Ubuyoboke n’ubusabaniramana Yezu atwifuzaho

INYISHO YO KU WA 2,  ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE B (IMBANGIKANE)

AMASOMO TUZIRIKANA:   Gal 5,1-6    ;  Zab 119(118);  Lk 11,37-41                                        

Bavandimwe, kuri uyu wa kabiri turazirikana  amasomo adushishikariza  kubaho mu bwigenge n’ubwisanzure duhabwa n’inyigisho nshya za Yezu ubwe hagamijwe kubaho mu Iyobokamana nyaryo ry’Umutima ridashingiye ku mihango y’Inyuma abantu bakora ngo bagaragaze ko bemera kandi idashinze imizi mu rukundo bafitiye Imana.

Mu isomo rya mbere dusanga mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati, turabwirizwa kwigobotora inkeke y’Imigenzo bamwe bakekaga ko yaba ari yo izabahesha agakiza, maze tukitoza kuyoborwa n’Urukundo dufitiye Yezu ubwe, kuko ari rwo rwonyine ruduha imbaraga zo kumukurikira mu budacogora. Kubahiriza imigenzo y’Inyuma irimo nko kwigenyesha , hari abumvaga ko bisa nka Pasiporo yo kujya mu Ijuru. Kristu yavuguruye byinshi mu mibereho yacu mu isezerano rishya kuko Batisimu itubera irembo ryo kwinjira mu Kwemera kwa Gikristu ariko kandi na yo ikera imbuto mu rugero  rw’Ubusabaniramana bwa Nyirayo,  kurusha uko  uwayihawe yakeka ko bihagije ko yasutsweho amazi cyangwa yayavitswemo ngo ibyo bibe bihagije kugira ngo yinjire yemye mu ijuru.

Mu ivanjiri ya Luka, turumva inkuru y’Umufarizayi watumiye Yezu, mu gihe basangiraga atangazwa n’Uko hari imihango isanzwe ikurikizwa mu kamenyero kabo Yezu atahaye umwanya isanganywe. Abafarizayi bakundaga kwita cyane ku ducogocogo tw’imihango yagombaga gukurikizwa mu mico ya Kiyahudi, bakaba barafataga iyo mihango nk’inzira ntakuka y’Ubusukurwe. Benshi bari baranageze aho bagwa mu gishuko cyo kugenzura abandi, abatayubahiriza bakaba banashyirwa mu kato.

Amagambo Yezu yahaye Umufarizayi wari wamutumiye, aratwereka  ko bidakwiye kwita ku isuku y’ibigaragara mu gihe ibitagaragara byabaye umwanda gusa,  kuko ibyo byaba ari uburyarya no kwishushanya.  Icy’ibanze kiranga umuyoboke  w’Uhoraho ni ukwibanda ku isuku y’Umutima kurusha uko yakwibanda ku kugaragara neza imbere y’abamucunga cyangwa abamubona .  Ubwambuzi, ubugome, uburyarya, imigambi mibi n’ibindi bifite indiri ahatagaragarira amaso ni yo soko y’ibibi byinshi bisenya isi, bigasenya ingo, bigasenya imitima ya benshi, bikamugaza ukwemera, bigacuyura urukundo ndetse n’ukwizera kukayoyoka kuko burya hari benshi bajya baba abahakanyi babitewe n’Imbuto mbi berewe n’abo bajyaga bakeka ko ari intungane, abo kwizerwa cyangwa  abakristu nyuma bagatahura ko ibyari byihishe imbere muri bo byari bihabanye cyane n’ibigaragarira amaso ya benshi.(Yak 4,1-10). Yezu kandi aradushishikariza kumenya icyo mugenzi wacu akeneye kurusha uko twabangukirwa no kumucunga. Iyo avuze ibyo gutanga imfashanyo ku byo dutunze , biba bigomba kutwibutsa ko twahawe byinshi, ko twahawe ku buntu kandi ko byaba ibintu, zaba imbuto z’Ingabire twahawe, zaba imbabazi,… icyafasha umuntu cyose ntigikwiriye kugumanwa n’uwari ufite ubushobozi bwo kugitanga(Mt 10,5-13). Tugomba kwitoza kugira neza  nta mananiza (Faire du bien sans conditions extraordinaires)  mu gihe cyose tubifitiye ubushobozi.

Ikindi kintu gitangaje dusanga mu Ivanjiri ya none ni uburyo Yezu yemera kwakira ubutumire  bw’umufarizayi kandi yari asanzwe azi neza ko batamwibonagamo. Burya no mubo utibonamo cyangwa abatakwibonamo  ntabwo uba uhejweyo mu izina rya Yezu.  Yezu nta “mahirwe” apfusha ubusa kugira ngo agire uwo atabaza ijambo rye.  Iyo Yezu atsindagiye ikijyanye no gusukura imbere kurusha inyuma, tuba tugomba no kwibuka bimwe by’Ingenzi bidufasha kubigeraho harimo isengesho rya buri gihe kandi ridahushura, kugira igihe gihagije buri munsi cyo kwisuzuma uko wabayeho(examen de conscience) ndetse no gukunda no kumenyerana n’amasakramentu,  cyane cyane aya Penetensiya n’Ukaristiya ntagatifu.

Dusabe Yezu uyu munsi adufashe kubona igihe cyo gusenga, kwisuzuma no guhabwa amasakramentu neza.

Tumusabe kandi kugira ngo turusheho kugira ubumenyi bwisumbuye ku byo duhimbaza cyane cyane mu Gitambo cy’Ukaristiya hato tutazagwa mu kubikora nk’imihango kandi byari kutubera isoko y’ubusabaniramana  bwuzuye.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Jean Damascène HABIMANA, Paruwasi Gihara, Diyosezi KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho