Ucuramye ntace urubanza

Ku wa gatatu w’icya 28 Gisanzwe C, 16/10/2019

AMASOMO: 1º. Rom 2, 1-11; Zab 62 (61), 2-3.6-7.9; . Lk 10,42-26.

1.Inzira z’amanjwe mu banyamahanga

Ejo bundi twatangiye gusoma Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma. Pawulo agamije kugaragariza abanyamahanga bose uko Umukiro nyawo w’Imana nyakuri na bo ushobora kubageraho baramutse bumvise ko inzira bahozemo ari amanjwe ugereranyije n’ibyizi byinshi bikomoka kuri Data Ushoborabyose. Ariko kandi, ikigaragara cyane, ni uko Pawulo agamije guhamagarira abamenye Yezu Kirisitu kurushaho kwitagatifuza batsinda kamere ibagusha ruhabo. Nta n’umwe muri bo ukwiye kurebere ibyo abanyamahanga bakora ngo ahere mu kubaseka no kubacira imanza. Igikwiye ni ukwicuza no kwaka imbaraga zo guhora tugaruka mu nzira nziza kuko Imana igira impuhwe ntawe icira urwo gupfa kandi akirwanyarwanya mu ngorane z’iyi si.

2.Guca imanza biraducuramisha

Mbese aho mu byo twumva n’ibyo tubona, ntiduhera mu gutangara no kurocagizwa duca imanza cyangwa twikoma abanyabyaha mu gihe nyamara natwe kamere muntu ikituremereye? Pawulo intumwa anemeza ko ntacyo tuzabona twireguza igihe ducira undi urubanza kandi nyamara ibyo tumuziza natwe byaratuziritse ku buryo ubu na buriya. Dusomye amagambo yabanjirije iryo twumvise none, Pawulo intumwa agaragaza ibyo abanyamahanga bagomeramo: “…nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. Buzuye icyitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha; buzuye ishyari, ubwicanyi, intonganya, uburiganya, ubugambanyi; barasebanya, batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ikibi, bananira ababyeyi; ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira”. Abanyamahanga banze kumenya Imana y’ukuri, ibyo byose barabikora bakongeraho ndetse no gushima ababikora. Ni urupfu bikururira.

3.Uwamenye Imana by’ukuri

Inzira y’uwamenye Imana y’ukuri akayikunda ahanze amaso Yezu Kirisitu, ni ugucisha make akamenya ibyo byose Imana yagaragaje ko biganisha mu rupfu. Aharanira kubyirwanyamo. Kamere ya yindi idakurwa na reka, burya itera hejuru buri wese yaba umunyamahanga utaramenye Imana yaba uwabatijwe muri Kirisitu. Uwo wabatijwe uremerewe na kamere ye, Roho Mutagatifu amuha koroshya, kumenya icyaha cye no kwicuza igihe cyose yaguye. Imana igira impuhwe ntawe icira urwo gupfa agihanyanyaza ku rugamba rwa roho. Gukunda Yezu Kirisitu kuruta byose, kwicuza igihe kamere yoretse umuntu no kwirinda guca imanza. Ibyo guca imanza bigomba gusimburwa no kumenya icyaha cyacu n’urugamba turwana. Nibisimburwe no gusabira abagiheranywe n’ubujiji bubabuza gukingurira umutima Yezu Kirisitu ngo awuturemo. Umuntu wabatijwe ahinduka umufarizayi ucabiranya iyo atanyuze muri iyo nzira yo kwiyoroshya, gusenga, gusaba imbabazi z’ibyaha no gusabira abaguye kure y’ibyiza Imana Data atugabira.

4.Yezu aradusanasana

Yezu Kirisitu udusanasana twazambye, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aradukunda cyane azi ibyaha bitwugarije araduhakirwa. Abatagatifu Eduwiji, Marigarita Mariya wa Alacoque, Jeraridi Majera, Beritrandi wa Komenji n’umuhire Petra wa Mutagatifu Yozefu na bo bakomeze kudusabira kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho