Kristu umukiza wacu araje, twitegure kumwakira

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya mbere cya Adventi, 01 Ukuboza 2016

Amasomo : Izayi 26,1-6 ; Zaburi : Zab 117(118) ; Matayo 7,21.24-27

Muri iyi minsi yo mu ntangiriro za Adventi dukomeje kumva uburyo umuhanuzi Izayi yahanuriraga Israheli ayikangura, ayihumuriza kandi ayikumbuza Umucunguzi. Byari mu kwemera kwa Israheli ko Messia, bisobanura Kristo, ni ukuvuga uwasizwe amavuta n’Uhoraho, ko igihe azazira, hazabaho igihe cy’amahoro arambye, azira iherezo. Buri muyisraheli yabaga ategereje icyo gihe nk’uko impunzi zitegereza gutaha mu gihugu cyazo. Mu bibazo byinshi Israheli yanyuzemo mu mateka yayo, birimo ubuhunzi, kujyanwa bunyago (kujyanwa bunyago cyari icyago cyagwiriraga igihugu cyigaruriwe n’ikindi nyuma yo gutsindwa intambara ab’ubu tutashobora kwiyumvisha neza kuko ntaho bikiba ku buryo bweruye), ubukoloni bw’ibihugu by’ibihangange nka Babiloni, Persi, Roma, rubanda rwari rutegereje umwami uzaza ari akataraboneka. Ariko abenshi bakiyumvisha ko azaza ameze nk’umwami Dawudi watsinze abanzi, agakoloniza uduhugu twari dukikije Israheli. Biyumvishaga ko hazaza uzigarurira isi yose kuri ubwo buryo. Nyamara hakaba n’abandi bake bumvaga ko ububasha bwa Messia atari ubw’abanyamaboko b’isi. Bakumva ko amahoro uwo mwami azazana atari ay’intwaro no guhaka ibihugu, ahubwo ari ayo kubohoka ku mutima no ku mubiri kugira ngo babashe gusingiza Uhoraho nta nkomyi.

Isezerano ry’Uhoraho ntirihera, igisubizo cyaratinze kiraza. Uwo Mwami yaje ari Yezu, Umwami w’urukundo n’impuhwe, Umwami w’ubutabera n’amahoro, abari bategereje umurwanyi banga kumwemera, bimuviramo kwicwa abambwe ku musaraba. Uwo mwami ni we buri mwaka twitegura guhimbariza kuvuka, kuvuka kwatangiye amateka amaze imyaka irenga 2000. Uwo mwami kandi nk’uko yabidusezeranyije ahorana natwe, adusura igihe cyose twemeye kumwakira, ariko cyane cyane mu kwemera kwacu tuzi ko azaza mu ikuzo gucira imanza abazima n’abapfuye, n’ubwo tutazi umunsi n’igihe.

Nguko ukwitegura Adventi idukangurira. Umukristu yihatira kuba neza kuri iyi si ariko azi neza ko imirimo ye ya buri munsi, ibyishimo n’imibabaro, ububasha bw’abanyamaboko, imibabaro y’abibagiranye,… atari byo bifite ijambo rya nyuma ku buzima bwe n’ubw’ibyaremwe. Ariko n’ubwo atari byo bifite ijambo rya nyuma, si ukuvuga ko nta cyo byongera cyangwa bigabanya ku iherezo ryiza cyangwa ribi rye n’iry’abavandimwe ndetse n’iry’ibyaremwe byose. Icyerekezo cyiza tugomba kugihitamo none ; ireme ry’ubuzima bwacu, bwaba ubwa none cyangwa ubw’iteka twemera rigizwe n’ibyo dukora ubu, rigizwe mbere na mbere n’urukundo tubikorana kuko ari rwo rwonyine rutazashira.

Ibyo ni byo ivanjili ikomozaho mu mvugo y’amarenga idushishikariza kubaka ku rutare aho kubaka ku  musenyi. Aya magambo y’ivanjili ya none Yezu yayavuze yanzura inyigisho ndende dukunze kwita mu kinyarwanda ko ari iyatangiwe hejuru y’umusozi, ubwo yateruraga agira ati : « Hahirwa abakene ku mutima, hahirwa… » agakomeza n’abandi bahire, agatanga n’izindi nyigisho nyinshi. Ni umutwe wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi w’ivanjili uko yanditswe na Matayo. Ni inyigisho ndende ivuga uko uwemera yagombye kwihatira kubaho. Gukurikiza ibyanditsemo ni ko kubaka ku rutare, kubikurikiza, ni byo birinda ubuzima bwa muntu kuyoyoka kubera kubura Imana kandi ari cyo yaremewe.

Umucunguzi dutegereje rero agakiza atuzaniye ni ako ngako : abashaka ubuzima nyabwo, buzira iherezo, abashaka ko ukubaho kwabo kuri iyi si kuba intango yo kubona Imana no kubana na yo, abashaka by’ukuri igisobanuro cy’uku kubaho, rimwe na rimwe usanga kuzuye imibabaro, cyangwa yaba mike byose bikaba nk’aho birangiririra mu busa, mu mva no mu gushanguka,… bene abo igisubizo ngiki nk’uko Imana yakiduhaye : Umwana agiye kutuvukira, ni Yezu, Imana ikiza.

Nitumwumve tubeho.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho