Umukuru muri twe

INYIGISHO YO KU WA 1 W’ICYA 26 GISANZWE, A, 28 NZELI 2020

AMASOMO: Yobu 1, 6-22; Zab 16,1.2-3.6-7; Lk9, 46-50

Ni kangahe twagiye impaka ku mukuru muri twe?

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe! Ubukristu ni urugendo rwa buri munsi, ni inzira yo kumenya by’ukuri Kristu no kumubera abahamya. Iyo nzira iracyatugora kuko kimwe n’intumwa za Yezu Kristu hari ibyo twibaza bitari ngombwa, bikadutwara umwanya, nyamara ntaho bihuriye n’umugambi uwaduhamagaye adufiteho.

Abigishwa ba Yezu, bati: ‘‘Umukuru muri twe yaba ari nde’’?  Ikibazo nk’iki mu ivanjili uko yanditswe na Mariko cyabaye impamvu yo gukorwa n’ikimwaro ku bigishwa ba Yezu, ubwo yababazaga, ati: ‘‘mu nzira mwajyaga impaka z’iki’’? (Mk 9,33).  Abigishwa babuze uko bifata, babura ubwasubiza kuko impaka zijyanye n’ubukuru, n’ubutware nk’uko isi ibidutoza bihabanye cyane n’amatwara ya Yezu Kristu. Niba hari ibikwiye kudutera isoni twe nk’abayoboke ba Kristu, kwibaza ku mukuru muri twe bikwiye kuza ku isonga.

Urugero rw’Imana imwe, Data, Mwana na Roho Mutagatifu rukwiye kudutangaza cyane no kutureshya. Mu rukundo n’ubumwe buzira gutandukana, mu kuba basangiye kamere imwe, bakagira icyubahiro kingana, ntihabamo ukwikuza n’ukwishyira hejuru ahubwo dutangazwa no kumva Mwana agira, ati: ‘‘Data aranduta’’ (Yh 14,28). Bavandimwe, ni ryari tuzacengerwa n’amatwara ya Kristu maze buri wese akumva ko abandi bamuruta?

Mu gihe Yezu Kristu yamaranye n’abigishwa be yabatoje ubutungane haba mu mvugo, mu ngiro, mbese mu buryo bwo kubaho. Koko rero uko yari Imana rwose akaba n’umuntu rwose yifuzaga ko bamureberaho, bakamwigiraho, bakemera kurerwa na we bityo na bo bakaba muntu ushyitse ufite igihagararo kiyingayinga icye (Ef 4,13).

Bavandimwe, abo bigishwa ba Yezu Kristu bagendanaga na we ariko bagakomeza kurangwa n’urunturuntu aho kurangwa n’amatwara ye, batuma natwe tudacika intege dore ko n’ubwo dusenga ariko umugenzo mwiza wo kwiyoroshya no gucisha macye ukiturushya cyane. Ese twe mu mibanire yacu aho impaka zo kumenya umukuru muri twe uwasuzuma ntiyasanga ziri mu zituranga kenshi?  Ntuzatangazwe no kubona umuntu ushavuzwa n’uko ngo batamwubaha uko bikwiye bikamufata umwanya ashaka icyo yakora ngo akunde yubahwe, nyamara ntiyigere yibaza na rimwe icyo asabwa ngo yubahe abandi. Koko rero ntawe udakwiye kubahwa kuko icyubahiro uwitwa muntu wese aragifite kuko yagihawe n’Imana Umuremyi yamuhanze mu ishusho ryayo, nyamara ubugomeramana bwacu bwacuritse ibintu. Ubu umukuru muri twe ni ufite umutungo, amafaranga, ubutegetsi n’ibindi nk’ibyo.

Mu kwitegereza imibanire yacu yewe no mu bakristu, dusangamo inzangano zishingiye kukumaranira kwitwa mukuru, nyamara ibyo binyuranyije rwose n’urugero twahawe na Yezu Kristu Umukiza wacu we ugira, ati : “Koko rero umuto muri mwe , ni we mukuru” (Lk 9,48). 

Yezu Kristu atwibutsa ko icyubahiro nyacyo atari icyo umuntu ageraho yiyushye akuya ngo akunde agisingire. Ibyo Yezu yakoreye mu maso y’abigishwa be bibazaga ku mukuru muri bo, maze agashyira hagati yabo umwana muto, ni isomo rikomeye kuri twe. Kuri Kristu, icyihutirwa ni ukwakira no guha agaciro abato n’ab’intamenyekana. Kuri Kristu, icyihutirwa ni ugukuza abandi si ugushaka gukuzwa. Twibuke ko “uwicisha bugufi wese azakuzwa na ho uwikuza wese akazacishwa bugufi” (Mt 23,12).

Yezu Kristu Imana yacu, nta na rimwe yaranzwe no kwibutsa abamukurikiye ibijyanye n’ikuzo, ububasha n’ubushoborabyose bishingiye ku bumana bwe. Yari yifitemo ubwiyoroshye bukomeye ariko n’igihe acishijwe bugufi ku musaraba yarabyemeye kandi ibyo ntibitubuza na n’uyu munsi kumupfukamira nk’Imana yacu n’umukiza wacu.

Urugero rwa Yezu Kristu rukwiye kuducyamura no kutwibutsa ko guca bugufi, gucisha macye, koroshya, atari ikimenyetso cy’intege nke ahubwo ari uguhamya ibirindiro mu nzira y’ubukristu, duhanze amaso Kristu wabiduhayemo urugero.

Kristu Mana yacu, wowe waranzwe n’urukundo n’ubwiyoroshye, komeza uharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose, Amina.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho