Ubihakana ambwire…

Ku wa 6 w’icya 16 Gisanzwe B…28/07/2018

Jr 7, 1-11; Mt 13, 24-30.

Bantu b’Imana, Nshuti za Yezu, namwe mwese mushakashakana Imana umutima utaryarya! Ijambo ry’Imana Kiliziya  yateguriye abana bayo rirabibutsa ko kubahira Imana mu bakeneye impuhwe zayo ari inshingano z’uwemera wese kandi ko uwemera wese agomba kumenya ko ikibi n’icyiza bibana ariko bikarangira icyiza gitsinze ikibi, urumuri rutsinze umwijima, igicuku cyangwa ijoro bikimukira umunsi.

Bantu b’Imana, Ijwi ry’Imana ryumvikaniye mu muhanuzi Yeremiya rihamagarira abo yatumweho kwitwara neza kugira ngo Imana ibane na bo! Kwitwara neza bahamagarirwaga ni guharanira kuyoborwa n’ukuri kandi ukakubamo,  kubaha abasuhuke, imfubyi n’abapapfakazi no gufungura Ingoro y’Imana abantu bose kugira ngo babashe gusabana n’Imana. Yeremiya ati nimugarukire aho gusambana, muherukire aho kuvuga ibinyoma, muherukire aho gusenga ibigirwamana.

Bantu b’Imana ndahamya ko ubu butumwa bureba buri wese, ndetse nawe usoma iyi nyigisho nanjye wayiguteguriye! Ubihakana ambwire niba ubusambanyi budahari mu masura anyuranye, ambwire niba ibigirwamana nta ntebe bigifite (abenshi biyeguriye guhiga ubutunzi bibagirwa Imana, abandi biyegurira gushaka ikuzo n’icyubahiro Imana bayiha konji kandi ntayo yabasabye, abandi biyeguriye inshimishamubiri ku buryo bwose, Imana bayisaba kwihangana,…), ambwire niba nta bapfakazi n’imfubyi barenganywa, bahuguzwa utwabo kubera kuba nyakamwe, bahohoterwa,….ambwire niba abashinjabinyoma baracitse, ambwire niba abarenganya abandi barabiretse! Ibyo byose nunyemeza ko byacitse nanjye ndakwemerera ko Jeremiya ari kugutaho igihe. Gusa nk’uko bigaragarira amaso y’abantu benshi basonzeye ubutungane, ubutumwa bw’umuhanuzi Yeremiya buracyakenewe, ni yo mpamvu bugomba kugera kuri bose ubigizemo uruhare.

N’ubwo ikibi ari cyo kigaragarira amaso y’abantu benshi ntibikuraho ko icyiza ari cyo gitsinda buri gihe! Yezu araguhumuriza ati wigira ubwoba ntugatinye ikibi, gusa ujye wirinda ko kikuganza cyangwa ngo kiguherane, haranira ko icyiza kiganza ikibi, ineza iganze inabi! Kuba Imana yihanganira umugiranabi ntibivuze ko ikunda ikibi, bivuze ko yubaha uburenganzira bwa buri wese kabone n’iyo yaba abukoresha nabi: ihora imutegereje ngo imwereke impuhwe zayo. Imana irakuzi izi neza ko utari icyamamare mu butungane ariko yishimira cyane agatambwe uteye ugana imbere n’ubwo wagaterera mu mahwa cyangwa se mu nzitane y’urumamfu.

Muntu w’Imana, ndagusabira ngo Imana ijye ihora yihanganira amakosa n’intege nke byawe kandi nawe uyemerere uyigandukire. Unsabire nanjye ndagusabira.

Padiri NKUNDIMANA Théophile

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho