Ubutegetsi budatera kabiri

INYIGISHO YO KU WA 5 W’ICYUMERU CYA XVIII GISANZWE UMWAKA A

Amasomo: Nah 2,1.3; 3,1-3.6-7; Mt 16, 24-28

Bavandimwe, umuhanuzi Nahumu aratwumvisha ko ubutegetsi bwose bw’abantu iyo bushingiye ku rugomo, ubugome, inyungu amaronko, ubugiranabi ndetse no gutsikamira rubanda ko budatera kabiri. Isenywa rya Ninivi koko ryabayeho mu mwaka wa 612 mbere ya Yezu kubera ko abari batuye uwo mugi bakoze ibyo bishakiye banga kwakira inyigisho z’abahanuzi,  bikorera ibyo bishakiye , begukira ibiterashozi mu maso y’Uhoraho banga kumugarukira.

Ese bigenda bite iyo twacumuye cyangwa iyo twanze kugarukira Imana? Aho ntitwumva ko byarangiye tukaba ba terera iyo? N’ubwo tutabona ingaruka  z’ibicumuro byacu ako kanya cyangwa ngo tubibonesha amaso, nyamara burya tuge tuzirikana ko « nta mahoro y’umunyabyaha ». Umunyabyaha ahorana umutima wicira urubanza, ntashobora gusinzira neza cyangwa ngo agende yemye. Aba ameze nk’umuntu urimo ideni mugenzi we, iyo bagiye guhura, ashaka ibisobanuro bitari ngombwa cyangwa akanyura inzira zidakwiye. Aka wa muhanzi waririmbye ngo: « ideni rigukura mu bagabo ukandavura, amayira wanyuraga ukayahindura, rikwambura ijambo mu bandi, rigatuma usuzugurwa…»  ni na ko bigendekera umunyabyaha udashaka kwisubiraho kuko icyaha kimwambura ubumuntu ndetse n’icyuhahiro Imana yamuremanye. Nyamara hejuru y’ibyo nuko amakuba aba amutegereje nk’ingaruka z’icyaha, nk’uko byagendekeye umugi wa Ninivi.

Iyo dutsikiye tukagomera Uhoraho se twitwara dute? Bavandimwe, Imana yacu ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha. Icyaha ntikigomba kutubuza ubwisanzure. Nyuma yo gucumura dusabwe gusaba imbabazi z’ibicumuro byacu. Aha ndashaka kuvuga ku isakaramentu ry’imbabazi. Akenshi dutinya guhabwa penetensiya nyamara ntirigurwa, ahubwo bisaba kwemera guca bugufi, ukemera ko uri umunyantege nke. Imana yacu ni Inyampuhwe kandi igwa neza. Ni umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye (2 Kor 1,3).

Ubuhanuzi bwa Nahumu butwibutsa ko ubutegetsi aho buva bukagera, iyo butegamiye ku Mana burimbuka. Aha ntitwavuga abayobozi gusa ahubwo twavuga buri wese utubahiriza neza inshingano ze cyangwa akazikoresha icyo yishakiye, cyane cyane ku nyungu ze bwite. Ubutegetsi aho buva bukagera bukomoka ku Mana. Umuyobozi mwiza agomba gushaka icyateza imbere abo ashinzwe haba mu iterambere nyaryo, mu buryo buboneye ndetse akibuka ko byose hari ubitanga.

Kuri iyi si turi abagenzi

Byaba bimariye iki muntu kwigwizaho iby’isi ariko akabura ubugingo bw’iteka? Ngibyo ibyo mu Ivanjili ya Mutagatifu Matayo twumvise. Yezu atubwira ko udafata umusaraba we ngo amukurikire adashobara kuba uwe, kuko ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura; na ho uzahara ubugingo bwe agirira Yezu Kristu, azabukiza (Mt 16, 25). Ibi biratwibutsa ko iby’isi dufite ari intizanyo. Ibyo dufite byakwiye kudufasha kwitagatifuza. Turi mu isi ariko ntituri ab’isi. Ibyo dufite ntibikwiye kutubera impamvu yo korama cyangwa kutubuza ubugingo buhoraho, ahubwo bikwiye kutubera inzira yo kwitagatifuza. 

Aha biradusaba kwibuka wa muco mwiza wo gufasha abatishoboye, abashonji, abakene ndetse n’abandi bose baza batugana. Twahawe ku buntu tujye dutanga ku buntu. Si byiza ko “dushisha abandi bashira”. Gutanga ntibisaba gutagaguza ibyo  ufite cyangwa kuba utunze ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba gutangana umutima mwiza muri bicye ufite.

Ntitugashakire ihirwe mu byaremwe gusa!

Bavandimwe, muri ibi bihe hari icyo nakwita nk’indwara yo kwibagirwa Imana ndetse na mugenzi wacu. Tureke rero kwihugiraho ngo twibagirwe Imana n’abavandimwe bacu, ahubwo ibyo dukora twakwiye kubishaka ariko tukibuka ko hari ubigaba hato tutazaba ba « nyamwanga iyo  byavuye », tutazamera nk’abanya Ninivi bibagiwe Uhoraho bagakora ibiteye isoni mu maso Ye. Ibyo dufite ntibikatubere impamvu yo gucumura cyangwa kujya kure y’Imana, ahubwo bidufashe kwegerana n’Imana na bagenzi bacu. Ingaruka yo kuba nyamwigendaho no kuba umucakara w’isi nta yindi ni urupfu.

Dusabe rero Nyagasani ngo aduhe imbaraga zo kumwegukira n’imitima yacu, kandi tubikore nta buryarya, nta kabuza azadufasha gutsinda umwanzi utuma tudohoka ku byiza Nyagasani atugirira, ahubwo tugashakira ihirwe mu byaremwe gusa.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo, adusabire!

Nyagasani Yezu abane namwe.

Padiri Prosper NIYONAGIRA

GITARAMA, KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho