Inyigisho yo ku wa Kane w’icya 3 cy’Igisibo A, 23 Werurwe 2017
Amasomo: Yer 7, 23-28; Zab 94, 1-2.6-9; Rom 5, 1-2.5-8; Lk 11, 14-23
Ni uko isomo rya mbere ryarangiye. Imana Data Ushoborabyose yifashishije umuhanuzi Yeremiya aragerageza gucyaha umuryango we ngo wikubite agashyi ugaruke mu nzira nziza.
Imana yabakuye mu Misiri igakomeza kubitaho n’igihe bayobeye mu bigirwamana by’amahanga ingaruka zikaba nyinshi bagatakamba ikababarira…Iyo neza ihoraho y’Uhoraho, isa n’aho itabigisha ngo bahore bajya mbere mu nzira zayo. Birengagiza inzira y’ukuri bakohoka mu bindi. Bararyarya bagacabiranya. Bitaruye Uhoraho ukuri baraguhunga.
Ibihe bihora bisimburana hakabaho ibisekuru bigaragaza ko abantu bayobye bikabije. Kenshi na kenshi iyo abantu bariho neza nta kibazo bafite basa n’abibagirwa ko umurengwe usiga inzara. Abantu barizihirwa bagasinda iby’isi ari na ko birengagiza ugushaka kw’Iyabaremye. Iyo igihe kigeze bakikubita hasi ingaruka z’ibibi bimitse zikababyarira amazi nk’ibisusa, icyo gihe barongera bagatakamba bagasubiza ubwenge ku gihe bagakangukira kujya mbere bagatoza abana babo inzira y’ukuri. Nta wamenya uko bigenda bakongera bakazindara. Ni ngombwa guhora tuzirikana ko ibyiza Imana yatugiriye bitagomba kwibagirana ngo tubone isha itamba dukurikire. Gukomera k’Uwaduhanze, kuba indahemuka mu nzira yatweretse, ibyo bigomba guhora bizirikanwa cyane.
Iyo urebye neza uko isi imeze muri iki gihe, ushobora kubona ko ibyo Imana yavuze mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, na n’ubu ikibivuga kuko ibihe turimo bifitanye isano n’ibyo bya kera. None se nyine ubu ni bwo abantu muri rusange bagarukiye Imana? Kugeza ubu abafite agatekerezo k’iyobokamana ni umwe kuri barindwi ku isi yose! Byongeye kandi, nta wavuga ko abakunda iby’Imana n’umutima wabo wose, abafite inyota yo kuzabana na yo mu ijuru, nta wavuga ko ari benshi. Nyamara ubutumwa bukomeza gutangwa mu buryo bwinshi! Muri iki kinyejana n’igishize, hagaragaye ibikorwa bya Roho Mutagatifu byavuguruye Kiliziya, hanabonetse abatagatifu bakomeye. Nyamara se si bwo hasinywe amategeko atari make agamije gusenya ugushaka kw’Imana mu bantu! Tubitekerezeho.
Gutekereza ibyo Imana yatugiriye ibinyujije kuri Yezu Kirisitu uyoboye Kiliziya akoresheje Roho Mutagatifu, ni ko kugerageza kwikubita agashyi no kwiyemeza kuba kumwe na We no kurunda hamwe na We. Nibitaba ibyo, Belizebuli izatwinjirana tudasobanukiwe. Itegereze ibiriho ubitekerezeho maze ushyire ku munzani urebe niba biri mu nzira inyura Imana Data Ushoborabyose. Niba atari uko bimeze, utekereze icyo wakora.
Yezu Kiririsitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Toribiyo wa Mongrovejo, Yozefu Oriyolo, Rebeka wa Himlaya,Vigitoriyani, Akwila na Filoteya, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA