Ukwicuza nyako

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 3 cy’igisibo, 30/3/2019

Amasomo: Hoz 6, 1-6; Zab 51 (50), 3-4.18-21; Lk 18, 9-14

“Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

Urugendo rwacu rw’igisibo kidutegurira guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika turugeze mu cya kabiri. Amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwigisha ukwicuza nyako dukwiye kugira cyane cyane muri iki gihe cy’igisibo. Umuhanuzi Hozeya aragaya ukwicuza by’akanya gato k’umuryango w’Imana kandi bigarukira mu magambo gusa. Bicuzaga bagira bati: “Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu”. Mu by’ukuri aya ni amagambo meza yo kwiyemeza kugarukira Uhoraho. Birashoboka ko ari isengesho umusaserodoti yavugiraga mu ngoro ubwo yabaga agiye gutura igitambo gihongerera ibyaha. Umuntu yabigereranya n’ uko kenshi dutangira igitambo cy’Ukaristiya tuvuga tuti: “Nemereye imbere y’Imana ishobora byose n’imbere yanyu bavandimwe ko nacumuye rwose …”.  Mu mitekerereze y’abayisiraheri cyangwa mu mitekerereze yacu, bibwiraga ko, rimwe na rimwe natwe twibwira ko kuvuga cyangwa kuririmba iryo sengesho ryo kwicuza bihagije, hanyuma ukizera kubabarirwa no gutabarwa n’Imana. Aha rero ni ho Umuhanuzi Hozeya ahereye akebura umuryango w’Imana natwe adukebura ngo tugire ukwicuza gushyitse. Imana yiteguye rwose kutubabarira, ariko amagambo masa adaherekejwe n’imibereho y’uwakijijwe koko wanze ibyaha ntaho afata, ahubwo ni “nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya”. Uhoraho ashimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikaruta gutura ibitambo bitwikwa”. Aha buri wese ariyumvisha intambwe Uhoraho yifuza ko atera mu mibereho ye nk’uwa Kristu. Isuzume utihenze ntiwirebere mu ndorerwamo y’abandi nk’umufarizayi wo mu ivanjiri y’uyu munsi ahubwo wirebere mu ndorerwamo ya Yezu gusa umenyereho ko ukeneye kubabarirwa no guhinduka, wikubite mu gituza ugire uti: “Mana yanjye mbabarira njye w’umunyabyaha”. Haranira kandi ko imibereho yawe na yo ihinduka, ucike ku ngeso iyo ari yose ikugusha mu cyaha. Nta kabuza n’ibindi n’ibikorwa byawe Imana izabiha umugisha, kandi n’aho wagomba kwikorera umusaraba, uzawutwarana ibyishimo.

Umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo adusabire ingabire yo kwicuza bikwiye no guhinduka.

Padiri Joseph Uwitonze.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho