Umukiza, Umucunguzi wacu ari hafi

Inyigisho  yo ku wa gatanu, ku wa 23 Ukuboza 2016 

[ Iyi nyigisho yatambutse bwa mbere ku wa 23 Ukuboza 2014]

Malakiya 3,1-4; 4,5-6; Lk 1,57-66

Twitegure kuko umutegetsi n’umucunguzi wacu ari hafi

Bavandimwe, iminsi yo gutegura ibirori bya Noheli yerekeje ku iherezo. Umukiza, Umwami, umucunguzi dushaka kandi twiteguye ari hafi. Yarateguwe, yariteguye, natwe twitegure kumusanganira bya hafi kuko yaziye twebwe, yaziye twebwe! Aje kutwunga n’Imana n’abavandimwe no gusubiza icyanga mu buzima bwacu.

Amaza y’umukiza yarateguwe, natwe tumwitegure

Uko tubisoma mu byanditswe bitagatifu, tubona uburyo Umukiza yategerejwe igihe gihagije ndetse wakwita ko ari kinini mu myumvire ya muntu. Amaza ye kandi yari ategerejwe na benshi kugeza ku bakurambere bacu ndetse n’abacumuye. Aho Adamu na Eva bibazaga uko abo n’ibyo boretse bizarokorwa, Aburahamu yari ategereje umukiro w’urubyaro rwe, abahanuzi bari bategereje iyuzuzwa ry’ibyo batumwe kandi bahamije. Bityo rero amaza y’Umukiza ni Inkuru nziza ikomeye. Si iyo mpamvu gusa ituma abantu bibabaza cyangwa se bakangaranywa n’amaza y’uwo mutegetsi bari bategereje, ahubwo hari ububasha, ikuzo n’icyubahiro yifitemo. Umuhanuzi Malakiya akibaza ku muntu uzatinyuka guhagarara igihe uwo mutegetsi wari utegerejwe azigaragariza. Nubwo yemeye gusa natwe ni Nyir’ububasha, icyubahiro n’ikuzo.

Tuzirikana icyatumye Yezu Kristu yigira umuntu, tubona ko yaje kudukiza no kudusukura, kutwereka urukundo rw’Imana, kutubera urugero mu nzira y’ubutungane n’ubusabaniramana, kudusangiza ikuzo rye tuzagiraho uruhare bidasubirwaho nyuma y’ubu buzima. Niwe utugirira ubutuntu, akatugobotora kdi agasakaza ibyishimo nyakuri mu bantu uko tubizirikana uyu munsi mu Ivanjili ntagatifu.

Yohani Batista yari kumwe n’ububasha bwa Nyagasani.

Muri iki gihe cya Adiventi turi gusoza, tubona amazina y’abantu bagenda bagaruka kenshi mu masomo matagatifu haba mu mvugo yeruye cyangwa se mu marenga. Tubona by’umwihariko Umubyeyi Bikira Mariya, Yozefu mutagatifu, tubona kandi Yohani Batista n’umuryango we! Izina Yohani risobanura “Nyagasani yatubabariye: Imana irababarira, igira bambe. Iryo zina ryatanzwe na Malayika ubwe bityo Zakariya arikomeraho atitateye ku magambo n’ibyifuzo byari baje mu mihango yo kugenya no kwita umwana izina. Ni izina rifite igisobanuro gikomeye kandi Yohani azabigaragaza ategurira abantu kwisubirabo ngo bakire umukiza, abunga n’Imana, abunga n’abavandimwe kandi abunga muri bo mu gucika ku migirire n’imibereyo mibi. Ni we Eliya, wambukiranya Isezerano rya kera n’irishya, wagombaga kuza.

Yohani Batista hari icyo ahuriyeho na Eliya. Bose ni abahanuzi bakomeye. Eliya mu Isezerano rya Kera naho Yohani Batista akarangiza isezerano rya kera n’irishya. Ni abahanuzi kandi batagiraga igihunga no kwemera guhorwa ukuri k’ubutumwa bahawe n’inzira y’ubusabaniramana: tubona Eliya ahanganye n’abahanuzi b’i bwami n’uburyo Yezabeli yashatse kumwica kubera igitangaza no kwica abahanuzi ba Bahali (1 Bami 19,1-15); tubona na Yohani Batista adatinya kugeza ku rupfu (Mt 3,7; Mk 6,17-29). Bombi ni intumwa n’abahamya b’Imana aho rukomeye ndetse bagaruye benshi ku Mana y’ukuri twahishuriwe byuzuye muri Yezu Kristu. Icyo kandi basangiye ni uko bombi bari mu ijuru.

Uko ivuka rya Yohani ryateye ibyishimo mu muryango no mu baturanyi bikwiye kuba isomo rikomeye ku babyeyi b’iki gihe bababazwa n’uko babyaye cyangwa bongeye kubyara nyamara hari ibyo bakoze batazi ko bakina mu bikomeye: Hari umugabo wigeze kugenda avuga ko yagendesheje kubera ko umugore yabyaye nyamara ari we wamuteye iyo nda! Ni isomo kandi rikomeye kuri ba bandi badakunda abana babyaye cyangwa se babaha amazina adafite injyana n’icyo avuze. Bikababaza iyo bigeze no ku mazina ya batsimu. Ugasanga bamwitiriye umuntu wamamaye muri iyi minsi aho kurebera ku byanditswe bitagatifu n’abatagatifu.

Bavandimwe, iminsi yo kwitegura umunsi mukuru w’ivuka ry’umukiza yarangiye. Utarakangutse, utariteguye, utarasijije utununga dutuma adasabana na Nyagasani, atunga ubumwe na Kiliziya ndetse n’abavandimwe, yarasigaye. Nyamara Nyagasani Yezu yaziye twebwe kandi yariteguye, arateguza. Twitegure kumwakira! Tumwemerere turwanye ibiturangaza n’ibituzinzikiranya bikatubuza kuzirikana no kuryoherwa n’amaza ya Nyagasani. Nyagasani wigize umuntu, ahora aza kenshi no mu buryo bwinshi ariko cyane cyane mu Ijambo rye no mu Ukaristiya ntagatifu. Byongeye kandi azagaruka umunsi tutazi. Bityo twitegure nk’abari bupfe uyu munsi ngo tumusange twibanire.

Dufite Kiliziya n’abashumba bayo baduhuza na Yezu, dufite n’umutimanama udutoza gukora icyiza: tubikomereho. Nta kuvuga ngo Eliya cyangwa Yohani Batista babahe! Nk’uko Yohani Batista yavukiye kubera ibyishimo umuryango no kubera umuhamya wa Nyagasani, natwe duhore twibaza icyo twavukiye n’icyo tumaze ku isi! Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana adusabire.

Mbifurije imyiteguro myiza ya Noheli.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho