu. Uwisize ivu aba yiyemeje ko ari ubusa mu maso y’Imana, agatakamba ayisaba imbabazi ngo imubabarire ubuhemu bwe. Kiliziya yafashe ibyo bimenyetso bifasha abantu kwikuzamo imigenzo yo kwicisha bugufi no kubabazwa n’ibyaha. Ni yo mpamvu ku munsi wa mbere wo gutangira igisibo haba umuhango w’ivu. Koko imbere y’imana turi ubusabusa, twavuye mu gitaka kandi tuzagisubiramo. Niduhinduke twemere inkuru nziza, twemere ko turi abanyabyaha, tubyicuze, tubyihane, twakire impuhwe z’Imana tuzaniwe n’umucunguzi wacu Yezu Kristu ku bw’urupfu n’izuka rye. Nk’Umwami Dawudi tugire tuti: “Mana yanjye ngirira imbabazi kuko nagucumuyeho, kubera impuhwe nyinshi umpanagureho ibyaha byanjye,(…), nemeye ibyaha byanjye(…), mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza”. Ngiryo isengesho ry’umuntu uzi koko ko ari umunyabyaha ariko akaba yiringiye Impuhwe z’Imana. Nyamara, hari benshi basigaye barazikamye mu byaha, ntibaterwe indishyi yo ku mutima na byo, ntibarushye bicuza. Benshi ntibacyikoza Isakramentu rya Penetensiya. Ikibabaje cyane ni abatazi ko Impuhwe z’imana zashyizweho ubuziraherezo ngo ziramire abanyabyaha, zibazanzamure, baronke ubuzima nyabuzima buri mu biganza bya Nyirubuzima.

Bavandimwe, dore imigenzo myiza y’ingenzi umukristu wese asabwa kugira mu gihe cy’igisibo kugira ngo yitegure neza Pasika:

  • Gusenga: Ni ngombwa gusenga cyane mu gisibo twisabira kandi dusabira n ‘abandi guhinduka. Ivanjiri yadushishikarije gusenga by’ukuri tutibonekeza ahubwo dusabana nyabyo na Dawe uri mu ijuru uzatugororera.

  • Kwigomwa: Koko ntawe ushobora kurwanya sekibi ajenjetse ngo azamutsinde. Mu gisibo ni ngombwa kwifatanya na Kristu mu bubabare bwe twigomwa ibidushimisha kugira ngo bitaturangaza kandi tukiri ku rugamba. Ibyo tukabikora tudakambije agahanga nk’uko indyarya zibigenza ahubwo tukabigira mu ibanga, kuko Data uri mu ijuru ari bwo azabidushimira, akazabiduhembera.

  • Ibikorwa by’urukundo: Ntabwo umukristu yigomwa kugira ngo yizigamire ibyo azishimishirizamo kuri Pasika. Ibyo yigomwe abifashisha abakene kandi akabigira mu ibanga, adaharanira kubonwa no gushimwa n’abantu, kuko yaba yivukije ingororano mu ijuru. Igisibo rero ni igihe cyo kurushaho kugaragariza abandi ubuntu, umubano mwiza no mu gufashanya. Ni n’igihe turushaho kandi guhugukira kurangiza neza inshingano zose dufite.

Bavandimwe, tumurikiwe n’isengesho ritaretsa kandi ridushyikiranya nyabyo n’Imana, dufashijwe n’ijambo ry’imana, amasakrametu matagatifu ndetse n’ibikorwa by’urukundo bifatika kandi bivuye ku mutima, iki gisibo kizadufashe kwitugura neza Pasika maze tuzayihimbaze koko turi abantu bashyashya, bishimiye kwakira umukiro Kristu yaturonkeye mu rupfu n’izuka bye, maze natwe tube abagabo bo kubihamya hose.

Umubyeyi Bikira Mariya udusabira ubutitsa naduherekeze muri uru rugendo.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho