Umukristu wese asabwa kwihanganira ububabare nka Yezu Kristu

Inyigisho yo ku wa gatanu, taliki ya 25/09/2020

Amasomo: Mubw3,1-11; Zab144(143),1a.2abc,3-4; Lk9,18-22

Bakristu bavandimwe, amasomo y’uyu munsi Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwereka ko ibintu byose bigira umwanya wabyo. Yezu Kristu akatwereka ko tudakwiye kumwitiranya n’abantu  barangirana n’ibihe ndetse n’amateka. We ari hejuru yabyo kuko We yapfuye ariko akazuka nyuma y’Iminsi itatu gusa.

Bimwe mu bibazo bikunze kwibasira abantu harimo kutamenya gushyira ikintu cyangwa se umuntu mu mwanya ukwiye; akaba yakwibeshya  kandi yibeshyera igihe avangavanga.

Ibyo umuntu akora hano kuri iyi si ni byinshi kandi binyuranye. Nyamara akenshi kimwe kiza kivuguruza ikindi. Urugero: nko kubyara no gupfa, gusenya no kubaka, kurira no guseka, guceceka no kuvuga, gukunda no kwanga (Mubw 3,1-11), ariko byose bigasozwa n’ubusaza ndetse n’urupfu.  

Muri uko kwitiranya ibintu  cyangwa se abantu; nyuma y’aho rubanda rubonye ibikorwa n’ububasha bya Yezu, byatumye bamwitiranya n’abantu bari barabaye ibihangange mu mateka y’abayahudi. Abo bantu muri iki gihe twabita« indashyikirwa»; bamwitiranya na Yohani Batisita, na Eliya cyangwa se umwe mu bahanuzi wa kera wazutse (Lk 9,19). Muri iyi si ya none yugarijwe na byinshi bikurura abantu nk’ikoranabuhanga, umuziki, ubutunzi, politiki, amasomo, siyansi …muntu mukwitiranya ibintu no kuvangavanga ashobora kubibonamo  iherezo rye, bityo akarangirana n’amateka y’isi, ibyo mu ijuru kuri we ntazigere abiragwa.

Ari ibigenda bivuguruzanya, ari n’abantu b’ibihangange byose bisozwa n’ubusaza  n’urupfu. Yezu Umwana w’Imana nzima, ari urupfu ari n’ubusaza byose arabirenze kandi akanabigenga. Ubwo bubasha n’ubushobozi yabanje kubwemeza abigishwa be mbere y’uko asubira mu ijuru.  Navuga ko icyo gihe abigishwa be bari mu ishuri ribategurira kuzahamya urupfu n’izuka bye bashize amanga.  Umwe mu mwitozo Yezu yabahaye ni ukuvuga uwo ari We; « Mwebwe se muvuga ko ndi inde?». Mu izina ry’abandi Petero ahamya ko Yezu ari we Kristu;« Petero aramusubiza ati: uri Kristu Umwana w’Imana»(Lk 9,20). Ubwo buhamya ntabwo bwarangiriye aho, ahubwo Petero yabihamije imbere y’abami, imbere y’abatemera, …ndetse akagenda akomeza ababaga bari mu bigeragezo no mu mibereho mibi.

Iryo shuri kandi Petero yanyuzemo  ryamuhaye imbaraga zo gukomeza abakristu bose, akabasaba kwiyumanganya gitwari nk’uko Yezu yabitanzemo urugero (1Pet2,21-25). Bityo rero umukristu wese asabwa kwihanganira ububabare nka Yezu Kristu (1Pet2,19-25). By’umwihariko bakazirikana ko kuri iyi si yuzuyemo  ibintu bigenda bivuguruzanya ari abagenzi (1Pet1,1;2,1), bakahaba ari abagenzi bategereje umurage udashira wo mu ijuru(1Pet1,4).

Yezu  wahishuriye abe ibimwerekeyeho byose, uyu munsi nawe arakubaza uwo ari We  mu buzima bwawe. Ese ntabwo umwitiranya n’abo wamenye babaye indashyikirwa mu mateka yawe ? Abantu n’ ibintu bisozwa no gusaza no gupfa; ariko ku wemeye ko Yezu ari We Kristu, Umukiza kandi akabihamya mu buzima bwe ; ubuzima bwe ntibuheranwa n’urupfu kuko nyuma yarwo agira ubuzima muri Yezu Kristu wazutse.

Yezu wazutse akatwereka ko ariwe mugenga wa byose, tumusabe aduhe kutihambira ku by’isi bihindagurika, aduhe kwihambire ku by’ijuru bihoraho iteka. Umubyeyi Bikira Mariya umuhesha w’inema zose adusabire.

Nyagasani yezu nabane namwe.

Padiri Silivani SEBACUMI
Paruwasi KABUGA/ Kabgayi.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho