Ubugingo bw’iteka twifuza, buraharanirwa

INYIGISHO YO KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 8 UMWAKA  A.

AMASOMO:  Sir 17,24-29; Zab 32(31),1-2,5,6,7; Mk 10,17-27

Bavandimwe abashoboye kuzirikana amasomo yo ku cyumweru cya munani mu mwaka A cyane cyane mu ivanjili (Mt 6,24-34) biyumviye uko Yezu mu mvugo yeruye atwibutsa ko ntawe ushobora gukorera Imana na Bintu. Bidufashe kongera kwemeza uwo dushaka gukorera niba ari Imana cyangwa Bintu.

Ushaka ubuzima bw’iteka yagombye kuba ari uwamaze guhitamo

Umuntu wumvikana mu ivanjili ya none (Mk 10,17-27) wagiye kureba Yezu yabajije ikibazo cyiza cyane. Ni ikibazo kigaragaza ko yari yarumvise bavuga ubugingo bw’iteka akanyurwa,  yari azi uwamufasha kubugeraho, hari n’intambwe yari yarateye mu kugenda abugana igaragazwa n’uburyo yari yarakurikije amategeko, ariko nyamara yari ataramenya kubuhitamo neza no kuzinukwa icyamutambamira ngo abugereho. Yaracyibwibeshyaho atazi ko kubugeraho hari icyo bisaba ndetse gikomeye cyane: Kwizitura ku bintu akabifashisha abakene.

Ibintu ni byiza Nyagasani yarabiduhaye ngo bidufashe ndetse iyo bitasimbuye Imana ubifite akabisingirizamo uwabimuhaye biba ari ntako bisa. Ariko se ari abakire ari n’abakene ko tugenda dutsindwa mu kwizitura ku bintu kenshi ugasanga mu mutima wacu byenda kutubera Imana ariko wenda mu mvugo tubyamagana? Iyi mvugo nidufashe gusuzuma ukuntu abenshi dukurikira Imana ariko tumeze nk’uriya musore wagiye kureba Yezu : akazi keza ni agatuma mbona ibintu, ahantu heza ho gutura ni ahatuma nunguka ibintu, umuntu mwiza ni uzamfasha kugera ku bintu, kubaho neza ni ukubaho ntunze ibintu,..

Kurarikira Imana iyo bitarasumba kurarikira ibintu urugendo ruba rukiri rwose

Twe abakristu urugendo rwo kwifuza no guharanira ubuzima bw’iteka turugeze he? Guhora dusonzeye ubuzima bw’iteka no gusaba Yezu kenshi ngo abuduhe ni urugendo ntawe  ubyuka ngo arare abigezeho, yewe si n’urugendo rw’ukwezi, rw’umwaka umwe. Ni urugendo rurerure. Kenshi twifuza icyiza,tugashyira nzira turwanira kukigeraho nyamara ntibitere kabiri tukagwa.

Ivanjili ya Kristu ikwiye kongera kutugarura ku kuba abantu basumbisha Imana byose, tukagera aho tuvuga ko muri Nyagasani byose tuba tubifite ku buryo kurarikira ibintu ari nko kuva mu ruzi ukarigata urume aka wa mugani w’abanyarwanda.

Irari ry’ibintu ntitwemere ko rituganza ariko tunibuke ko ari intangiriro y’urupfu rwa roho. Pawulo Mutagatifu yabibwiye Timote mu mpanuro nziza za gishumba:‘‘Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko umuzi w’ibibi byose ni irari ry’Imari.’’(1Tim 6,9,10 a).

Niba koko umuzi w’ibibi byose ari irari ry’imari ndeste n’ibintu muri rusange, ntitwaba twibeshye tuvuze ko kurarikira Imana ari isoko y’ibyiza byose. Iyo nyota tuyiharanire, tubyibazeho kenshi kandi tunisabire imyumvire myiza itunganye yo gukura muri uko kuri.

Tugarukire Uhoraho inzira zikigendwa

Mwene Siraki mu nama ze nziza aratwibutsa ko abicuza Uhoraho abaha kwisubiraho. Aradusaba kugarukira Uhoraho twiyama ubuhemu .

Dusuzume mu buzima bwacu niba hari ubwo twaba twarasibye nka misa y’icyumweru twiruka inyuma y’ibintu, niba twaba twarabuze umwanya niyo waba muto wo gusenga twiruka inyuma y’ibintu. Twibaze niba kandi tutarigeze duhemukira abandi kubera ibintu bityo uwaremwe mu ishusho ry’Imana agata agaciro kubera ibintu,…

Nyagasani natwe aratureba akumva aradukunze kandi koko urukundo rwe ruhoraho iteka. Ababazwa no kutubona  dushakira ituze  n’ihirwe mu byaremye bishira tumuhigitse kandi ari we Rurema na Rugaba.

Urukundo n’impuhwe agira bidutinyure tumugarukire maze twifuze kumubonamo ubukungu busumbye ubwo dusanga mu bintu.

Nyagasani aduhe kugira umutima mushya uzirikana ko ari We Bukungu buruta byose bukwiye kurarikirwa kurusha ibindi byose.

Bikiramariya Nyina wa Jambo adusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho