Ukuri kuzatsinda

INYIGISHO YO KU ITARIKI YA 20/06/2019 ,KU WA 6  W’ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE UMWAKA  C

Isomo rya Mbere : Iyim 12,37-42 ; Zaburi 136(135)   ; Ivanjiri : Mt 12,14-21.

« Azakomeza ukuri, kuzarinde gutsinda  kandi abanyamahanga bazizera izina rye » !  Aya magambo ari ku musozo w’Ivanjiri y’uyu munsi kandi  ni itangazo ry’Umutsindo w’Ukuri kw’Imana.

Bakristu Bavandimwe, Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu munsi, riraturarikira guterwa ishema n’Ukuri kw’Imana, guterwa ishema no kuba mu ruhande rw’Imana, guterwa Ishema n’ibyo Imana ikora, muri make tukishimira ko Imana  ari Umutabazi, Umukiza n’Umurengezi. 

Mu isomo rya mbere dusanga mu Gitabo cy’Iyimukamisiri turumvamo uburyo Imana yavanye Umuryango wayo mu bucakara bwa Misiri, bakagenda nta mpamba ariko Imana yo ubwayo ikaba yarababereye byose, yo yabahaye ibibatunga kandi ikabarinda guhungabana.  Na bo rero ntibazigera babyibagirwa. Ni yo mpamvu  ngo buri mwaka bakoraga igitaramo cyo kwibuka ibyiza Imana yabakoreye, bakaba baragiye bagikora uko ibihe bigenda bisimburana.

Mu ivanjiri ya none uko yanditswe na Matayo, turumva Abafarizayi barwana ku cyubahiro cyabo bakageza n’ubwo bajya inama yo kwica Yezu. Yezu ntarwana na bo, ntahangana na bo, kuko nk’Uko Umuhanuzi Izayi yari yaramuvuze, yagombaga kuzaba Udasanzwe, uwasizwe na Roho w’Imana kugira ngo amenyeshe amahanga ukuri kandi mu bagombaga kumenyeshwa ukuri k’uko Imana iteye kandi ishaka ko dukora ngo tuzabone Ubugingo bw’Iteka, n’abo Bafarizayi bari barimo, hari harimo n’abanyantege nke bandi, kandi abo bose ntiyazanywe no kubahutaza ahubwo ni Umuhamya w’uko Imana ari Umurengezi wa bose, abakomeye n’abaciye bugufi ; abafite intambwe zidandabirana n’abadafite uko bimereye mu buryo bunyuranye. Abo ni bo bagereranywa  n’Urubingo rwarabiranye cyangwa  ifumba igicumbeka.

Kimwe mu bibazo aya masomo ashobora gutuma twibaza mu gihe twaba dufashe umwanya urambuye wo kuyazirikanaho, Twagira tuti : Kubera iki hari benshi  batizera ko ukuri kuzatsinda bagashakisha inzira z’Ubusamo n’iz’icyaha nk’aho bakomeye ku kwizera bafite muri Yezu udashobora kuyoba no kutuyobya ? Nta wamenya impamvu zabo.   Abenshi babiterwa n’Uko badaha agaciro amasezerano y’Imana kuko na bo baba akenshi badakomera ku masezerano bagirira Imana cyangwa abantu. Hari benshi batakigirira Imana icyizere. Abantu benshi b’iki gihe basigaye badatinya gutatira amasezerano baba baragize byanababaho ugasanga barabifata nk’aho nta kibazo kibirimo. Bitangira kandi bikanaba akamenyero mu kubaho mu buzima cyangwa kuvuga ibintu umuntu adakomeje yajya no kubihindura akumva ari ibisanzwe. Imana yo ni Indahemuka kandi uko yabayeho ityo mu budahemuka bwayo kuva kera ni ko iri kandi ni na ko izahora. Ni na ko kandi ishaka ko natwe tuyibanira tukanabanira abandi nta buhemu, ubutati, n’ibindi nk’ibyo.

Ni koko Imana ni indahemuka. Ubugwaneza bwayo ihora ibuvugurura (Mag 3,22-23). Yuzuza amasezerano yayo (Intg 17,4-7), ntihindurwa n’ibihe ngo ihindure amasezerano yayo (Is 41,8-10), kandi ntaho ihezwa kuko ibera hose icyarimwe. Ni Imana idukunda ibihe byose kandi ntihindurwa ukundi n’Amakosa yacu. « Nituramuka tunabaye abahemu We azaguma kuba indahemuka kuko adashobora kwivuguruza » (2Tim2, 13).

Niba twaramenye ko Imana ari nziza koko, ko irwaza abarembye, kandi ntihuhure abo byivanganye, dukwiye kugenda natwe tukagenza dutyo, (Genda na we Ugenze utyo !-Lk 10,37-) dukwiye kubihimbaza kenshi  gashoboka cyane cyane mu Gitambo cy’Ukaristiya kiberamo Ugushimira kwacu, aho Yezu aza mu bwiyoroshye nka bumwe twumvise mu Ivanjiri, kandi ntibimubuze gukora  igitangaza gikomeye cyo gutambirwa kuri Alitari mu buryo budasesa amaraso, aho icyari Umugati na Divayi bihinduka Umubiri  We n’Amaraso Ye, tugahazwa tukabaho.

Dukwiye rwose kwizera ko iby’Imana buri gihe bigira iherezo ryiza, tukitoza kuba mu ruhande rw’Ukuri n’ubutabera kandi ntitwibagirwe na kimwe mu byiza yaduhaye, yadukoreye cyangwa yakoze turora.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Jean Damascene HABIMANA   M.  Muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho